Ubuhakanyi bwo mu minsi y’imperuka |
   | 1. | Ariko Umwuka avuga yeruye ati “Mu bihe bizaza bamwe bazagwa bave mu byizerwa, bīte ku myuka iyobya n’inyigisho z’abadayimoni” |
   | 2. | bayobejwe n’uburyarya bw’abigisha b’abanyabinyoma, bafite inkovu z’ibyaha mu mitima yabo nk’iz’ubushye, |
   | 3. | babuza kurongorana baziririza ibyo kurya Imana yaremye kugira ngo abizera bakamenya ukuri babirye bashima, |
   | 4. | kuko ibyo Imana yaremye byose ari byiza, ntiharimo icyo gutabwa iyo cyakiranywe ishimwe, |
   | 5. | kuko cyezwa n’ijambo ry’Imana no gusenga. |
Ibyo gukiranukira gukora umurimo w’Imana |
   | 6. | Niwibutsa bene Data ibyo, uzaba ubaye umugabura mwiza w’ibya Kristo Yesu utunzwe n’amagambo yo kwizera n’inyigisho nziza wakurikije. |
   | 7. | Ariko imigani itari iy’Imana n’iy’abakecuru ntukayemere, ahubwo witoze kubaha Imana |
   | 8. | kuko kwitoza k’umubiri kugira umumaro kuri bike, naho kubaha Imana kukagira umumaro kuri byose, kuko gufite isezerano ry’ubugingo bwa none n’ubuzaza na bwo. |
   | 9. | Iryo jambo ni iryo kwizerwa kandi rikwiriye kwemerwa rwose, |
   | 10. | kuko igituma tugoka tukarwana ari uko twiringiye Imana ihoraho, ari yo Mukiza w’abantu bose ariko cyane cyane w’abizera. |
   | 11. | Ujye utegeka ibyo kandi ubyigishe. |
   | 12. | Ntihakagire uhinyura ubusore bwawe, ahubwo ube icyitegererezo cy’abizera ku byo uvuga, no ku ngeso zawe no ku rukundo, no ku kwizera no ku mutima uboneye. |
   | 13. | Kugeza aho nzazira, ujye ugira umwete wo gusoma no guhugura no kwigisha. |
   | 14. | Ntukirengagize impano ikurimo, iyo waheshejwe n’ibyahanuwe ubwo warambikwagaho ibiganza by’abakuru. |
   | 15. | Ibyo ujye ubizirikana kandi abe ari byo uhugukiramo, kugira ngo kujya mbere kwawe kugaragarire bose. |
   | 16. | Wirinde ku bwawe no ku nyigisho wigisha. Uzikomeze kuko nugira utyo uzikizanya n’abakumva. |