| 1. | Tuzi yuko niba inzu y’ingando yacu yo mu isi izasenywa, dufite inyubako ituruka ku Mana, inzu itubatswe n’intoki, itazashira yo mu ijuru. |
| 2. | Kuko tunihira muri iyi ngando twifuza kwambikwa inzu yacu izava mu ijuru, |
| 3. | kugira ngo tuyambare tutazasangwa twambaye ubusa. |
| 4. | Kuko twebwe abari muri iyi ngando tuniha turemerewe, icyakora si uko dushaka kuyamburwa, ahubwo ni uko dushaka kwambikwa ya nzu yindi, ngo igipfa kimirwe n’ubugingo. |
| 5. | Imana ni yo yaturemeye iyo ngiyo, ndetse yayiduhereye Umwuka ho ingwate. |
| 6. | Ni cyo gituma dukomera umutima iteka, kandi tukamenya yuko iyo turi iwacu mu mubiri, tuba dutuye kure y’Umwami wacu |
| 7. | (kuko tuba tugenda tuyoborwa no kwizera, tutayoborwa n’ibyo tureba), |
| 8. | nyamara dukomera umutima kandi icyo turushaho gukunda ni ukwitandukanya n’uyu mubiri, kugira ngo twibanire n’Umwami wacu. |
| 9. | Ni cyo gituma tugira umwete wo kumunezeza, iyo turi iwacu mu mubiri cyangwa tudahari. |
| 10. | Kuko twese dukwiriye kuzagaragarizwa imbere y’intebe y’imanza ya Kristo, kugira ngo umuntu wese ahabwe ibikwiriye ibyo yakoze akiri mu mubiri, ari ibyiza cyangwa ibibi. |
| 11. | Nuko iyo nemeza abantu, mbikoreshwa n’uko nzi igitinyiro cy’Uwiteka. Uko ndi ni ko bigaragarira Imana, kandi niringira yuko ari ko namwe bigaragarira imitima yanyu. |
| 12. | Ibyo ntitubivugiye kongera kwiyogeza kuri mwe, ahubwo turabaha impamvu yo kwirata ku bwacu, kugira ngo mubone icyo musubiza abirata ibigaragara, batirata ibyo mu mutima. |
| 13. | Niba dusaze, dusaze ku bw’Imana, kandi niba tudasaze ni ku bwanyu kugira ngo tubafashe. |
| 14. | Urukundo rwa Kristo ruraduhata, kuko twemejwe yuko nk’uko Umwe yapfiriye bose ari ko bose bapfuye, |
| 15. | kandi yapfiriye bose kugira ngo abariho be gukomeza kubaho ku bwabo, ahubwo babeho ku bw’uwo wabapfiriye akanabazukira. |
| 16. | Ni cyo gituma uhereye none tutazagira uwo dutekereza dukurikije amasekuruza, nubwo ari ko twatekerezaga Kristo, ariko noneho ntitukimutekereza dutyo. |
| 17. | Umuntu wese iyo ari muri Kristo aba ari icyaremwe gishya, ibya kera biba bishize. Dore byose biba bihindutse bishya. |
| 18. | Ariko ibyo byose bituruka ku Mana yiyunze natwe ku bwa Kristo, ikaduha umurimo wo kuyunga n’abandi, |
| 19. | kuko muri Kristo ari mo Imana yiyungiye n’abari mu isi ntiyaba ikibabaraho ibicumuro byabo, kandi noneho yatubikije ijambo ry’umwuzuro. |
| 20. | Ni cyo gituma tuba intumwa mu cyimbo cya Kristo, ndetse bisa n’aho Imana ibingingira muri twe. Nuko rero, turabahendahenda mu cyimbo cya Kristo kugira ngo mwiyunge n’Imana, |
| 21. | kuko Utigeze kumenya icyaha Imana yamuhinduye kuba icyaha ku bwacu, kugira ngo muri we duhinduke gukiranuka kw’Imana. |