Ibyo ku ngoma ya Ahazi (2 Ngoma 28.1-27) |
   | 1. | Mu mwaka wa cumi n’irindwi wo ku ngoma ya Peka mwene Remaliya, Ahazi mwene Yotamu umwami w’Abayuda yarimye, |
   | 2. | ajya ku ngoma amaze imyaka makumyabiri avutse, amara imyaka makumyabiri n’itandatu i Yerusalemu ari ku ngoma, ariko ntiyakora ibishimwa imbere y’Uwiteka Imana ye, nka sekuruza Dawidi. |
   | 3. | Ahubwo agendana ingeso z’abami b’Abisirayeli, ndetse acisha umuhungu we mu muriro akurikije ibizira byakorwaga n’abanyamahanga Uwiteka yirukanye imbere y’Abisirayeli. |
   | 4. | Yajyaga atamba ibitambo, akosereza imibavu mu ngoro no mu mpinga z’imisozi no munsi y’igiti kibisi cyose. |
   | 5. | Bukeye Resini umwami w’i Siriya na Peka mwene Remaliya umwami w’Abisirayeli, barazamuka batera i Yerusalemu bagota Ahazi, ariko ntibashobora kumunesha. |
   | 6. | Icyo gihe Resini umwami w’i Siriya agarurira Abasiriya Elati, yirukanayo Abayuda maze Abasiriya baza Elati, baturayo na bugingo n’ubu. |
   | 7. | Ahazi abibonye atyo, atuma kuri Tigulatipileseri umwami wa Ashuri ati “Ndi umugaragu wawe kandi ndi n’umwana wawe. Zamuka unkize umwami w’i Siriya n’umwami w’Abisirayeli bampagurukiye.” |
   | 8. | Ahazi yenda ifeza n’izahabu zibonetse mu nzu y’Uwiteka no mu by’ubutunzi byo mu nzu y’umwami, abyoherereza umwami wa Ashuri ho ituro. |
   | 9. | Nuko umwami wa Ashuri aramwumvira, atera i Damasiko arahatsinda, maze ajyana abaho ari imbohe i Kiri, kandi yica Resini. |
   | 10. | Bukeye Ahazi ajya i Damasiko guhura na Tigulatipileseri umwami wa Ashuri. Umwami Ahazi agezeyo abona igicaniro cyaho, yoherereza Uriya umutambyi ishusho yacyo n’urugero rwacyo uko cyakozwe kose. |
   | 11. | Nuko Uriya umutambyi yubaka igicaniro nk’icyo, akurikije urugero rwose Umwami Ahazi yamwoherereje ari i Damasiko. Uko ni ko Uriya umutambyi yacyubatse, kugira ngo umwami Ahazi nava i Damasiko azasange cyuzuye. |
   | 12. | Bukeye umwami ava i Damasiko, abona igicaniro aracyegera, agitambiraho. |
   | 13. | Hejuru yacyo atambiraho igitambo cyoswa, atura ituro ry’ifu y’impeke, asukaho n’amaturo ye y’ibyokunywa, aminjagiraho amaraso y’ibitambo by’ishimwe yuko ari amahoro. |
   | 14. | Kandi icyotero cy’umuringa cyari imbere y’Uwiteka, agikura aho cyari kiri imbere y’inzu hagati y’icyotero n’inzu y’Uwiteka, agishyira iruhande rw’icyo gicaniro cye rwerekeye ikasikazi. |
   | 15. | Nuko Umwami Ahazi ategeka Uriya umutambyi ati “Ku gicaniro kinini abe ari ho ujya utambira igitambo cyoswa cyo mu gitondo, uture ituro ry’ifu y’impeke rya nimugoroba, kandi n’igitambo cy’umwami cyoswa, n’ituro rye ry’ifu y’impeke, hamwe n’igitambo cyoswa cya rubanda rwose rwo mu gihugu, n’ituro ryabo ry’ifu y’impeke, n’amaturo yabo y’ibyokunywa, uminjagire amaraso yose y’igitambo cyoswa, n’ay’ikindi gitambo, ariko icyotero cy’umuringa kizabaho ku bwanjye, njye nkigishirizaho Imana inama.” |
   | 16. | Uko ni ko Uriya umutambyi yagenzaga, uko Umwami Ahazi yategetse kose. |
   | 17. | Maze Umwami Ahazi atemaho ibisate by’ibitereko, avanaho n’igikarabiro. Kandi akuraho igikarabiro kidendeje cyari giteretse ku bishushanyo by’inka byakozwe mu miringa, agitereka ku mabuye ashashwe. |
   | 18. | Kandi ibaraza ry’isabato risakawe ryari ryubatswe ku nzu y’Uwiteka, n’irembo ryo ku gikari ry’umwami ubwe, arabihindura ku bw’umwami wa Ashuri. |
   | 19. | Ariko indi mirimo Ahazi yakoze, mbese ntiyanditswe mu gitabo cy’ibyo ku ngoma z’abami b’Abayuda? |
   | 20. | Hanyuma Ahazi aratanga asanga ba sekuruza, bamuhamba hamwe na bo mu mudugudu wa Dawidi, maze umuhungu we Hezekiya yima ingoma ye. |