| 1. | Ariko nagambiriye mu mutima wanjye kutagaruka iwanyu nzanye agahinda, |
| 2. | kuko nimbatera agahinda uwanezeza ni nde atari uwo ntera agahinda? |
| 3. | Ibyo mbyandikiye kugira ngo ubwo nzaza ne kuzaterwa agahinda n’abari bakwiriye kunezeza, kuko mbiringira mwese yuko umunezero wanjye ari wo wanyu mwese. |
| 4. | Nabandikiye mfite agahinda kenshi n’umubabaro mwinshi wo mu mutima, ndira amarira menshi. Icyakora si ukugira ngo mbatere agahinda, ahubwo ni ukugira ngo mumenye uburyo urukundo mbakunda ruhebuje. |
| 5. | Ariko niba hariho umuntu wateye agahinda uwo yagateye si jye, ahubwo ni mwebwe mwese. Ariko ne kubihamya bikabije, ahubwo mvuge ko ari bamwe muri mwe. |
| 6. | Noneho rero, igihano wa wundi yahanwe na benshi kiramuhagije, |
| 7. | ni cyo gituma mukwiriye kumubabarira no kumuhumuriza, kugira ngo aticwa n’agahinda gasaze. |
| 8. | Ku bw’ibyo ndabingingira kugira ngo mumugaragarize urukundo rwanyu. |
| 9. | Indi mpamvu yanteye kubandikira ni iyi: ni ukugira ngo mbagerageze menye ko mwumvira muri byose. |
| 10. | Ariko uwo mugira icyo mubabarira nanjye mba nkimubabariye, kuko nanjye ubwanjye iyo hari uwo ngize icyo mbabarira, nkimubabarira ku bwanyu imbere ya Kristo, |
| 11. | kugira ngo Satani atagira icyo adutsindisha kuko tutayobewe imigambi ye. |
| 12. | Ubwo nazaga i Tirowa nzanywe no kubwiriza ubutumwa bwiza bwa Kristo, nubwo nakinguriwe urugi n’Umwami wacu, |
| 13. | nabuze uko nduhura umutima wanjye kuko ntasanzeyo Tito mwene Data, ni cyo cyatumye mbasezeraho njya i Makedoniya. |
| 14. | Ariko Imana ishimwe kuko ihora iturangaje imbere, ikaduha kuneshereza muri Kristo no gukwiza hose impumuro nziza yo kuyimenya, |
| 15. | kuko turi impumuro nziza ya Kristo ku Mana hagati y’abakira n’abarimbuka. |
| 16. | Kuri bamwe turi impumuro y’urupfu izana urupfu, ariko ku bandi turi impumuro y’ubugingo izana ubugingo. Kandi ibyo ni nde ubukwiriye? |
| 17. | Ni twe kuko tutameze nka benshi bagoreka Ijambo ry’Imana, ahubwo tumeze nk’abatariganya batumwe n’Imana, bakavuga ibya Kristo imbere yayo. |