Ibyo ku ngoma ya Uziya (2 Ngoma 26.1-23) |
   | 1. | Mu mwaka wa makumyabiri n’irindwi wo ku ngoma ya Yerobowamu umwami w’Abisirayeli, Uziya mwene Amasiya umwami w’Abayuda yarimye. |
   | 2. | Ajya ku ngoma amaze imyaka cumi n’itandatu avutse, amara imyaka mirongo itanu n’ibiri i Yerusalemu ari ku ngoma. Kandi nyina yitwaga Yekoliya w’i Yerusalemu. |
   | 3. | Akora ibishimwa imbere y’Uwiteka nk’ibyo se Amasiya yakoze byose. |
   | 4. | Ariko ingoro zari zitakuweho, abantu bari bagitamba ibitambo, bakosereza imibavu mu ngoro. |
   | 5. | Hanyuma Uwiteka ateza umwami ibibembe arinda atanga akiri umubembe, akajya arara mu nzu y’akato. Nuko Yotamu umwana we yategekaga mu cyimbo cye, agacira imanza abantu bo mu gihugu. |
   | 6. | Nuko indi mirimo ya Uziya n’ibyo yakoze byose, mbese ntibyanditswe mu gitabo cy’ibyo ku ngoma z’abami b’Abayuda? |
   | 7. | Bukeye Uziya aratanga asanga ba sekuruza, bamuhamba hamwe na ba sekuruza mu mudugudu wa Dawidi, maze umuhungu we Yotamu yima ingoma ye. |
Uko abami b’Abisirayeli bakurikiranye |
   | 8. | Mu mwaka wa mirongo itatu n’umunani wo ku ngoma ya Uziya umwami w’Abayuda, Zekariya mwene Yerobowamu yimye mu Bisirayeli i Samariya, amara amezi atandatu ari ku ngoma. |
   | 9. | Ariko akora ibyangwa n’Uwiteka nk’uko ba sekuruza bakoraga, ntiyareka ibyaha bya Yerobowamu mwene Nebati woheje Abisirayeli ngo bacumure. |
   | 10. | Bukeye Shalumu mwene Yabeshi aramugomera, aramukubita amutsinda imbere ya rubanda, yima mu cyimbo cye. |
   | 11. | Nuko indi mirimo ya Zekariya yanditswe mu gitabo cy’ibyo ku ngoma z’abami b’Abisirayeli. |
   | 12. | Iryo ni ryo jambo Uwiteka yabwiye Yehu ati “Abana bawe kugeza ku buvivi bazicara ku ntebe y’ubwami bw’Abisirayeli.” Nuko birasohora. |
   | 13. | Mu mwaka wa mirongo itatu n’icyenda wo ku ngoma ya Uziya umwami w’Abayuda, Shalumu mwene Yabeshi yarimye, amara ukwezi kumwe i Samariya ari ku ngoma. |
   | 14. | Hanyuma Menahemu mwene Gadi ava i Tirusa arazamuka ajya i Samariya, yicirayo Shalumu mwene Yabeshi. Amaze kumwica yima mu cyimbo cye. |
   | 15. | Nuko indi mirimo ya Shalumu n’ubugome bwe byanditswe mu gitabo cy’ibyo ku ngoma z’abami b’Abisirayeli. |
   | 16. | Bukeye Menahemu ava i Tirusa atera i Tipusa, ahatsindana n’abari barimo bose n’ibihugu byaho. Icyatumye ahatsinda, ni uko banze kumwugururira amarembo, maze abagore batwite bari barimo bose arabafomoza. |
   | 17. | Mu mwaka wa mirongo itatu n’icyenda wo ku ngoma ya Uziya umwami w’Abayuda, Menahemu mwene Gadi yimye muri Isirayeli, amara imyaka cumi i Samariya ari ku ngoma. |
   | 18. | Ariko akora ibyangwa n’Uwiteka. Mu gihe yari akiriho, ntiyaretse ibyaha bya Yerobowamu mwene Nebati woheje Abisirayeli ngo bacumure. |
   | 19. | Bukeye Puli umwami wa Ashuri atera igihugu. Menahemu ni ko guhongera Puli italanto z’ifeza igihumbi, kugira ngo amutize amaboko abone uko akomera mu bwami bwe. |
