| 1. | Pawulo na Siluwano na Timoteyo, turabandikiye mwebwe abo mu Itorero ry’Abatesalonike, bari mu Mana Data wa twese no mu Mwami Yesu Kristo. |
| 2. | Ubuntu n’amahoro bibe muri mwe, biva ku Mana Data wa twese no ku Mwami Yesu Kristo. |
Kujya mbere no gushikama by’Abatesalonike mu byo kwizera |
| 3. | Dukwiriye kubashimira Imana iteka bene Data nk’uko bikwiriye, kuko kwizera kwanyu kugwira cyane, n’urukundo rw’umuntu wese muri mwe mukundana rugasāga. |
| 4. | Ni cyo gituma ubwacu tubirata mu matorero y’Imana, turata kwihangana kwanyu no kwizera mu byo murenganywa byose n’amakuba mushinyiriza. |
| 5. | Ibyo ni ibyerekana ko Imana idaca urwa kibera, ngo mutekerezwe ko mukwiriye kwinjira mu bwami bwayo kandi ari bwo mubabarizwa, |
| 6. | kuko ari ibitunganiye Imana kwitura ababababaza kubabazwa, |
| 7. | kandi namwe abababazwa kubitura kuzaruhukana natwe, ubwo Umwami Yesu azahishurwa ava mu ijuru, azanye n’abamarayika b’ubutware bwe |
| 8. | hagati y’umuriro waka, ahōre inzigo abatamenye Imana n’abatumvira ubutumwa bwiza bw’Umwami wacu Yesu. |
| 9. | Bazahanwa igihano kibakwiriye ari cyo kurimbuka kw’iteka ryose, bakohērwa ngo bave imbere y’Umwami no mu bwiza bw’imbaraga ze, |
| 10. | ubwo azazanwa no gushimirwa abera be kuri uwo munsi, no gutangarirwa ku bw’abamwizeye bose kuko ubuhamya twabahamirije bwemewe. |
| 11. | Ni cyo gituma tubasabira iteka, ngo Imana yacu ibatekereze ko mumeze nk’uko bikwiriye abahamagawe na yo, kandi isohoreshe imbaraga imyifurize myiza yose n’imirimo yanyu yose iva ku kwizera, |
| 12. | kugira ngo izina ry’Umwami wacu Yesu rihimbarizwe muri mwe, namwe mumuhimbarizwe nk’uko ubuntu bw’Imana yacu n’ubw’Umwami Yesu Kristo buri. |