   | 1. | Dore none ubu ni ubwa gatatu nzaza iwanyu. Mu kanwa k’abagabo babiri cyangwa batatu ijambo ryose rizahamywa. |
   | 2. | Nabivuze kera ubwo nabasuraga ubwa kabiri, na none nubwo ntahari ni ko nkibivuga bitaraba, mbwira abacumuye kera n’abandi bose yuko ningaruka ntazabababarira, |
   | 3. | kuko mushaka ikimenyetso cyo kugaragaza yuko Kristo avugira muri jye, Kristo utari umunyantege nke kuri mwe, ahubwo agira ububasha hagati yanyu. |
   | 4. | Kuko intege nke zateye ko abambwa, ariko none ariho ku bw’imbaraga z’Imana izerekanira muri mwe. |
   | 5. | Ngaho nimwisuzume ubwanyu, mumenye yuko mukiri mu byo twizera kandi mwigerageze. Mbese ntimwimenya kandi ntimuzi yuko Yesu Kristo ari muri mwe? Keretse ahari mubaye abagawa. |
   | 6. | Ariko niringiye yuko muzamenya ko twebweho tutari abagawa. |
   | 7. | Nuko ndasaba Imana kugira ngo mutagira ikibi mukora, icyakora si ukugira ngo duse n’abemewe, ahubwo ni ukugira ngo mukore neza nubwo twasa n’abagawa. |
   | 8. | Kuko nta cyo dushobora gukora ngo turwanye ukuri, keretse kukurwanira. |
   | 9. | Turishima iyo tugize intege nke namwe mukagira imbaraga, kandi icyo dusabira ni iki: ni uko mutunganywa rwose. |
   | 10. | Igitumye nandika ibyo ntari kumwe namwe, ni ukugira ngo nimpaba ne kuzaca imanza z’imbabazi nke, kuko nahawe ubutware n’Umwami wacu bwo kubaka, atari ubwo gusenya. |
   | 11. | Ibisigaye bene Data, murabeho. Mutungane rwose, muhugurike muhuze imitima, mubane n’amahoro kandi Imana y’urukundo n’amahoro izabana namwe. |
   | 12. | Mutashyanishe guhoberana kwera. |
   | 13. | Abera bose barabatashya. |
   | 14. | Ubuntu bw’Umwami wacu Yesu Kristo, n’urukundo rw’Imana, no kubana n’Umwuka Wera bibane namwe mwese. |