Imbuzi zitari zimwe, n’intashyo |
| 1. | Ibisigaye bene Data, mudusabire kugira ngo ijambo ry’Umwami wacu ryamamare vuba rishimishwe nk’uko biri muri mwe, |
| 2. | kandi ngo dukire abantu babi b’ibigoryi kuko kwizera kudafitwe na bose. |
| 3. | Ariko Umwami ni uwo kwizerwa, ni we uzakomeza mwebwe, abarinde Umubi. |
| 4. | Kandi ibyanyu tubyiringijwe n’Umwami, yuko ibyo dutegetse mubikora kandi muzajya mubikora. |
| 5. | Umwami ayobore imitima yanyu, ayerekeze ku rukundo rw’Imana no ku kwihangana kwa Kristo. |
| 6. | Nuko bene Data, turabategeka mu izina ry’Umwami wacu Yesu Kristo kuzibukīra mwene Data wese ugenda yica gahunda, cyangwa udakurikiza ibibabwiriza mwahawe natwe. |
| 7. | Ubwanyu muzi uko mukwiriye kutwigana kuko tuticaga gahunda muri mwe, |
| 8. | cyangwa ngo tugire uwo turya iby’ubusa, ahubwo twagiraga umuhati n’imiruho dukora ku manywa na nijoro, kugira ngo tutagira umuntu muri mwe turemerera. |
| 9. | Icyakora si uko tudafite ubutware, ahubwo ni ukugira ngo tubiheho icyitegerezo ngo mugere ikirenge mu cyacu, |
| 10. | kuko iki ari cyo twabategetse tukiri kumwe namwe, ngo umuntu wese wanga gukora ntakarye. |
| 11. | Twumvise yuko hariho bamwe bo muri mwe bagenda bica gahunda, batagira icyo bakora ahubwo bakaba ba kazitereyemo. |
| 12. | Nuko rero abameze batyo turabategeka tubihanangiririza mu Mwami Yesu Kristo, gukorana ituza ngo babone uko barya ibyokurya byabo ubwabo. |
| 13. | Ariko mwebweho bene Data, ntimugacogorere gukora neza. |
| 14. | Kandi nihagira umuntu utumvira ijambo ryacu ryo muri uru rwandiko, mumenye mumuhe akato kugira ngo akorwe n’isoni. |
| 15. | Ariko ntimumutekereze ko ari umwanzi wanyu, ahubwo mumuhugure nka mwene So. |
| 16. | Nuko rero Umwami wacu w’amahoro ajye abaha amahoro iteka ryose mu buryo bwose. Umwami abane namwe mwese. |
| 17. | Uku ni ko gutashya kwanjye Pawulo kwanditswe n’ukwanjye kuboko, ni cyo kimenyetso mu nzandiko zanjye zose, ni ko nandika. |
| 18. | Ubuntu bw’Umwami wacu Yesu Kristo bubane namwe mwese. |