Asa afatanya n’Abasiriya (1 Abami 15.17-24) |
| 1. | Mu mwaka wa mirongo itatu n’itandatu ku ngoma ya Asa, Bāsha umwami w’Abisirayeli atera i Buyuda, yubaka i Rama ngo yimīre abajya kwa Asa umwami w’Abayuda n’abavayo. |
| 2. | Asaabibonye akura ifeza n’izahabu mu butunzi bwo mu nzu y’Uwiteka no mu bwo mu nzu y’umwami, abyoherereza Benihadadi umwami w’i Siriya wabaga i Damasiko, amutumaho ati |
| 3. | “Hagati yanjye nawe hariho isezerano nk’uko ryabaga kuri so na data. Dore nkoherereje ifeza n’izahabu, genda ureke isezerano ryawe na Bāsha umwami w’Abisirayeli ripfe, kugira ngo andeke.” |
| 4. | Nuko Benihadadi yumvira Umwami Asa, yohereza abagaba b’ingabo ze ngo batere imidugudu y’i Bwisirayeli, batsinda Iyoni n’i Dani na Abelimayimu, n’imidugudu y’ububiko yose y’i Nafutali. |
| 5. | Bāsha abyumvise arorera kubaka i Rama, umurimo arawureka. |
| 6. | Nuko Umwami Asa ajyana n’Abayuda bose i Rama, bakurayo amabuye yaho n’ibiti byaho Bāsha yari yubakishije, aherako abyubakisha i Geba n’i Misipa. |
| 7. | Muri icyo gihe, Hanani bamenya araza asanga Asa umwami w’Abayuda aramubwira ati “Kuko wiringiye umwami w’i Siriya ntiwiringire Uwiteka Imana yawe, ni cyo kizatuma ingabo z’umwami w’i Siriya zigukira. |
| 8. | Mbese Abanyetiyopiya n’Abalubimu ntibari ingabo nyinshi bikabije, bafite amagare n’abagendera ku mafarashi byinshi cyane? Ariko kuko wiringiye Uwiteka arabakugabiza. |
| 9. | Kandi amaso y’Uwiteka ahuta kureba isi yose impande zose, kugira ngo yerekane ko ari umunyamaboko wo kurengera abafite imitima imutunganiye. Mu byo wakoze ibyo wabibayeho umupfu, uhereye none uzajya ubona intambara.” |
| 10. | Maze Asa aherako arakarira bamenya amushyira mu nzu y’imbohe, amurakariye kuri iryo jambo. Muri icyo gihe Asa yarenganyaga abantu bamwe. |
| 11. | Kandi indi mirimo ya Asa, iyabanje n’iyaherutse, yanditswe mu gitabo cy’abami b’Abayuda n’ab’Abisirayeli. |
| 12. | Mu mwaka wa mirongo itatu n’icyenda ku ngoma ya Asa, arwara ibirenge, indwara iramukomereza cyane. Ariko arwaye ntiyashaka Uwiteka, ahubwo ashaka abavuzi. |
| 13. | Hanyuma Asa aratanga asanga ba sekuruza, atanga mu mwaka wa mirongo ine n’umwe ku ngoma ye. |
| 14. | Bamuhamba mu mva ye yicukuriye mu mudugudu wa Dawidi, bamushyira ku buriri bwuzuye ibihumura neza by’amoko menshi byinjijwe n’abahanga, bamwosereza byinshi cyane. |