| 1. | Pawulo wagizwe intumwa ya Kristo Yesu, ku bw’itegeko ry’Imana Umukiza wacu na Kristo Yesu ari we byiringiro byacu, |
| 2. | ndakwandikiye Timoteyo, umwana wanjye nyakuri nibyariye mu byo kwizera. Ubuntu n’imbabazi n’amahoro bibe kuri wowe, biva ku Mana Data wa twese no kuri Kristo Yesu Umwami wacu. |
Umurimo wagenewe Timoteyo, ari muri Efeso |
| 3. | Ugume muri Efeso nk’uko nakwinginze ubwo najyaga i Makedoniya, kugira ngo wihanangirize bamwe kutigisha ukundi, |
| 4. | cyangwa kwita ku migani y’ibinyoma cyangwa amasekuruza atagira iherezo, bidafasha umurimo w’Imana wo kwizera ahubwo bizana impaka. |
| 5. | Ibyo mbibategekeye kugira ngo bagire urukundo ruva mu mutima uboneye kandi uticira urubanza, bagire no kwizera kutaryarya. |
| 6. | Ibyo bamwe babiteshutsemo biyobagiriza mu biganiro by’amanjwe, |
| 7. | bashaka kuba abigisha b’amategeko, nyamara batazi ibyo bavuga ibyo ari byo cyangwa ibyo bahamya babishegera. |
| 8. | Icyakora tuzi ko amategeko ari meza koko iyo umuntu ayagenjeje uko bikwiriye amategeko, |
| 9. | kandi tuzi ko amategeko atashyiriweho umukiranutsi, keretse abagome n’ibigande, n’abatubaha Imana n’abanyabyaha, n’abatari abera n’abatita ku by’Imana, n’abakubita ba se na ba nyina, n’abicanyi |
| 10. | n’abasambanyi n’abagabo bendana, n’abanyaga abantu bakabagura, n’ababeshyi n’abarahira ibinyoma, n’ibindi byose bidahura n’inyigisho nzima, |
| 11. | zihuje n’ubutumwa bwiza bw’ubwiza bw’Imana ihimbazwa, ubwo nahawe. |
Pawulo ashimira Imana imbabazi yamugiriye |
| 12. | Ndashimira Kristo Yesu Umwami wacu wambashishije, yuko yatekereje ko ndi uwo kwizerwa, akangabira umurimo we |
| 13. | nubwo nabanje kuba umutukanyi n’urenganya n’umunyarugomo. Ariko narababariwe kuko nabikoze mu bujiji ntarizera; |
| 14. | kandi ubuntu bw’Umwami wacu bwarushijeho kunsagirizwa, bufatanije no kwizera n’urukundo rubonerwa muri Kristo Yesu. |
| 15. | Iri jambo ni iryo kwizerwa rikwiriye kwemerwa rwose, yuko Kristo Yesu yazanywe mu isi no gukiza abanyabyaha, muri bo ni jye w’imbere. |
| 16. | Ariko icyatumye mbabarirwa ni ukugira ngo Yesu Kristo yerekanire muri jye uw’imbere kwihangana kwe kose, ngo mbe icyitegererezo cy’abazamwizera bagahabwa ubugingo buhoraho. |
| 17. | Umwami nyir’ibihe byose udapf, kandi utaboneka, ari we Mana imwe yonyine, ihimbazwe kandi icyubahiro kibe icyayo iteka ryose, Amen. |
| 18. | Mwana wanjye Timoteyo, ndakwihanangiriza nkurikije ubuhanuzi bwa kera bwahanuye ibyawe, kugira ngo buduheshe kurwana intambara nziza, |
| 19. | ukomeje kwizera kandi ufite umutima uticira urubanza. Uwo mutima bamwe barawuretse bahinduka nk’inkuge imenetse ku byo kwizera. |
| 20. | Muri abo ni Humenayo na Alekizanderi, abo nahaye Satani kugira ngo babyigireho kudatuka Imana. |