Umwami wa Egiputa atera i Buyuda asahura urusengero (1 Abami 14.25-28) |
| 1. | Hanyuma Rehobowamu amaze gukomeza ubwami bwe, areka amategeko y’Uwiteka hamwe n’Abisirayeli bose. |
| 2. | Nuko mu mwaka wa gatatu ku ngoma ya Rehobowamu, Shishaki umwami wa Egiputa atera i Yerusalemu kuko bacumuye ku Uwiteka. |
| 3. | Yari afite amagare igihumbi na magana abiri, n’abagendera ku mafarashi inzovu esheshatu, n’abantu batabarika bavanye na we muri Egiputa, Abalubimu n’Abasukimu n’Abanyetiyopiya. |
| 4. | Atsinda imidugudu y’Abayuda igoswe n’inkike, arongera atera i Yerusalemu. |
| 5. | Nuko umuhanuzi Shemaya asanga Rehobowamu n’abatware b’Abayuda, bari bateraniye i Yerusalemu bahunze Shishaki arababwira ati “Uko ni ko Uwiteka avuga ‘Mwarantaye, ni cyo gitumye mbahana mu maboko ya Shishaki.’ ” |
| 6. | Maze abatware ba Isirayeli n’umwami bicisha bugufi baravuga bati “Uwiteka arakiranuka koko.” |
| 7. | Uwiteka abonye ko bicishije bugufi ijambo rye riza kuri Shemaya riti “Bicishije bugufi sinzabarimbura, ahubwo nzabakiza ariko si rwose, n’uburakari bwanjye ntibuzasandara kuri Yerusalemu buzanywe n’ukuboko kwa Shishaki. |
| 8. | Ariko rero bazaba abagaragu be, kugira ngo bamenye ubuhake bwanjye n’ubuhake bw’abami b’ibindi bihugu.” |
| 9. | Nuko Shishaki umwami wa Egiputa atera i Yerusalemu, anyaga ubutunzi bwo mu nzu y’Uwiteka n’ubwo mu nzu y’umwami, arabijyana byose. Ajyana n’ingabo z’izahabu Salomo yacurishije. |
| 10. | Umwami Rehobowamu aherako acurisha ingabo z’imiringa ngo zisubire mu byimbo byazo, azibitsa abatware b’abarinzi barindaga urugi rw’inzu y’umwami. |
| 11. | Kandi iyo umwami yinjiraga mu nzu y’Uwiteka, abarinzi bamushagaragabarazijyanaga, maze yasohoka bakazisubiza mu nzu y’abarinzi. |
| 12. | Nuko yicishije bugufi, uburakari bw’Uwiteka bumuvaho bituma atamurimbura rwose, kandi n’i Buyuda hari hakirimo ibyiza. |
| 13. | Nuko Umwami Rehobowamu yikomereza i Yerusalemu arahategeka, kandi yagiye ku ngoma amaze imyaka mirongo ine n’umwe avutse, amara imyaka cumi n’irindwi i Yerusalemu ari ku ngoma, umurwa Uwiteka yatoranije mu midugudu yo mu miryango ya Isirayeli yose ngo awushyiremo izina rye. Kandi nyina yitwaga Nāma w’Umwamonikazi. |
| 14. | Ariko yarakiranirwaga, kuko atagiraga umwete wo gushaka Uwiteka. |
| 15. | Nuko imirimo ya Rehobowamu iyabanje n’iyaherutse, mbese ntiyanditswe mu by’umuhanuzi Shemaya no mu bya Ido bamenya, mu buryo bw’ibitabo byandikwagamo amazina y’abavuka? Kandi ibihe byose hakajya habaho intambara hagati ya Rehobowamu na Yerobowamu. |
| 16. | Nuko Rehobowamu aratanga asanga ba sekuruza, ahambwa mu mudugudu wa Dawidi maze umuhungu we Abiya yima ingoma ye. |