Nebukadinezari atsinda i Yerusalemu |
   | 1. | Ku ngoma ya Yehoyakimu, Nebukadinezari umwami w’i Babuloni arabatera, Yehoyakimu amuyoboka imyaka itatu. Ariko iyo myaka ishize aramuhindukaka, aramugomera. |
   | 2. | Maze Uwiteka amuteza ibitero by’Abakaludaya n’Abasiriya n’Abamowabu n’Abamoni, arabohereza abateza i Buyuda ngo baharimbure, nk’uko Uwiteka yari yavugiye mu bagaragu be b’abahanuzi. |
   | 3. | Ni ukuri, itegeko ry’Uwiteka ni ryo ryatumye ibyo biba ku Bayuda, kugira ngo abīkure imbere abahōye ibicumuro Manase yacumuye byose, |
   | 4. | n’amaraso y’abatacumuye yavushije, kuko yujuje i Yerusalemu amaraso y’abatacumuye, Uwiteka yanga kubimubabarira. |
   | 5. | Ariko indi mirimo ya Yehoyakimu n’ibyo yakoze byose, mbese ntibyanditswe mu gitabo cy’ibyo ku ngoma z’abami b’Abayuda? |
   | 6. | Nuko Yehoyakimu aratanga asanga ba sekuruza, maze umuhungu we Yehoyakini yima ingoma ye. |
   | 7. | Ariko umwami wa Egiputa ntiyongeye kuva mu gihugu cye, kuko umwami w’i Babuloni yahindūye ibihugu by’umwami wa Egiputa byose, uhereye ku kagezi ka Egiputa ukageza ku ruzi Ufurate. |
   | 8. | Yehoyakini yimye amaze imyaka cumi n’umunani avutse, amara amezi atatu i Yerusalemu ari ku ngoma. Nyina yitwaga Nehushita, umukobwa wa Elunatani w’i Yerusalemu. |
   | 9. | Na we akora ibyangwa n’Uwiteka nk’ibyo se yakoze byose. |
   | 10. | Icyo gihe abagaragu ba Nebukadinezari umwami w’i Babuloni, barazamuka batera i Yerusalemu bagota uwo murwa. |
   | 11. | Bukeye Nebukadinezari umwami w’i Babuloni arihagurukira ubwe, atera uwo murwa abagaragu be bakiwugose. |
   | 12. | Nuko Yehoyakini umwami w’Abayuda arasohoka yitanga kuri uwo mwami w’i Babuloni, we na nyina n’abagaragu be, n’ibikomangoma bye n’abatware be. Uwo mwami w’i Babuloni, mu mwaka wa munani ari ku ngoma ni bwo yafashe Yehoyakini. |
   | 13. | Asahura iby’ubutunzi byo mu nzu y’Uwiteka byose n’ibyo mu nzu y’umwami, amenagura ibintu by’izahabu byo mu rusengero rw’Uwiteka byose Salomo umwami wa Isirayeli yaremye, nk’uko Uwiteka yavuze. |
   | 14. | Ajyana ab’i Yerusalemu bose ari imbohe, hamwe n’ibikomangoma n’abanyambaraga bose n’intwari. Imbohe zose zari inzovu imwe hamwe n’abanyabukorikori b’abahanga n’abacuzi. Nta wasigaye keretse abatindi hanyuma y’abandi bo muri icyo gihugu. |
   | 15. | Nuko ajyana Yehoyakini i Babuloni n’umugabekazi n’abagore b’umwami, n’inkone ze n’abatware b’ibihugu, abakura i Yerusalemu abajyana i Babuloni ari imbohe. |
   | 16. | Kandi abantu bose b’abanyambaraga uko ari ibihumbi birindwi n’abanyabukorikori b’abahanga n’abacuzi uko ari igihumbi, bose bari abanyambaraga bazi iby’intambara. Abo ni bo umwami w’i Babuloni yajyanye i Babuloni ari imbohe. |
   | 17. | Nuko umwami yimika Mataniya se wabo wa Yehoyakini, ahindura izina rye amuhimba Sedekiya. |
   | 18. | Sedekiya uwo yimye amaze imyaka makumyabiri n’umwe avutse, amara imyaka cumi n’umwe i Yerusalemu ari ku ngoma. Nyina yitwaga Hamutali, umukobwa wa Yeremiya w’i Libuna. |
   | 19. | Na we akora ibyangwa n’Uwiteka nk’ibyo Yehoyakimu yakoze byose. |
   | 20. | Uburakari bw’Uwiteka ni bwo bwatumye i Yerusalemu n’i Buyuda biba bityo, kugeza ubwo yabirukanye imbere ye. Hanyuma Sedekiya agomera umwami w’i Babuloni. |