Asa abuza kuramya ibishushanyo, asezerana isezerano n’Uwiteka(1 Abami 15.13-24) |
| 1. | Umwuka w’Imana aza kuri Azariya mwene Odedi, |
| 2. | ajya gusanganira Asa aramubwira ati “Nimunyumve, Asa namwe Bayuda n’Ababenyamini mwese, Uwiteka ari kumwe namwe nimuba kumwe na we. Nimumushaka muzamubona, ariko nimumuta na we azabata. |
| 3. | Kandi hariho ubwo Abisirayeli bamaze igihe kirekire, badafite Imana nyakuri cyangwa umutambyi wigisha, badafite n’amategeko. |
| 4. | Ariko ibyago bibagezeho bahindukirira Uwiteka Imana ya Isirayeli, barayishaka barayibona. |
| 5. | Kandi muri icyo gihe abasohokaga n’abinjiraga nta mahoro bari bafite, ahubwo abaturage bo muri ibyo bihugu bose bagiraga imidugararo myinshi, |
| 6. | bakavunagurana ubwoko bukarwanya ubundi, n’umudugudu ukarwanya undi kuko Imana yabihebeshaga, ibateza ibyago byose. |
| 7. | Ariko mwebwe mukomere, amaboko yanyu ye gutentebuka kuko imirimo yanyu izagororerwa.” |
| 8. | Nuko Asa yumvise ayo magambo, yumva n’ayo umuhanuzi Odedi yahanuye arakomera, akura ibizira mu gihugu cyose cy’i Buyuda n’i Bubenyamini, no mu midugudu yahindūye yo mu gihugu cy’imisozi ya Efurayimu, asubiriza icyotero cy’Uwiteka cyari imbere y’ibaraza ry’Uwiteka. |
| 9. | Bukeye ateranya Abayuda n’Ababenyamini bose n’abaturanaga na bo, baturutse mu gihugu cya Efurayimu no mu cy’Abamanase no mu cy’Abasimeyoni, kuko benshi bamukeje baturuka mu Bwisirayeli, babonye yuko Uwiteka Imana ye iri kumwe na we. |
| 10. | Nuko bateranira i Yerusalemu mu kwezi kwa gatatu ko mu mwaka wa cumi n’itanu, ku ngoma ya Asa. |
| 11. | Kuri uwo munsi batambira Uwiteka inka magana arindwi n’intama ibihumbi birindwi, babikuye mu minyago bazanye. |
| 12. | Maze basezerana isezerano, ryo gushakisha Uwiteka Imana ya ba sekuruza imitima yabo yose n’ubugingo bwabo bwose, |
| 13. | kandi yuko utemeye gushaka Uwiteka Imana ya Isirayeli azicwa, ari uworoheje n’ukomeye, umugabo cyangwa umugore. |
| 14. | Nuko barahiza ijwi rirenga, bararangurura bavuza amakondera n’amahembe. |
| 15. | Abayuda bose bishimira iyo ndahiro kuko bari barahiye n’imitima yabo yose, bagashakana Uwiteka umwete wabo wose bakamubona, maze Uwiteka abaha ihumure impande zose. |
| 16. | Kandi Māka nyina w’Umwami Asa, umwami amwirukana mu bugabekazi kuko yari aremesheje igishushanyo cy’ikizira cya Ashera. Asa amutemera igishushanyo, aragihondagura, agitwikira ku kagezi ka Kidironi. |
| 17. | Ariko ingoro ntizakurwaho mu Bwisirayeli, icyakora umutima wa Asa wari utunganye iminsi ye yose. |
| 18. | Acyura ibintu se yejeje mu nzu y’Imana, n’ibyo yejeje ubwe by’ifeza n’izahabu n’ibindi bintu. |
| 19. | Kandi nta ntambara zongeye kubaho, kugeza mu mwaka wa mirongo itatu n’itanu akiri ku ngoma. |