Ibyo guhugurana ubugwaneza |
| 1. | Ntugacyahe umukuru ahubwo umuhugure nka so n’abasore ubahugure nka bene so, |
| 2. | abagore bakuru ubahugure nka ba nyoko, n’abagore bakiri bato n’abakobwa ubahugure nka bashiki bawe, ufite umutima utunganye rwose. |
Ibyerekeye abapfakazi |
| 3. | Wubahe abapfakazi bari abapfakazi by’ukuri. |
| 4. | Ariko umupfakazi niba afite abana cyangwa abuzukuru, babanze kwiga kubaha abo mu muryango wabo no kwitura ababyeyi babo ibibakwiriye, kuko ibyo ari byo bishimwa imbere y’Imana. |
| 5. | Umupfakazi by’ukuri usigaye wenyine yiringira Imana, akomeza kwinginga no gusenga ku manywa na nijoro, |
| 6. | ariko uwidamararira aba apfuye ahagaze. |
| 7. | Ubategeke ibyo kugira ngo batabaho umugayo. |
| 8. | Ariko niba umuntu adatunga abe cyane cyane abo mu rugo rwe, aba yihakanye ibyizerwa, kandi aba abaye mubi hanyuma y’utizera. |
| 9. | Ntihakagire umupfakazi wandikwa, keretse amaze imyaka mirongo itandatu avutse akaba yarashyingiwe umugabo umwe gusa, |
| 10. | agashimirwa imirimo myiza: niba yarareraga abana, yaracumbikiraga abashyitsi, yarozaga ibirenge by’abera, yarafashaga abababaye, agashishikarira gukurikiza imirimo myiza yose. |
| 11. | Ariko abapfakazi bato ntukemere ko bandikwa, kuko iyo bamaze kwidamararira baharika Kristo bakifuza gucyurwa, |
| 12. | bakagibwaho n’urubanza kuko bavuye mu isezerano ryabo rya mbere. |
| 13. | Kandi uretse ibyo, biga no kugira ubute, bakagenda imihana; nyamara si abanyabute gusa, ahubwo kandi ni n’abanyamazimwe na ba kazitereyemo, bavuga ibidakwiriye. |
| 14. | Ni cyo gituma nshaka ko abapfakazi bato bashyingirwa, bakabyara abana, bagategeka ingo zabo, ntibahe abanzi urwitwazo rwo kudutuka; |
| 15. | kuko n’ubu bamwe bamaze guteshuka inzira, ngo bakurikize Satani. |
| 16. | Nihagira uwizera w’umugabo cyangwa w’umugore ufite indushyi z’abapfakazi, abafashe, kugira ngo Itorero ritaremererwa, ahubwo ribone uko rifasha abapfakazi nyakuri. |
Abakuru b’Itorero, n’inama Pawulo agira Timoteyo |
| 17. | Abakuru b’Itorero batwara neza batekerezwe ko bakwiriye guhabwa icyubahiro incuro ebyiri, ariko cyane cyane abarushywa no kuvuga ijambo ry’Imana no kwigisha, |
| 18. | kuko ibyanditswe bivuga ngo “Ntugahambire umunwa w’inka ihonyōra”, kandi ngo “Umukozi akwiriye guhembwa.” |
| 19. | Ntukemere ikirego ku mukuru hatariho abagabo babiri cyangwa batatu. |
| 20. | Abakora ibyaha ubahanire mu maso ya bose, kugira ngo abandi na bo batinye. |
| 21. | Ndakwihanangiririza imbere y’Imana na Yesu Kristo n’abamarayika batoranijwe, kugira ngo witondere ibyo udaca urw’umwe cyangwa ngo ugire ubwo uca urwa kibera. |
| 22. | Ntukihutire kugira uwo urambikaho ibiganza kandi ntugafatanye n’ibyaha by’abandi, ahubwo wirindire kuba intungane. |
| 23. | Uhereye none reka kunywa amazi gusa, ahubwo unywe vino nke ku bw’inda yawe kuko urwaragura. |
| 24. | Ibyaha by’abantu bamwe bigaragara hakiri kare, bikabakururira mu rubanza, naho iby’abandi bizagaragara hanyuma. |
| 25. | Uko ni ko n’imirimo myiza igaragara hakiri kare, ndetse n’itagaragara na yo ntishobora guhishwa iteka. |