Intumwa z’ibinyoma |
| 1. | Icyampa mukanyihanganira ho hato ku bupfu bwanjye! Nyamuneka munyihanganire, |
| 2. | kuko mbafuhira ifuhe ryo mu buryo bw’Imana, kuko nabakwereye umugabo umwe ari we Kristo, ngo mubashyingire mumeze nk’umwari utunganye. |
| 3. | Ariko ndatinya yuko nk’uko ya nzoka yohesheje Eva uburyarya bwayo, ko ari na ko intekerezo zanyu zayobywa mukareka gutungana no kubonera bya Kristo, |
| 4. | kuko iyo haje umuntu ubabwira Yesu wundi tutababwiye, mukakira undi mwuka mutakiriye mbere, cyangwa ubundi butumwa mutemeye mumwihanganira mubikunze, ariko jye ko mutanyihanganira, |
| 5. | kandi nibwira yuko izo ntumwa zikomeye cyane zitandusha na hato. |
| 6. | Nubwo ndi umuswa mu magambo sindi umuswa mu bwenge, kandi ibyo twabiberekeye muri byose imbere ya bose. |
| 7. | Mbese ye, nakoze icyaha ubwo nicishije bugufi ngo mushyirwe hejuru, mbabwiriza ubutumwa bwiza bw’Imana ku buntu? |
| 8. | Nanyaze ayandi matorero, mbaka ibihembo kugira ngo mbone uko ngaburira mwebwe iby’Imana, |
| 9. | kandi ubwo nari kumwe namwe ngakena sinagize uwo mbera ikirushya, kuko bene Data bavuye i Makedoniya bankenuye. Muri byose nirindaga kutabaremerera, kandi na none nzakomeza kubyirinda. |
| 10. | Ni ukuri kwa Kristo kuri muri jye, nta wuzambuza kwirata ntyo mu mahugu yo muri Akaya! |
| 11. | Kuki? Ni uko mweho ntabakunda? Bizi Imana. |
| 12. | Ariko ibyo nkora, nzakomereza kubikora, kugira ngo nkure urwitwazo ku bashaka impamvu yo guhamya ko bameze nkatwe mu byo birata. |
| 13. | Bene abo ni intumwa z’ibinyoma, ni abakozi bariganya bigira nk’intumwa za Kristo. |
| 14. | Kandi ibyo si igitangaza, kuko na Satani ubwe yihindura nka marayika w’umucyo. |
| 15. | Nuko rero ubwo bimeze bityo, ntibyaba igitangaza kugira ngo abakozi be na bo bigire nk’abakozi bagabura ibyo gukiranuka: iherezo ryabo rizahwana n’imirimo yabo. |
Icyo Pawulo arusha intumwa z’ibinyoma |
| 16. | Kandi ndavuga nti “Ntihakagire untekereza ko ndi umupfu.” Ariko rero niba muntekereza mutyo, munyemere nk’umupfu kugira ngo nanjye mbone uko nirata ho hato. |
| 17. | Ibyo ngiye kuvuga simbivuga nk’aho ari ijambo ry’Umwami wacu, ahubwo ndabivuga nk’ubwirizwa n’ubupfu, niringiye yuko mfite impamvu yo kwirata. |
| 18. | Ubwo benshi birata iby’umubiri, nanjye ndabyirata. |
| 19. | Mwishimira kwihanganira abapfu kuko ubwanyu muri abanyabwenge. |
| 20. | Murihangana iyo umuntu abahinduye imbata, iyo abamize, iyo abafashe, iyo yishyize hejuru akabakubita inshyi. |
| 21. | Ibyerekeye ibyo bigawa, ni koko twabigizemo intege nke. Nyamara icyo undi wese ahangara gukora (ibi mbivuze nk’umupfu) nanjye nagihangara. |
| 22. | Mbese abo si Abaheburayo? Nanjye ni uko. Si Abisirayeli? Nanjye ni uko. Si urubyaro rwa Aburahamu? Nanjye ni uko. |
| 23. | Si abakozi ba Kristo bagabura ibye? (Noneho ndavuga nk’umusazi), ndabarusha. Mbarusha mu mihati, mbarusha gushyirwa mu mazu y’imbohe, mbarusha cyane gukubitwa birenze urugero: kenshi nari mu kaga k’urupfu. |
| 24. | Ibihe bitanu Abayuda bankubise inkoni mirongo itatu n’icyenda. |
| 25. | Ibihe bitatu nakubiswe inga, igihe kimwe natewe amabuye, ibihe bitatu inkuge zaramenetse, naraye imuhengeri nirirwamo, |
| 26. | nari mu ngendo kenshi, mu kaga gatewe n’inzuzi, mu kaga gatewe n’abambuzi, mu kaga gatewe na bene wacu, mu kaga gatewe n’abapagani, mu kaga ko mu midugudu, mu kaga ko mu butayu, mu kaga ko mu nyanja, mu kaga ko muri bene Data b’ibinyoma, |
| 27. | mu miruho n’imihati. Mba maso kenshi, ngira inzara n’inyota, nirirwa ubusa kenshi, nicwa n’imbeho, nambara ubusa. |
| 28. | Ariko ne kuvuga ibindi, keretse ko hariho ikindemerera iminsi yose: ni uguhagarikira umutima amatorero yose. |
| 29. | Ni nde udakomeye ngo nanjye mbe udakomeye? Ni nde ugushwa ngo nanjye ndeke kugurumana? |
| 30. | Niba binkwiriye kwirata, nzajya nirata iby’intege nke zanjye. |
| 31. | Imana y’Umwami Yesu ari yo na Se ishimwe iteka ryose, izi ko ntabeshya. |
| 32. | Ubwo nari ndi i Damasiko, umutegeka w’umwami Areta yarindishije umudugudu w’Abanyadamasiko ngo amfate. |
| 33. | Bancisha mu idirishya ryo mu nkike z’amabuye ndi mu gitebo, ndahunga muva mu maboko. |