Hezekiya yongerwa imyaka yo kubaho (2 Ngoma 32.24-26; Yes 38.1-8; 21-22) |
| 1. | Muri iyo minsi Hezekiya ararwara yenda gupfa. Bukeye umuhanuzi Yesaya mwene Amosi aramusanga aramubwira ati “Uwiteka aravuze ngo ‘Tegeka iby’inzu yawe kuko utazakira, ahubwo ugiye gutanga.’ ” |
| 2. | Hezekiya yerekera ivure, atakambira Uwiteka ati |
| 3. | “Ndakwinginze Uwiteka, uyu munsi wibuke ko najyaga ngendera mu by’ukuri imbere yawe n’umutima utunganye, ngakora ibishimwa imbere yawe.” Nuko Hezekiya ararira cyane. |
| 4. | Ariko Yesaya ataragera mu murwa hagati, ijambo ry’Uwiteka rimugeraho riramubwira riti |
| 5. | “Subirayo, ubwire Hezekiya umutware w’ubwoko bwanjye uti ‘Uwiteka Imana ya sogokuruza Dawidi iravuze ngo: Numvise gusenga kwawe mbona n’amarira yawe. Dore nzagukiza, ku munsi wa gatatu uzazamuke ujye mu nzu y’Uwiteka. |
| 6. | Kandi ku kubaho kwawe nzongeraho indi myaka cumi n’itanu, kandi nzagukizanya n’uyu murwa, mbakize umwami wa Ashuri, nzawurinda ku bwanjye no ku bw’umugaragu wanjye Dawidi.’ ” |
| 7. | Yesaya arongera aravuga ati “Nimuzane umubumbe w’imbuto z’umutini.” Barawuzana bawushyira ku kirashi yari arwaye, aherako arakira. |
| 8. | Hezekiya abaza Yesaya ati “Ni kimenyetso ki cyerekana ko Uwiteka azamvura, kandi ko nzazamuka nkajya mu nzu y’Uwiteka ku munsi wa gatatu?” |
| 9. | Yesaya aramusubiza ati “Iki ni cyo kimenyetso Uwiteka aguhaye, gihamya yuko Uwiteka azasohoza icyo avuze. Urashaka ko igicucu kijya imbere intambwe cumi, cyangwa ko gisubira inyuma intambwe cumi?” |
| 10. | Hezekiya aramusubiza ati “Biroroshye yuko igicucu kijya imbere intambwe cumi, ahubwo nigisubire inyuma intambwe cumi.” |
| 11. | Nuko umuhanuzi Yesaya atakambira Uwiteka, Uwiteka ahera aho igicucu cyari kigeze mu rugero rwa Ahazi, agisubiza inyuma intambwe cumi. |
Hezekiya amurikira intumwa z’i Babuloni ubutunzi bwe (2 Ngoma 39.1-8; 2 Ngoma 32.32-33) |
| 12. | Icyo gihe Berodaki Baladani mwene Baladani umwami w’i Babuloni yoherereza Hezekiya inzandiko n’amaturo, kuko yari yumvise uko Hezekiya yarwaye. |
| 13. | Maze Hezekiya yakira intumwa ze, azimurikira inzu y’ububiko bwe yose yabikagamo ibintu bye by’igiciro cyinshi, ifeza n’izahabu n’imibavu n’amavuta y’igiciro cyinshi, n’inzu ibikwamo intwaro zo kurwanisha, n’iby’ubutunzi bibonetse mu nzu ye byose. Nta kintu na kimwe cyo mu nzu ye cyangwa mu gihugu cye cyose Hezekiya atazeretse. |
| 14. | Bukeye umuhanuzi Yesaya asanga Umwami Hezekiya aramubaza ati “Ba bagabo bavuze iki, kandi baje aho uri baturutse he?” Hezekiya aramusubiza ati “Baturutse mu gihugu cya kure cy’i Babuloni.” |
| 15. | Arongera aramubaza ati “Mu rugo rwawe babonyemo iki?” Hezekiya aramusubiza ati “Ibiri mu rugo rwanjye byose barabibonye. Nta kintu na kimwe mu byo ntunze ntaberetse.” |
| 16. | Yesaya abwira Hezekiya ati “Umva ijambo ry’Uwiteka: |
| 17. | Igihe kizaza, ibiri mu rugo rwawe byose, n’ibyo ba sogokuruza babitse kugeza ubu, bizajyanwa i Babuloni. Nta kintu kizasigara, ni ko Uwiteka avuze. |
| 18. | Kandi abahungu bawe uzibyarira mu nda yawe, bazabajyana babagire inkone zo kuba mu nzu y’umwami w’i Babuloni.” |
| 19. | Hezekiya abwira Yesaya ati “Ijambo ry’Uwiteka uvuze ni ryiza.” Arongera aravuga ati “None se si byiza, niba hazabaho amahoro n’iby’ukuri nkiriho?” |
| 20. | Ariko indi mirimo ya Hezekiya n’imbaraga ze zose, n’uko yafukuye ikidendezi agaca umukore wo kuzana amazi mu murwa, mbese ntibyanditswe mu gitabo cy’ibyo ku ngoma z’abami b’Abayuda? |
| 21. | Nuko Hezekiya aratanga asanga ba sekuruza, maze umuhungu we Manase yima ingoma ye. |