Gusenga kwa Hezekiya (2 Ngoma 37.1-20) |
| 1. | Umwami Hezekiya abyumvise, ashishimura imyambaro ye yambara ibigunira, aherako yinjira mu nzu y’Uwiteka. |
| 2. | Maze yohereza Eliyakimu w’umunyarugo we, na Shebuna w’umwanditsi, n’abakuru bo mu batambyi bambaye ibigunira, kwa Yesaya w’umuhanuzi mwene Amosi. |
| 3. | Baramubwira bati “Hezekiya yadutumye ngo ‘Uyu munsi ni umunsi w’umubabaro n’ibihano no gushinyagurirwa, kuko abana benda kuvuka, kandi nta mbaraga zo kubabyara. |
| 4. | Ahari Uwiteka Imana yawe yumvise amagambo ya Rabushake yose, shebuja umwami wa Ashuri yamutumye gutuka Imana ihoraho. Ngira ngo Uwiteka Imana yawe yabahanira ayo magambo yumvise. Nuko rero terura amashengesho yawe, usabire abantu basigaye.’ ” |
| 5. | Nuko abagaragu b’Umwami Hezekiya bajya kwa Yesaya. |
| 6. | Yesaya arababwira ati “Mubwire shobuja muti ‘Uwiteka aravuze ngo: Ntutinye ayo magambo wumvise abagaragu b’umwami wa Ashuri bantutse. |
| 7. | Nzamushyiramo undi mutima. Ubwo azumva impuha azasubira mu gihugu cye, kandi nagerayo nzamwicisha inkota.’ ” |
| 8. | Hanyuma Rabushake asubirayo, asanga umwami wa Ashuri arwanya i Libuna, kuko yari yumvise ko yavuye i Lakishi. |
| 9. | Bukeye uwo mwami yumva bavuga kuri Tiruhaka umwami wa Etiyopiya bati “Dore yaguteye kukurwanya.” Abyumvise yongera gutuma kuri Hezekiya ati |
| 10. | “Nimugende mubwire Hezekiya umwami w’Abayuda muti: iyo mana yawe wiringiye ntigushuke ngo ‘Yerusalemu ntabwo hazahabwa umwami wa Ashuri.’ |
| 11. | Wumvise uko abami ba Ashuri bagenje ibihugu byose bakabirimbura rwose, ni wowe uzabakira? |
| 12. | Mbese imana z’abanyamahanga, ba sogokuruza banjye barimbuye zarabakijije, ab’i Gozani n’i Harani, n’i Resefu n’Abanyedeni bari i Telasari? |
| 13. | Umwami w’i Hamati ari he? N’umwami wa Arupadi n’umwami w’umurwa w’i Sefaravayimu, n’uw’i Hena n’uwa Iva?” |
| 14. | Bukeye intumwa zishyikiriza Hezekiya urwandiko, ararwakira ararusoma. Hezekiya aherako arazamuka ajya mu nzu y’Uwiteka, aruramburira imbere y’Uwiteka. |
| 15. | Maze Hezekiya asenga Uwiteka amuri imbere ati “Uwiteka Mana ya Isirayeli wicara ku bakerubi, ni wowe wenyine Mana y’ibihugu by’abami bo mu isi bose, ni wowe waremye ijuru n’isi. |
| 16. | Tega ugutwi kwawe Uwiteka, wumve. Hwejesha amaso yawe Uwiteka, urebe. Wumve amagambo ya Senakeribu yatumye gutuka Imana ihoraho. |
| 17. | Icyakora Uwiteka, abami ba Ashuri barimbuye ayo mahanga n’ibihugu byayo, |
| 18. | bajugunye imana zabo mu muriro kuko zitari imana nyamana, ahubwo zaremwe n’intoki z’abantu mu biti no mu mabuye. Ni cyo cyatumye bazirimbura. |
| 19. | Nuko none Uwiteka Mana yacu, ndakwinginze udukize amaboko ye, kugira ngo abami bo mu isi bose bamenye ko ari wowe wenyine Uwiteka Imana.” |
Yesaya ahanura ibizaba ku mwami wa Ashuri azize umurengwe (Yes 37.21-38) |
| 20. | Hanyuma Yesaya mwene Amosi atuma kuri Hezekiya ati “Uwiteka Imana ya Isirayeli iravuze ngo: Kuko wayisabye kukurengera kuri Senakeribu umwami wa Ashuri, irabikwemereye. |
