| 1. | Mu mwaka wa cumi n’umunani wo ku ngoma ya Yehoshafati umwami w’Abayuda, Yehoramu mwene Ahabu yimye mu Bisirayeli i Samariya, amara imyaka cumi n’ibiri ari ku ngoma. |
| 2. | Ariko akora ibyangwa n’Uwiteka, icyakora ntiyari ahwanye na se na nyina, kuko yashenye inkingi ya Bāli se yari yarubatse. |
| 3. | Ariko yakomezaga ibyaha Yerobowamu mwene Nebati yoheje Abisirayeli ngo bacumure, ntabivemo. |
Umwami w’i Mowabu agomera Abisirayeli, Imana ituma banesha Abamowabu |
| 4. | Kandi Mesha umwami w’i Mowabu yari atunze intama, akajya atura umwami w’Abisirayeli ubwoya bukemuwe ku ntama ze z’inyagazi agahumbi, n’iz’amapfizi agahumbi. |
| 5. | Ariko Ahabu amaze gutanga, umwami w’i Mowabu agomera umwami w’Abisirayeli. |
| 6. | Bukeye Yehoramu ava i Samariya, aragenda ahuruza Abisirayeli bose. |
| 7. | Maze atuma kuri Yehoshafati umwami w’Abayuda ati “Umwami w’i Mowabu arangomeye. Mbese wakwemera ko dutabarana tugatera i Mowabu?”Undi ati “Yee, tuzatabarana nk’uwitabara, ingabo zanjye ari nk’ingabo zawe, n’amafarashi yanjye ari nk’ayawe.” |
| 8. | Arongera aramubaza ati “Turazamukira mu yihe nzira?”Na we ati “Tuzanyura inzira yose y’ubutayu bwa Edomu.” |
| 9. | Nuko umwami w’Abisirayeli atabarana n’umwami w’Abayuda n’umwami wa Edomu, bamara iminsi irindwi banyura mu nzira izigura, ingabo zibura amazi zibura n’ay’amatungo bari bafite. |
| 10. | Umwami w’Abisirayeli aravuga ati “Iri ni ishyano! Uwiteka yahuruje aba bami uko ari batatu kubahāna mu maboko y’Abamowabu!” |
| 11. | Yehoshafati aravuga ati “Mbese nta muhanuzi w’Uwiteka uri hano ngo tumugishirizemo Uwiteka inama?” Umwe mu bagaragu b’umwami w’Abisirayeli arababwira ati “Hariho Elisa mwene Shafati wajyaga akarabisha Eliya.” |
| 12. | Yehoshafati aravuga ati “Ijambo ry’Uwiteka riri muri we.” Nuko umwami w’Abisirayeli na Yehoshafati n’umwami wa Edomu baramanuka baramusanga. |
| 13. | Elisa abwira umwami w’Abisirayeli ati “Mpuriye he nawe? Sanga abahanuzi ba so n’abahanuzi ba nyoko.” Umwami w’Abisirayeli aramusubiza ati “Oya, kuko Uwiteka yahuruje aba bami batatu kubahāna mu maboko y’Abamowabu.” |
| 14. | Elisa aravuga ati “Nkurahiye Uwiteka uhoraho uwo nkorera, ni ukuri iyaba ntagiriye Yehoshafati umwami w’Abayuda uri aha, simba nkuroye n’irihumye. |
| 15. | Ariko noneho nzanira umucuranzi n’inanga.” Nuko baramumuzanira. Agicuranga, ukuboko k’Uwiteka kujya kuri Elisa. |
| 16. | Arahanura ati “Uwiteka aravuze ngo nimukwize iki kibaya mo impavu, |
| 17. | kuko Uwiteka agize ngo ntimuza kumva umuyaga, ntimuza kubona n’imvura, ariko iki kibaya kizuzura amazi, munywe mwuhire n’amashyo yanyu n’imikumbi yanyu. |
| 18. | Icyakora byo biroroshye ku Uwiteka, ndetse azabagabiza n’Abamowabu. |
| 19. | Muzatsinda imidugudu yaho yose igoswe n’inkike z’amabuye, n’imidugudu iruta iyindi ubwiza, igiti cyiza cyaho cyose muzagitema, musibe n’amasōko yaho yose, kandi n’imirima myiza yaho yose muzayisibishe amabuye.” |
| 20. | Bukeye bwaho igihe cyo gutamba cyenda kugera, babona amazi aratemba aturuka mu nzira ya Edomu. Nuko igihugu cyuzura amazi. |
| 21. | Abamowabu bose bumvise ko abo bami bazamutse kubatera, baherako baterana bose uko bangana, uhereye ku basore b’imigenda bashobora kwambara ibyo kurwanisha, baragenda bategera ku rugabano. |
| 22. | Abamowabu bazinduka kare mu gitondo, babona izuba rirasiye ku mazi aberekeye atukura nk’amaraso, |
| 23. | baravuga bati “Dore amaraso. Ni ukuri ba bami bararimbutse, ingabo zabo zisubiranyemo ubwazo. Noneho yemwe Bamowabu, nimuze tujye kwinyagira.” |
| 24. | Maze bageze mu rugerero rwa Isirayeli, Abisirayeli barabahagurukana barabanesha, bituma Abamowabu bahunga. Abisirayeli basesekara mu gihugu cyabo, babakubita umugenda. |
| 25. | Bagezeyo basenya imidugudu yabo, umurima mwiza wose babonye, umuntu wese ajugunyamo ibuye bakawuzuza. Basiba amasōko y’amazi yose, batema ibiti byiza byose, hasigara i Kiri Hareseti honyine ari ho hagifite inkike z’amabuye, ariko abanyamihumetso baraza barahagota na ho, bahatera amabuye. |
| 26. | Maze umwami w’i Mowabu abonye ko urugamba rumugasiye, ajyana abagabo magana arindwi bitwaje inkota, kugira ngo babatwaze bagere ku mwami wa Edomu, ariko ntibabishobora. |
| 27. | Bibananiye ni ko kwenda umwana we w’imfura w’umuragwa uzima ingoma ye, amutamba ho igitambo cyoswa hejuru y’inkike z’amabuye. Bituma Abamowabu barakarira Abisirayeli cyane, Abisirayeli baherako baramureka, basubira iwabo. |