Abashuri banyaga Abisirayeli |
| 1. | Mu mwaka wa cumi n’ibiri wo ku ngoma ya Ahazi umwami w’Abayuda, Hoseya mwene Ela yimye muri Isirayeli i Samariya, amara imyaka cyenda ari ku ngoma. |
| 2. | Akora ibyangwa n’Uwiteka, ariko ntiyahwanije n’abami b’Abisirayeli bamubanjirije. |
| 3. | Bukeye Shalumaneseri umwami wa Ashuri, arazamuka atera Hoseya aramutsinda. Hoseya ahinduka umuhakwa, amuzanira amakoro. |
| 4. | Ariko hanyuma umwami wa Ashuri abona ko Hoseya amugambanira, kuko yohereje intumwa ku mwami wa Egiputa witwa So, kandi yari atagiha umwami wa Ashuri amakoro, nk’uko yari asanzwe agenza uko umwaka utashye. Ni cyo cyatumye umwami wa Ashuri amushyira mu nzu y’imbohe, amubohesha iminyururu. |
| 5. | Bukeye umwami wa Ashuri arazamuka yubika igihugu cyose, ajya i Samariya amarayo imyaka itatu ahagose. |
| 6. | Mu mwaka wa cyenda wo ku ngoma ya Hoseya, umwami wa Ashuri yatsinze i Samariya, ajyana Abisirayeli ho iminyago muri Ashuri abatuza i Hala, n’i Habora ku ruzi Gozani, no mu midugudu y’Abamedi. |
Ibyaha by’ubupagani bituma Abisirayeli bajyanwa ho iminyago |
| 7. | Ibyo byatewe n’uko Abisirayeli bari bacumuye ku Uwiteka Imana yabo yabakuye mu gihugu cya Egiputa, mu maboko ya Farawo umwami wa Egiputa, bakubaha izindi mana, |
| 8. | bakagendera mu migenzo y’abanyamahanga Uwiteka yirukanye imbere yabo, no mu migenzo yashyizweho n’abami b’Abisirayeli. |
| 9. | Kandi Abisirayeli bajyaga bakora ibidatunganye rwihishwa bagacumura ku Uwiteka, bakiyubakira ingoro mu midugudu yabo yose, uhereye ku minara y’abarinzi ukageza ku midugudu igoswe n’inkike. |
| 10. | Bashinga inkingi na Asherimu mu mpinga z’imisozi miremire yose, no munsi y’igiti kibisi cyose. |
| 11. | Bakajya bosereza imibavu mu ngoro zose, nk’uko ayo mahanga Uwiteka yirukanye imbere yabo yagenzaga, bagakora ibidakwiriye barakaza Uwiteka. |
| 12. | Bagakorera ibigirwamana ibyo Uwiteka yabihanangirije ati “Ntimukagenze mutyo.” |
| 13. | Kandi Uwiteka yajyaga ahamiriza Abisirayeli n’Abayuda, abivugiye mu bahanuzi bose no muri bamenya bose ati “Nimuhindukire mureke ingeso zanyu mbi, mwitondere amategeko yanjye n’amateka mukurikije ibyo nategetse ba sogokuruza byose, nkajya mbibategekesha abagaragu banjye b’abahanuzi.” |
| 14. | Ariko banga kumva, ahubwo bagamika amajosi nk’uko ba sekuruza bagiraga, ntibizera Uwiteka Imana yabo, |
| 15. | bakanga amateka ye n’isezerano yasezeranye na ba sekuruza, n’ibyo yabahamirije. Kandi bagakurikira ibitagira umumaro bahinduka nka byo, bagakurikiza abanyamahanga bari babagose, abo Uwiteka yabihanangirije kutabigana. |
| 16. | Nuko bareka amategeko yose y’Uwiteka Imana yabo, biremera ibishushanyo by’inyana ebyiri biyagijwe kandi n’icya Ashera, baramya ingabo zo mu ijuru bakorera Bāli, |
| 17. | bakanyuza abana babo b’abahungu n’ab’abakobwa mu muriro, bakaragura bakaroga, bakigurira gukora ibyangwa n’Uwiteka kugira ngo bamurakaze. |
| 18. | Ibyo byatumye Uwiteka arakarira Abisirayeli cyane, abirukana imbere ye ntihagira usigara keretse umuryango w’Abayuda wonyine. |
| 19. | Ariko Abayuda na bo ntibitondera amategeko y’Uwiteka Imana yabo, ahubwo bagendera mu mategeko Abisirayeli bishyiriyeho. |
