Ibya Yesu Kristo ni byo byonyine Pawulo abwiriza |
   | 1. | Nuko rero, ubwo dufite uwo murimo wo kugabura iby’Imana ku bw’imbabazi twagiriwe, |
   | 2. | ntiducogora ahubwo twanga ibiteye isoni bikorwa rwihishwa, tutagendera mu buriganya kandi tutagoreka ijambo ry’Imana, ahubwo tuvuga ukuri tweruye bigatuma umuntu wese adushimisha umutima we imbere y’Imana. |
   | 3. | Ariko niba ubutumwa bwiza twahawe butwikiriwe, butwikiririwe abarimbuka |
   | 4. | ari bo batizera, abo imana y’iki gihe yahumiye imitima, kugira ngo umucyo w’ubutumwa bw’ubwiza bwa Kristo, ari we shusho y’Imana utabatambikira. |
   | 5. | Kuko tutabwiriza abantu ibyacu, ahubwo tubabwiriza ibya Kristo Yesu ko ari we Mwami, natwe tukaba abagaragu banyu ku bwa Yesu. |
   | 6. | Imana yategetse umucyo kuva uturutse mu mwijima, ni yo yaviriye mu mitima yacu, kugira ngo imurikishe ubwenge bwo kumenya ubwiza bw’Imana buri mu maso ha Yesu Kristo. |
Imibabaro iboneka mu kubaho kw’intumwa |
   | 7. | Ariko dufite ubwo butunzi mu nzabya z’ibumba, kugira ngo imbaraga zisumba byose zibe iz’Imana zidaturutse kuri twe. |
   | 8. | Dufite amakuba impande zose ariko ntidukuka imitima, turashobewe ariko ntitwihebye, |
   | 9. | turarenganywa ariko ntiduhanwa, dukubitwa hasi ariko ntidutsindwa rwose. |
   | 10. | Tugendana mu mubiri iteka urupfu rwa Yesu, ngo ubugingo bwa Yesu na bwo bugaragarire mu mibiri yacu, |
   | 11. | kuko twebwe abazima dutangwa iteka ngo dupfe baduhora Yesu, kugira ngo ubugingo bwa Yesu na bwo bugaragarire mu mibiri yacu izapfa. |
   | 12. | Nuko rero urupfu ni rwo rukorera muri twe, naho muri mwebwe ubugingo ni bwo bubakoreramo. |
   | 13. | Ariko dufite uwo mutima wizera uvugwa mu byanditswe ngo “Nizeye, ni cyo cyatumye mvuga”, natwe turizeye ni cyo gituma tuvuga. |
   | 14. | Tuzi yuko iyazuye Umwami Yesu izatuzurana na we, kandi izatwishyirana namwe. |
   | 15. | Burya ibyo byose bibaho ku bwanyu, kugira ngo uko ubuntu bw’Imana burushaho gusaga, abe ari ko n’ishimwe rya benshi rirushaho gusaga ngo Imana ihimbazwe. |
   | 16. | Ni cyo gituma tudacogora, kandi nubwo umuntu wacu w’inyuma asaza, umuntu wacu w’imbere ahora ahinduka mushya uko bukeye, |
   | 17. | kuko kubabazwa kwacu kw’igihwayihwayi kw’akanya ka none kwiyongeranya, kuturemera ubwiza bw’iteka ryose bukomeye. |
   | 18. | Natwe ntitureba ku biboneka, ahubwo tureba ku bitaboneka kuko ibiboneka ari iby’igihe gito, naho ibitaboneka bikaba iby’iteka ryose. |