Inshingano y’abepisikopi n’abadiyakoni |
   | 1. | Iri jambo ni iryo kwizerwa ngo “Umuntu nashaka kuba umwepisikopi, aba yifuje umurimo mwiza.” |
   | 2. | Nuko umwepisikopi akwiriye kuba inyangamugayo, no kuba umugabo w’umugore umwe, abe udakunda ibisindisha wirinda, ugira gahunda mu kubaho kwe, ukunda gucumbikira abashyitsi, ufite ubwenge bwo kwigisha, |
   | 3. | utari umunywi wa vino cyangwa umunyarukoni, ahubwo abe umugwaneza utarwana, utari umukunzi w’impiya, |
   | 4. | utegeka neza abo mu rugo rwe, agatera abana be kumvira no kubaha rwose. |
   | 5. | (Mbese utazi gutegeka abo mu rugo rwe yabasha ate kurinda Itorero ry’Imana?) |
   | 6. | Kandi ntakwiriye kuba uhindutse Umukristo vuba, kugira ngo atikakaza akagwa, agacirwa ho iteka Satani yaciriwe ho. |
   | 7. | Kandi akwiriye gushimwa neza n’abo hanze, kugira ngo adahinyuka akagwa mu mutego wa Satani. |
   | 8. | Kandi n’abadiyakoni na bo ni uko: bakwiriye kuba abitonda, batari intereganya cyangwa abamenyereye vino nyinshi bakifuza indamu mbi, |
   | 9. | ahubwo bakomeze ubwiru bwo kwizera bafite imitima itabacira urubanza. |
   | 10. | Bakwiriye kubanza kugeragezwa, maze nibatabaho umugayo babone gukora umurimo w’ubudiyakoni. |
   | 11. | N’abadiyakonikazi na bo ni uko: babe abitonda, abatabeshyera abandi, abadakunda ibisindisha, bakiranuka muri byose. |
   | 12. | Abadiyakoni babe abagabo b’umugore umwe, bategeka neza abana babo n’abo mu ngo zabo. |
   | 13. | Kuko abakora neza uwo murimo w’ubudiyakoni bibonera umwanya w’icyubahiro mwiza, n’ubushizi bw’amanga bwinshi bwo kwizera Yesu Kristo. |
   | 14. | Nkwandikiye ibyo, niringiye ko nzaza kugusūra vuba, |
   | 15. | kandi mbikwandikiriye kugira ngo, nintinda, uzamenye ibikwiriye kugenzerezwa mu nzu y’Imana ari yo Torero ry’Imana ihoraho, ari na yo inkingi y’ukuri igushyigikiye. |
   | 16. | Si ugushidikanya, ubwiru bw’ubumana burakomeye cyane: Imana kwerekanwa ifite umubiri, ikagaragara ko ari umukiranutsi mu mwuka, ikabonwa n’abamarayika, ikamamazwa mu banyamahanga, ikizerwa mu isi, ikazamurwa igahabwa ubwiza. |