| 1. | Ibyo kugaburira abera sinaruha mbibandikira, |
| 2. | kuko nzi umutima wanyu ukunze ari wo mbirataho mu Banyamakedoniya, mbabwira yuko Abanyakaya bamaze umwaka biteguye, kandi ko guhirimbana kwanyu kwateye abenshi umwete. |
| 3. | Ariko natumye bene Data abo, kugira ngo uko kwirata twirata mwebwe kutazapfa ubusa, kandi no kugira ngo muzabe mwiteguye nk’uko nababwiye, |
| 4. | kuko ntashaka ko twebwe (simvuze mwe) tuzakorwa n’isoni z’ibyo twiringiye, niba Abanyamakedoniya bamwe bazazana nanjye bagasanga mutiteguye. |
| 5. | Ni cyo cyatumye nibwira yuko nkwiriye kwinginga bene Data abo kumbanziriza kujya iwanyu, ngo babanze gutunganya iby’ubuntu mwasezeranije kera, bibe byiteguwe nk’iby’ubuntu koko bitameze nk’iby’ubugugu. |
| 6. | Ariko ndavuga ibi ngo “Ubiba nke azasarura bike, naho ubiba nyinshi azasarura byinshi.” |
| 7. | Umuntu wese atange nk’uko abigambiriye mu mutima we, atinuba kandi adahatwa kuko Imana ikunda utanga anezerewe. |
| 8. | Kandi rero Imana ishobora kubasazaho ubuntu bwose, kugira ngo murusheho gukora ibyiza byose, mufite ibibahagije muri byose |
| 9. | nk’uko byanditswe ngo “Yaranyanyagije aha abakene, Gukiranuka kwe guhoraho iteka ryose.” |
| 10. | Iha umubibyi imbuto n’imitsima yo kumugaburira ni yo izabaha, ibongerere imbuto zanyu zo kubiba kandi igwize imbuto zo gukiranuka kwanyu. |
| 11. | Namwe muzatungishwa muri byose ngo mugire ubuntu bwose, butume Imana ihimbazwa. |
| 12. | Kuko uwo murimo wo kugabura utamara gusa ubukene bw’abera, ahubwo utera benshi guhimbaza Imana, |
| 13. | bayihimbaza ku bw’ubuhamya bw’uyu murimo mwitangiye, mukemera kugandukira ubutumwa bwiza bwa Kristo, mukagira ubuntu bwinshi bwo kubafasha no gufasha abandi bose. |
| 14. | Ku bw’ubuntu bw’Imana burushijeho kuba muri mwe, ni cyo gituma babasabira no kubakunda cyane. |
| 15. | Imana ishimirwe impano yayo nziza itarondoreka. |