Ibyo gusabira abantu bose |
   | 1. | Irya mbere ya byose ndaguhugurira kwingingira abantu bose, no kubasengera no kubasabira no kubashimira, |
   | 2. | ariko cyane cyane abami n’abatware bose kugira ngo duhore mu mahoro tutabona ibyago, twubaha Imana kandi twitonda rwose. |
   | 3. | Ibyo ni byo byiza byemerwa imbere y’Imana Umukiza wacu, |
   | 4. | ishaka ko abantu bose bakizwa bakamenya ukuri. |
   | 5. | Kuko hariho Imana imwe, kandi hariho Umuhuza umwe w’Imana n’abantu, na we ni umuntu, ari we Yesu Kristo |
   | 6. | witangiye kuba incungu ya bose. Ibyo byahamijwe mu gihe cyabyo, |
   | 7. | ari cyo cyatumye nshyirirwaho kuba umubwiriza n’intumwa (ndavuga ukuri, simbeshya) n’umwigisha wo kwigisha abanyamahanga kwizera n’ukuri. |
   | 8. | Nuko ndashaka ko abagabo basenga hose barambuye amaboko yera, badafite umujinya kandi batagira impaka. |
Inshingano y’abagore |
   | 9. | Kandi n’abagore ni uko ndashaka ko bambara imyambaro ikwiriye, bakagira isoni birinda, kandi batirimbisha kuboha umusatsi, cyangwa izahabu cyangwa imaragarita, cyangwa imyenda y’igiciro cyinshi, |
   | 10. | ahubwo birimbishishe imirimo y’ingeso nziza nk’uko bikwiriye abagore bavuga yuko bubaha Imana. |
   | 11. | Umugore yigane ituza aganduke rwose, |
   | 12. | kuko nanga ko umugore yigisha cyangwa ngo ategeke umugabo, ahubwo agire ituza |
   | 13. | kuko Adamu ari we wabanje kuremwa nyuma hagakurikiraho Eva. |
   | 14. | Kandi Adamu si we wayobejwe, ahubwo umugore ni we wayobejwe rwose, ahinduka umunyabicumuro. |
   | 15. | Nyamara abagore bazakizwa mu ibyara nibakomeza kwizera, bakagira urukundo no kwera, bakirinda. |