   | 20. | Kandi Menahemu yari yatse abakomeye mu Bisirayeli b’abatunzi bose ifeza, umuntu wese muri bo yamwatse shekeli z’ifeza mirongo itanu, ngo azihe umwami wa Ashuri. Nuko umwami wa Ashuri arakimirana ntiyaguma muri icyo gihugu. |
   | 21. | Nuko indi mirimo ya Menahemu n’ibyo yakoze byose, mbese ntibyanditswe mu gitabo cy’ibyo ku ngoma z’abami b’Abisirayeli? |
   | 22. | Bukeye Menahemu aratanga asanga ba sekuruza, maze umuhungu we Pekahiya yima ingoma ye. |
   | 23. | Mu mwaka wa mirongo itanu wo ku ngoma ya Uziya umwami w’Abayuda, Pekahiya mwene Menahemu yimye muri Isirayeli i Samariya, amara imyaka ibiri ari ku ngoma. |
   | 24. | Ariko akora ibyangwa n’Uwiteka, ntiyareka ibyaha bya Yerobowamu mwene Nebati woheje Abisirayeli ngo bacumure. |
   | 25. | Bukeye Peka mwene Remaliya umutware we aramugomera, amwicana na Arugobu na Ariyeha i Samariya, mu nzu y’igihome yo mu rugo rw’ibwami. Yari kumwe n’Abanyagaleyadi mirongo itanu, nuko amaze kumwica yima mu cyimbo cye. |
   | 26. | Ariko indi mirimo ya Pekahiya n’ibyo yakoze byose, byanditswe mu gitabo cy’ibyo ku ngoma z’abami b’Abisirayeli. |
   | 27. | Mu mwaka wa mirongo itanu n’ibiri wo ku ngoma ya Uziya umwami w’Abayuda, Peka mwene Remaliya yimye muri Isirayeli i Samariya, amara imyaka makumyabiri ari ku ngoma. |
   | 28. | Ariko akora ibyangwa n’Uwiteka, ntiyareka ibyaha bya Yerobowamu mwene Nebati woheje Abisirayeli ngo bacumure. |
   | 29. | Ku ngoma ya Peka umwami w’Abisirayeli, Tigulatipileseri umwami wa Ashuri araza, atsinda Iyoni n’Abelibetimāka n’i Yanowa, n’i Kedeshi n’i Hasori, n’i Galeyadi n’i Galilaya, n’igihugu cyose cya Nafutali, abajyana ari imbohe. |
   | 30. | Mu mwaka wa makumyabiri wo ku ngoma ya Yotamu mwene Uziya, Hoseya mwene Ela yagomeye Peka mwene Remaliya, aramutera aramwica, aherako yima mu cyimbo cye. |
   | 31. | Ariko indi mirimo ya Peka n’ibyo yakoze byose, byanditswe mu gitabo cy’ibyo ku ngoma z’abami b’Abisirayeli. |
   | 32. | Mu mwaka wa kabiri wo ku ngoma ya Peka mwene Remaliya umwami w’Abisirayeli, Yotamu mwene Uziya umwami w’Abayuda yarimye. |
   | 33. | Ajya ku ngoma amaze imyaka makumyabiri n’itanu avutse, ayimaraho imyaka cumi n’itandatu i Yerusalemu. Nyina yitwaga Yerusha, mwene Sadoki. |
   | 34. | Akora ibishimwa imbere y’Uwiteka: yakoraga uko se Uziya yakoraga kose. |
   | 35. | Ariko ingoro zari zitakuweho, abantu bari bagitamba ibitambo, bakosereza imibavu muri izo ngoro. Yotamu ni we wubatse irembo ry’inzu y’Uwiteka ryo haruguru. |
   | 36. | Ariko indi mirimo ya Yotamu n’ibyo yakoze byose, mbese ntibyanditswe mu gitabo cy’ibyo ku ngoma z’abami b’Abayuda? |
   | 37. | Muri iyo minsi ni ho Uwiteka yatangiye kohereza Resini umwami w’i Siriya na Peka mwene Remaliya kurwanya Abayuda. |
   | 38. | Hanyuma Yotamu aratanga asanga ba sekuruza, ahambwa hamwe na ba sekuruza mu mudugudu wa sekuruza Dawidi, maze umuhungu we Ahazi yima ingoma ye. |