| 21. | Iri ni ryo jambo Uwiteka yamuvuzeho ngo ‘Umukobwa w’inkumi w’i Siyoni arakuneguye, araguseka akagushinyagurira, umukobwa w’i Yerusalemu akujungurije umutwe. |
| 22. | Ngo ni nde watonganije ukamutuka? Uwo wakanitse ukamureba igitsure ni nde? Ni Uwera wa Isirayeli. |
| 23. | Watukiye Uwiteka mu ntumwa zawe uravuga uti: Nzamukanye igitero cyinshi cy’amagare yanjye y’intambara, ngeze mu mpinga z’imisozi, mu mirenge yo hagati ya Lebanoni. Nzatema imyerezi yaho miremire, n’imiberoshi yaho myiza cyane, kandi nzinjira mu ijuru ryaho ryo mu ishyamba hagati, mu isambu yaho yera. |
| 24. | Nafukuye amazi y’ayandi mahanga ndayanywa. Nzakamisha inzuzi zo muri Egiputa zose ibirenge byanjye.’ |
| 25. | “Ntiwumvise uko nabigenjeje kera, mbigambiriye mu gihe cyashize, none ndabishohoje, kugira ngo urimbure imidugudu igoswe n’inkike, uyihindure ibirundo by’amatongo. |
| 26. | Ni cyo cyatumaga abaturage bayo bagira intege nke, bagakuka umutima bagakorwa n’isoni, bakaraba nk’ubwatsi bwo ku gasozi, nk’ubwatsi bukimera, cyangwa ubwatsi bumera hejuru y’inzu, cyangwa nk’ingano zirumbye zikiri nto. |
| 27. | “Ariko nzi imyicarire yawe, n’imitabarire yawe n’imitabarukire yawe, n’uburakari wandakariye. |
| 28. | Kuko uburakari wandakariye n’umurengwe wawe byangeze mu matwi, nzagushyira umuringa wanjye mu mazuru n’icyuma mu kanwa, ngusubize mu nzira yakuzanye. |
| 29. | “Nuko rero weho Hezekiya, iki ni cyo kizakubera ikimenyetso. Muri uyu mwaka muzarya ibyimeza ubwabyo, mu mwaka wa kabiri muzarya imicwira yabyo, mu wa gatatu muzabiba musarure, kandi muzatera inzabibu murye imbuto zazo. |
| 30. | Kandi abo mu nzu ya Yuda basigaye bacitse ku icumu, bazongera gushora imizi hasi, kandi hejuru bazera imbuto. |
| 31. | Kuko muri Yerusalemu hazasohoka igice gisigaye, kandi ku musozi wa Siyoni hazasohokayo abazacika ku icumu. Ishyaka ry’Uwiteka rizabisohoza. |
| 32. | “Ni cyo cyatumye Uwiteka avuga iby’umwami wa Ashuri ngo ntabwo azagera kuri uyu murwa, kandi ntazaharasa umwambi we, haba no kuhiyerekanira n’ingabo ye, kandi ntazaharunda ikirundo cyo kuririraho. |
| 33. | Inzira yamuzanye ni yo izamusubizayo, ntabwo azagera kuri uyu murwa, ni ko Uwiteka avuze. |
| 34. | Nzarinda uyu murwa nywukize ku bwanjye no ku bw’umugaragu wanjye Dawidi.” |
Ingabo za Senakeribu zirimbuka |
| 35. | Maze mu ijoro ry’uwo munsi, marayika w’Uwiteka arasohoka atera urugerero rw’Abashuri, yica ingabo zabo agahumbi n’inzovu umunani n’ibihumbi bitanu. Abantu babyutse kare mu gitondo, basanga ingabo zose ari imirambo. |
| 36. | Nuko Senakeribu umwami wa Ashuri arahava, asubirayo atura i Nineve. |
| 37. | Bukeye ari mu ngoro y’imana ye Nisiroki aramya, Adurameleki na Shareseri abahungu be, baraza bamwicisha inkota, baherako bacikira mu gihugu cya Ararati. Maze umuhungu we Esarihadoni yima ingoma ye. |