Eliya azamurwa mu ijuru |
| 1. | Igihe Uwiteka yendaga kuzamura Eliya ngo amujyane mu ijuru amujyanye muri serwakira, Eliya ahagurukana na Elisa i Gilugali. |
| 2. | Eliya abwira Elisa ati “Ndakwinginze sigara hano, kuko Uwiteka antumye i Beteli.” Elisa aramusubiza ati “Nkurahiye Uwiteka uhoraho n’ubugingo bwawe, sinsigara.” Nuko baramanukana bajya i Beteli. |
| 3. | Bagezeyo, abana b’abahanuzi b’i Beteli baza gusanganira Elisa, baramubwira bati “Aho uzi ko uyu munsi Uwiteka agiye kugukuraho shobuja?” Arabasubiza ati “Yee ndabizi, ariko nimuceceke.” |
| 4. | Eliya arongera aramubwira ati “Elisa, ndakwinginze sigara hano, kuko Uwiteka antumye i Yeriko.” Na we aramusubiza ati “Nkurahiye Uwiteka uhoraho n’ubugingo bwawe, sinsigara.” Nuko bajya i Yeriko. |
| 5. | Bagezeyo, abana b’abahanuzi b’i Yeriko basanga Elisa, baramubaza bati “Aho uzi ko uyu munsi Uwiteka agiye kugukuraho shobuja?” Arabasubiza ati “Yee ndabizi, ariko nimuceceke.” |
| 6. | Eliya arongera aramubwira ati “Ndakwinginze sigara hano, kuko Uwiteka antumye kuri Yorodani.”Na we aramusubiza ati “Nkurahiye Uwiteka uhoraho n’ubugingo bwawe, sinsigara.” Nuko barajyana bombi. |
| 7. | Maze bakurikirwa n’abana b’abahanuzi mirongo itanu, baragenda bahagarara kure aho babitegeye, ariko ubwabo bombi bageze kuri Yorodani, barahagarara. |
| 8. | Eliya yenda umwitero we, arawuzinga awukubita amazi yigabanyamo kabiri, amwe ajya ukwayo ayandi ukwayo, bombi bambukira ahumutse. |
| 9. | Bageze hakurya Eliya abwira Elisa ati “Nsaba icyo ushaka cyose, ndakigukorera ntaratandukanywa nawe.”Elisa aramusaba ati “Ndakwinginze, ndaga imigabane ibiri y’umwuka wawe.” |
| 10. | Eliya aramusubiza ati “Uransaba ikiruhije cyane. Icyakora numbona nkigukurwaho birakubera bityo, ariko nutambona si ko biri bube.” |
| 11. | Bakigenda baganira haboneka igare ry’umuriro n’amafarashi y’umuriro, birabatandukanya. Nuko Eliya ajyanwa mu ijuru muri serwakira. |
| 12. | Elisa abibonye arataka ati “Data, data, wabereye Isirayeli amagare n’amafarashi!” Nuko ntiyongera kumubona ukundi.Maze afata umwambaro we awutanyaguramo kabiri. |
| 13. | Atoragura n’umwitero Eliya ataye asubirayo, ageze ku nkombe ya Yorodani arahagarara. |
| 14. | Yenda wa mwitero Eliya ataye awukubita amazi, aravuga ati “Uwiteka Imana ya Eliya iri he?” Amaze gukubita amazi, yigabanyamo kabiri amwe ajya ukwayo, ayandi ukwayo. Elisa aherako arambuka. |
| 15. | Maze ba bana b’abahanuzi b’i Yeriko bari bamwitegeye, bamubonye baravuga bati “Umwuka wa Eliya ari muri Elisa.” Nuko baza kumusanganira, bamugezeho bamwikubita imbere. |
| 16. | Baramubwira bati “Abagaragu bawe turi kumwe n’abagabo bakomeye mirongo itanu, none turakwinginze reka bajye gushaka shobuja, ahari umwuka w’Uwiteka yaba yamuteruye akamujugunya ku musozi muremure, cyangwa mu kibaya.”Aravuga ati “Oya, ntimubohereze.” |
| 17. | Baramuhata kugeza aho bamurembereje, arabemerera ati “Nimubohereze.” Nuko boherezayo abagabo mirongo itanu bamara iminsi itatu bamushaka, baramubura. |
| 18. | Baragaruka basanga agitinze i Yeriko arababwira ati “Sinababujije kugenda?” |
Elisa ahumanura amazi |
| 19. | Bukeye abanyamudugudu baho babwira Elisa bati “Dore uyu mudugudu uburyo uri heza nk’uko ubireba databuja, ariko amazi yaho ni mabi kandi muri iki gihugu imyaka irarumba.” |
| 20. | Aravuga ati “Nimunzanire imperezo nshya muyishyiremo umunyu.” Nuko barayimuzanira. |
| 21. | Arasohoka ajya ku isōko y’amazi, amishamo umunyu aravuga ati “Uwiteka aravuze ngo ahumanuye aya mazi, ntabwo azongera kwicana cyangwa kurumbya.” |
| 22. | Nuko amazi arahumanuka na bugingo n’ubu, nk’uko Elisa yavuze. |
| 23. | Bukeye avayo ajya i Beteli. Akiri mu nzira azamuka, haza abahungu bavuye mu mudugudu baramuseka, baramubwira bati “Zamuka wa munyaruhara we! Zamuka wa munyaruhara we!” |
| 24. | Arakebuka arabareba, abavuma mu izina ry’Uwiteka. Nuko haza idubu ebyiri z’ingore zivuye mu ishyamba, zitemagura abahungu mirongo ine na babiri bo muri bo. |
| 25. | Arahava ajya i Karumeli, avayo asubira i Samariya. |