| 20. | Nuko Uwiteka yanga urubyaro rw’Abisirayeli rwose, arababurabuza abahāna mu maboko y’abanyazi, kugeza ubwo yabaciye imbere ye, |
| 21. | kuko yatanyuye Abisirayeli ku nzu ya Dawidi, bakiyimikira Yerobowamu mwene Nebati, maze Yerobowamu abuza Abisirayeli gukurikira Uwiteka, abahata gukora icyaha gikomeye. |
| 22. | Abisirayeli bagendera mu byaha Yerobowamu yakoraga byose, ntibabireka |
| 23. | kugeza ubwo Uwiteka yakuye Abisirayeli imbere ye, nk’uko yabivugiye mu bagaragu be b’abahanuzi bose. Uko ni ko Abisirayeli bakuwe mu gihugu cyabo, bajyanwa muri Ashuri na bugingo n’ubu. |
Umwami wa Ashuri yimurira abantu be mu midugudu y’Abisirayeli |
| 24. | Hanyuma umwami wa Ashuri yimura abantu i Babuloni n’i Kuta n’i Awa, n’i Hamati n’i Sefaravayimu, abatuza mu midugudu y’i Samariya mu byimbo by’Abisirayeli. Baraza bahindūra i Samariya, baguma mu midugudu yaho. |
| 25. | Ariko bakihatura ntibubaha Uwiteka. Ni cyo cyatumye Uwiteka abateza intare, zikabicamo bamwe. |
| 26. | Ni ko kubwira umwami wa Ashuri bati “Ba banyamahanga wimuye ukabatuza mu midugudu y’i Samariya, ntibazi imihango y’Imana y’icyo gihugu. Ni cyo cyatumye ibateza intare, none zirabica kuko batazi imihango y’Imana y’icyo gihugu.” |
| 27. | Nuko umwami wa Ashuri arategeka ati “Nimujyane umwe mu batambyi mwavanyeyo, agende abeyo ajye abigisha imihango y’Imana y’icyo gihugu.” |
| 28. | Nuko umwe mu batambyi bari barakuwe i Samariya araza, atura i Beteli, abigisha uko bakwiriye kubaha Uwiteka. |
| 29. | Ariko ab’amahanga yose biremera ibigirwamana byabo, babishyira mu ngoro Abasamariya bari barubatse, ishyanga ryose uko ryaturaga mu midugudu yaryo. |
| 30. | Ab’i Babuloni biremera Sukotibenoti, ab’i Kuta biremera Nerugali, ab’i Hamati biremera Ashima. |
| 31. | Abawa biremera Nibuhazi na Tarutaki, ab’i Sefaravayimu batwikiraga abana babo Adurameleki na Anameleki, imana z’i Sefaravayimu. |
| 32. | Nuko bubahaga Uwiteka, kandi bamwe muri bo babagiraga abatambyi bo mu ngoro bo kujya babatambira mu ngoro. |
| 33. | Bubahaga Uwiteka, kandi bagakorera imana zabo, uko imigenzo y’amahanga bimuwemo yagenzaga. |
| 34. | N’ubu baracyagenza uko bagenzaga kera, ntibubaha Uwiteka, ntibakurikiza amateka cyangwa imihango cyangwa amategeko Uwiteka yategetse bene Yakobo, uwo yahimbye Isirayeli. |
| 35. | Abo ni bo Uwiteka yasezeranije isezerano, akabihanangiriza ati “Ntimukubahe izindi mana, ntimukazunamire ngo muzikorere, cyangwa ngo muzitambire ibitambo. |
| 36. | Ahubwo Uwiteka wabakuje mu gihugu cya Egiputa imbaraga nyinshi n’amaboko yāgirije, abe ari we mwubaha, mujye mumwunamira, kandi abe ari we mutambira ibitambo. |
| 37. | Kandi amateka n’imihango n’amategeko n’ibyo yategetse akabibandikira, abe ari byo mujya mwitondera iteka ryose, ntimukagire izindi mana mwubaha. |
| 38. | Nuko isezerano nasezeranye namwe ntimuzaryibagirwe, kandi ntimukubahe izindi mana. |
| 39. | Ahubwo mujye mwubaha Uwiteka Imana yanyu, ni yo izabakiza amaboko y’abanzi banyu bose.” |
| 40. | Ariko ntibabyitaho, ahubwo bakomeza ingeso zabo za kera. |
| 41. | Nuko ayo mahanga yubahaga Uwiteka, ariko bagakorera n’ibishushanyo byabo bibajwe, n’abana babo n’abuzukuru babo bakomeza kugenza batyo. Uko ba sekuruza bagenzaga, na bo ni ko bagenza na bugingo ubu. |