Umwami Yehoshafati arakomera |
| 1. | Maze umuhungu we Yehoshafati yima ingoma ye, agwiza amaboko arinda Abisirayeli. |
| 2. | Ashyira ingabo ze mu midugudu y’i Buyuda igoswe n’inkike yose, ashyira n’ibihome mu gihugu cy’i Buyuda no mu midugudu y’i Bwefurayimu, iyo se Asa yahindūye. |
| 3. | Uwiteka abana na Yehoshafati, kuko yagendanaga ingeso za mbere za sekuruza Dawidi, ntaraguze Bāli. |
| 4. | Ahubwo akambaza Imana ya se, akagendera mu mategeko yayo ntagenze nk’uko Abisirayeli bagenzaga. |
| 5. | Ni cyo cyatumye Uwiteka amukomereza ubwami, Abayuda bose bamutura amaturo agira ubutunzi bwinshi, n’icyubahiro gikomeye. |
| 6. | Umutima we wogezwa mu nzira z’Uwiteka, kandi akuraho n’ingoro na Asherimu byari i Buyuda. |
| 7. | Mu mwaka wa gatatu ku ngoma ye yohereza abatware be, Benihayili na Obadiya na Zekariya, na Netanēli na Mikaya kwigisha mu midugudu y’i Buyuda. |
| 8. | Bajyana n’Abalewi ari bo Shemaya na Netaniya na Zebadiya, na Asaheli na Shemiramoti na Yehonatani, na Adoniya na Tobiya na Tobadoniya b’Abalewi, kandi hamwe na bo atuma abatambyi Elishama na Yehoramu. |
| 9. | Abo bigisha mu Buyuda bafite igitabo cy’amategeko y’Uwiteka, bagenda imidugudu y’i Buyuda yose bigisha abantu. |
| 10. | Uwiteka ateza ubwoba abami b’ibihugu bihereranye n’i Buyuda byose, bituma batarwanya Yehoshafati. |
| 11. | Abafilisitiya bamwe bazanira Yehoshafati amaturo n’ifeza z’ikoro, Abarabu bamurabukira amatungo y’amapfizi y’intama ibihumbi birindwi na magana arindwi, n’amasekurume y’ihene ibihumbi birindwi na magana arindwi. |
| 12. | Maze Yehoshafati akomeza kugwiza icyubahiro cyane, yubaka mu Buyuda ibihome n’imidugudu y’ububiko. |
| 13. | Kandi yagiraga imirimo myinshi mu midugudu y’i Buyuda, akagira n’abantu b’ingabo bakomeye b’intwari i Yerusalemu. |
| 14. | Kandi uyu ni wo mubare wabo uko amazu ya ba sekuruza yari ari: mu Buyuda abatware batwara ibihumbi ni Aduna umutware w’ingabo, uwo yari afite abagabo bakomeye b’intwari uduhumbi dutatu. |
| 15. | Agakurikirwa na Yehohanani w’umutware w’ingabo, we yari afite ingabo uduhumbi tubiri n’inzovu munani. |
| 16. | Na we agakurikirwa na Amasiya mwene Zikiri witanze ku bwe akiha Uwiteka, na we yari afite abagabo bakomeye b’intwari uduhumbi tubiri. |
| 17. | Kandi mu Babenyamini ni Eliyada umugaba ukomeye w’intwari, na we yari afite abagabo uduhumbi tubiri batwara imiheto n’ingabo. |
| 18. | Agakurikirwa na Yehozabadi, na we yari afite ingabo agahumbi n’inzovu munani, ziteguye kurwana. |
| 19. | Abo ni bo bakoreraga umwami, udashyizeho abo umwami yashyize mu midugudu igoswe n’inkike mu Buyuda bwose. |