Inshingano y’abagaragu |
| 1. | Abagaragu b’imbata bajye batekereza ko ba shebuja bakwiriye kubahwa rwose, kugira ngo izina ry’Imana n’inyigisho zacu bidatukwa. |
| 2. | Kandi abafite ba shebuja bizera be kubasuzuguzwa n’uko ari bene Data, ahubwo barusheho kubakorera kuko abagirirwa uwo mumaro ari abizera n’abakundwa. Ujye wigisha ibyo ubibahugure. |
Imbuzi n’inama zitari zimwe |
| 3. | Nihagira uwigisha ukundi ntiyemere amagambo mazima y’Umwami wacu Yesu Kristo, n’ibyigisho bihura no kubaha Imana, |
| 4. | aba yikakarije kwihimbaza ari nta cyo azi, ahubwo ashishikazwa no kubaza ibibazo, akagira n’intambara z’amagambo zivamo ishyari n’intonganya, n’ibitutsi no gukeka ibibi, |
| 5. | n’impaka z’abantu bononekaye ubwenge bakamyemo ukuri, bibwira yuko kubaha Imana ari inzira yo kubona indamu. |
| 6. | Icyakora koko kubaha Imana iyo gufatanije no kugira umutima unyuzwe kuvamo inyungu nyinshi, |
| 7. | kuko ari nta cyo twazanye mu isi kandi nta cyo tuzabasha kuyivanamo. |
| 8. | Ariko ubwo dufite ibyo kurya n’imyambaro biduhagije tunyurwe na byo, |
| 9. | kuko abifuza kuba abatunzi bagwa mu moshya no mu mutego, no mu irari ryinshi ry’ubupfu ryangiza, rikaroha abantu mu bibahenebereza bikabarimbuza. |
| 10. | Kuko gukunda impiya ari umuzi w’ibibi byose, hariho abantu bamwe bazirarikiye barayoba, bava mu byo kwizera bihandisha imibabaro myinshi. |
| 11. | Ariko wowe ho muntu w’Imana ujye uhunga ibyo, ahubwo ukurikize gukiranuka, kubaha Imana, kwizera, urukundo, kwihangana n’ubugwaneza. |
| 12. | Ujye urwana intambara nziza yo kwizera usingire ubugingo buhoraho, ubwo wahamagariwe ukabwaturira kwatura kwiza imbere y’abahamya benshi. |
| 13. | Ndakwihanangiririza mu maso y’Imana ibeshaho byose, no mu maso ya Kristo Yesu wahamije kwatura kwiza imbere ya Pontiyo Pilato, |
| 14. | witondere itegeko, ntugire ikizinga habe n’umugayo, kugeza ku kuboneka k’Umwami wacu Yesu Kristo, |
| 15. | kuzerekanwa mu gihe cyako n’Iyo ifite ubutware yonyine ihiriwe, ari yo Mwami w’abami n’Umutware utwara abatware. |
| 16. | Ni yo yonyine ifite kudapfa, iba mu mucyo utegerwa: nta muntu wigeze kuyireba kandi nta wabasha kuyireba. Icyubahiro n’ubutware budashira bibe ibyayo, Amen. |
| 17. | Wihanangirize abatunzi bo mu by’iki gihe, kugira ngo be kwibona cyangwa kwiringira ubutunzi butari ubwo kwizigirwa, ahubwo biringire Imana iduha byose itimana ngo tubinezererwe, |
| 18. | kandi bakore ibyiza babe abatunzi ku mirimo myiza, babe abanyabuntu bakunda gutanga, |
| 19. | bibikire ubutunzi buzaba urufatiro rwiza mu gihe kizaza, kugira ngo babone uko basingira ubugingo nyakuri. |
| 20. | Timoteyo we, ujye urinda icyo wagabiwe uzibukire amagambo adakwiriye kandi atagira umumaro, n’ingirwabwenge zirwanya iby’Imana. |
| 21. | Hariho abantu bivuga ko babufite, bikaba byarabateye kuyoba bakava mu byo kwizerwa. Ubuntu bubane namwe. |