Somera Bibiliya kuri Telefone
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter1.
Kandi ubwo dukorana na yo, turabinginga kugira ngo mudaherwa ubuntu bw’Imana gupfa ubusa,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter2.
kuko yavuze iti “Mu gihe cyo kwemererwamo narakumviye, No ku munsi wo gukirizwamo naragutabaye.” Dore none ni cyo gihe cyo kwemererwamo, dore none ni wo munsi wo gukirizwamo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter3.
Ntitugire igisitaza dushyira mu nzira y’umuntu wese, kugira ngo umurimo wacu utagira umugayo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter4.
Ahubwo ku kintu cyose twihe agaciro nk’abakozi b’Imana bagabura ibyayo, twihangana cyane mu makuba, mu mibabaro, mu byago,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter5.
mu biboko, mu mazu y’imbohe, mu midugararo, no mu mihati; tuba maso, twirirwa ubusa,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter6.
dufite umutima uboneye, dufite ubwenge, tutarambirwa, tugira neza, dufite Umwuka Wera, dufite n’urukundo rutaryarya;
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter7.
tuvuga ijambo ry’ukuri, dufite imbaraga z’Imana kandi dufite intwaro zo gukiranuka z’iburyo n’iz’ibumoso,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter8.
mu cyubahiro no mu buhemu, mu mugayo no mu ishimwe. Dutekerezwa ko turi abashukanyi ariko turi ab’ukuri,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter9.
dutekerezwa ko turi abatamenyekana nyamara turi ibirangirire, dusa n’abagiye gupfa ariko dore turi bazima, dusa n’abahanwa ariko ntitwicwa,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter10.
dusa n’abababara ariko twishima iteka, dusa n’abakene nyamara dutungisha benshi, dusa n’abatagira icyo bafite nyamara dufite byose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter11.
Mwa Bakorinto mwe, akanwa kacu karababumbukiye, umutima wacu uragutse.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter12.
Ntimubyigana muri twe, ahubwo mubyigana mu mitima yanyu ubwanyu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter13.
Nuko ndababwira nk’abana banjye, namwe mwaguke kugira ngo mwiture nk’uko mwagiriwe.
Ibyo kutifatanya n’abatizera
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter14.
Ntimwifatanye n’abatizera mudahwanye. Mbese gukiranuka no gukiranirwa byafatanya bite? Cyangwa umucyo n’umwijima byabana bite?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter15.
Kandi Kristo ahuriye he na Beliyali, cyangwa uwizera n’utizera bafitanye mugabane ki?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter16.
Mbese urusengero rw’Imana rwahuza rute n’ibishushanyo bisengwa, ko turi urusengero rw’Imana ihoraho? Nk’uko Imana yabivuze iti “Nzatura muri bo ngendere muri bo, Nzaba Imana yabo na bo bazaba ubwoko bwanjye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter17.
Nuko muve hagati ya ba bandi, Mwitandukanye ni ko Uwiteka avuga, Kandi ntimugakore ku kintu gihumanye. Nanjye nzabakira,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter18.
Kandi nzababera So, Namwe muzambere abahungu n’abakobwa, Ni ko Uwiteka Ushoborabyose avuga.”

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma 2 abakorinto igice cya: