Asa aterwa n’Abanyetiyopiya, atakambira Uwiteka aramukiza (1 Abami 15.8-15) |
| 1. | Asa akora ibyiza bishimwe n’Uwiteka Imana ye, |
| 2. | kuko yakuyeho ibicaniro by’ibinyamahanga n’ingoro, agasenya inkingi z’amabuye bubatse, agatema kandi agatsinda ibishushanyo bya Ashera bibajwe, |
| 3. | maze ategeka Abayuda gushaka Uwiteka Imana ya ba sekuruza, no kwitondera amategeko yayo n’ibyo yategetse. |
| 4. | Kandi akura mu midugudu y’i Buyuda yose ingoro n’ibishushanyo by’izuba, ubwami buturiza imbere ye. |
| 5. | Kandi yubaka i Buyuda imidugudu igoswe n’inkike, kuko igihugu cyari gituje kandi muri iyo myaka nta ntambara yarwanye, kuko Uwiteka yari yamuhaye ihumure. |
| 6. | Yari yarabwiye Abayuda ati “Nimuze twubake iyi midugudu, tuyigoteshe inkike z’amabuye n’iminara, dushyireho n’inzugi z’amarembo zikomezwa n’ibihindizo, igihugu kiracyaturiho, kuko dushatse Uwiteka Imana yacu, turayishatse na yo iduhaye ihumure impande zose.” Nuko bubaka bafite amahoro. |
| 7. | Kandi Asa yari afite abarwanyi batwara ingabo n’amacumu, ab’Abayuda uduhumbi dutanu, n’ab’Ababenyamini batwara ingabo n’abafite imiheto uduhumbi tubiri n’inzovu umunani. Abo bose bari abagabo b’intwari zifite imbaraga. |
| 8. | Bukeye Zera w’Umunyetiyopiya arabatera afite ingabo agahumbagiza n’amagare magana atatu, aza i Maresha. |
| 9. | Nuko Asa ajya kumusanganira, bateza ingamba mu kibaya cya Zefata i Maresha. |
| 10. | Maze Asa atakambira Uwiteka Imana ye ati “Uwiteka, nta mutabazi utari wowe, uvuna abanyantegenke ku bakomeye. Udutabare Uwiteka Mana yacu kuko ari wowe twiringira, kandi duteye iki gitero mu izina ryawe. Uwiteka ni wowe Mana yacu, ntiwemere ko waneshwa n’umuntu.” |
| 11. | Nuko Uwiteka atsindira Abanyetiyopiya imbere ya Asa n’Abayuda, Abanyetiyopiya baherako barahunga. |
| 12. | Maze Asa n’abari kumwe na we barabakurikirana babageza i Gerari, mu Banyetiyopiya hapfamo benshi cyane bituma batabasha kwiyungana, kuko barimburiwe imbere y’Uwiteka n’ingabo ze. Abayuda banyaga iminyago myinshi. |
| 13. | Hanyuma batsinda imidugudu ihereranye n’i Gerari yose kuko Uwiteka yateye abaho ubwoba. Barayinyaga yose, hariho iminyago myinshi. |
| 14. | Kandi batema amahema acyurwamo amatungo, banyaga intama nyinshi n’ingamiya, basubira i Yerusalemu. |