Abayuda bikomeza |
   | 1. | Nuko Rehobowamu ageze i Yerusalemu ateranya umuryango wa Yuda n’uwa Benyamini, ayirobanuramo abagabo batoranije bo kurwanya Abisirayeli agahumbi n’inzovu munani, ngo bagarurire Rehobowamu igihugu cye. |
   | 2. | Ariko ijambo ry’Uwiteka riza kuri Shemaya umuntu w’Imana riti |
   | 3. | “Bwira Rehobowamu mwene Salomo umwami w’Abayuda, n’Abisirayeli bose bari i Buyuda n’i Bubenyamini uti |
   | 4. | ‘Uku ni ko Uwiteka avuze: Ntimuzamuke kandi ntimuzarwanye bene wanyu, musubireyo umuntu wese ajye iwe, kuko ibyo ari jye byaturutseho.’ ” Nuko bumvira amagambo y’Uwiteka barorera gutera Yerobowamu, basubirayo. |
   | 5. | Maze Rehobowamu aba i Yerusalemu, yubaka i Buyuda imidugudu y’ibihome. |
   | 6. | Yubaka i Betelehemu na Etamu n’i Tekowa, |
   | 7. | n’i Betisuri n’i Sōko na Adulamu, |
   | 8. | n’i Gati n’i Maresha n’i Zifu, |
   | 9. | na Adorayimu n’i Lakishi na Azeka, |
   | 10. | n’i Sora na Ayaloni n’i Heburoni, imidugudu y’i Buyuda n’i Bubenyamini igoswe n’inkike. |
   | 11. | Kandi akomeza ibihome abishyiramo abatware, abikamo n’ibyokurya n’amavuta na vino. |
   | 12. | Kandi mu mudugudu wose ashyiramo ingabo n’amacumu, arayikomeza cyane. I Buyuda n’i Bubenyamini haba ahe. |
   | 13. | Maze abatambyi n’Abalewi babaga i Bwisirayeli hose, bava mu migabane yabo yose baramusanga. |
   | 14. | Basiga ibikingi byabo na gakondo yabo bajya i Buyuda n’i Yerusalemu, kuko Yerobowamu n’abahungu be babirukanye ngo be gukorera Uwiteka umurimo wabo w’ubutambyi, |
   | 15. | ahubwo yitorera abandi batambyi bo gutambira ibigirwamana n’ibishushanyo by’inyana yaremye, mu ngoro zabyo. |
   | 16. | Maze bakurikirwa n’abari bafite umwete wo gushaka Uwiteka Imana ya Isirayeli bo mu miryango ya Isirayeli yose, bajya i Yerusalemu gutambira Uwiteka Imana ya ba sekuruza. |
   | 17. | Nuko bamara imyaka itatu bakomeje ubwami bw’Abayuda, bakomeza na Rehobowamu mwene Salomo, kuko muri iyo myaka itatu bagendanaga ingeso nziza za Dawidi n’iza Salomo. |
   | 18. | Rehobowamu arongora Mahalati umukobwa wa Yerimoti mwene Dawidi, yabyaranye na Abihayili umukobwa wa Eliyabu mwene Yesayi. |
   | 19. | Babyarana abana b’abahungu, Yewushi na Shemariya na Zahamu. |
   | 20. | Hanyuma y’uwo arongora Māka umukobwa wa Abusalomu, babyarana Abiya na Atayi, na Ziza na Shelomiti. |
   | 21. | Kandi Rehobowamu akunda Māka umukobwa wa Abusalomu kumurutisha abagore be bose n’inshoreke ze, (kuko yorongoye abagore cumi n’umunani akagira n’inshoreke mirongo itandatu, abyara abana b’abahungu makumyabiri n’umunani n’abakobwa mirongo itandatu). |
   | 22. | Rehobowamu atanga Abiya mwene Māka ngo abe umutware mukuru muri bene se, kuko yashakaga ko azaba umwami. |
   | 23. | Maze agira ubwenge atataniriza abana be b’abahungu mu bihugu byose by’i Buyuda, n’i Bubenyamini mu midugudu yose igoswe n’inkike, akajya abagerera igerero ry’ibyokurya byinshi kandi abashakira n’abagore benshi. |