Yehoshafati ahanwa na Yehu, ategeka abacamanza |
   | 1. | Bukeye Yehoshafati umwami w’Abayuda atabaruka amahoro, asubira iwe i Yerusalemu. |
   | 2. | Yehu mwene Hanani bamenya, arasohoka ajya kumusanganira aramubaza ati “Hari n’aho watabaye abanyabyaha, ugakunda abanga Uwiteka? Icyo ni cyo gitumye Uwiteka akurakarira. |
   | 3. | Icyakora hariho ibyiza bikubonekaho, kuko wakuye ibishushanyo bya Ashera mu gihugu, ukagambirira mu mutima gushaka Imana.” |
   | 4. | Nuko Yehoshafati aguma i Yerusalemu, bukeye arongera arasohoka arambagira mu bantu be, ahera i Bērisheba ageza mu gihugu cy’imisozi cya Efurayimu, abagarura ku Uwiteka Imana ya ba sekuruza. |
   | 5. | Ashyira abacamanza mu gihugu, bakwira imidugudu y’i Buyuda yose igoswe n’inkike, imidugudu yose umwe umwe. |
   | 6. | Abo bacamanza arabategeka ati “Muramenye ibyo mugiye gukora kuko atari abantu mucirira imanza, ahubwo ni Uwiteka kandi ni we uri kumwe namwe muca imanza. |
   | 7. | Ariko mujye mwubaha Uwiteka mwirinde mu byo mukora, kuko ku Uwiteka Imana yacu nta gukiranirwa cyangwa kwita ku cyubahiro cy’umuntu cyangwa guhongerwa.” |
   | 8. | Kandi i Yerusalemu ni ho Yehoshafati yashyize bamwe b’Abalewi n’abatambyi, n’abatware b’amazu ya ba sekuruza b’Abisirayeli ngo bajye baca imanza z’iby’Uwiteka, bakiranure abantu mu byo bapfa. Nuko basubira i Yerusalemu. |
   | 9. | Umwami arabihanangiriza ati “Muzajye mugenza mutyo mwubashye Uwiteka, mwiringirwa, mufite umutima utunganye. |
   | 10. | Kandi bene wanyu batura mu midugudu yabo, nibabazanira imanza zose z’ubwicanyi cyangwa z’iby’itegeko, cyangwa amategeko cyangwa ibyategetswe cyangwa amateka, mujye mubahugura ngo batagibwaho n’urubanza ku Uwiteka, uburakari bukabageraho no kuri bene wanyu. Mujye mugenza mutyo, ntimuzagibwaho n’urubanza. |
   | 11. | Kandi dore Amariya umutambyi mukuru ni we uzabatwara mu by’Uwiteka byose, na Zebadiya mwene Ishimayeli umutware w’umuryango wa Yuda ni we uzabatwara mu by’umwami byose, kandi Abalewi bazaba abatware muri mwe. Mushire amanga mukore, Uwiteka abane n’ukiranuka.” |