Yowasi asana urusengero. Yehoyada amaze gupfa Yowasi areka Uwiteka(2 Abami 12.1-21) |
| 1. | Yowasi atangira gutegeka amaze imyaka irindwi avutse, amara imyaka mirongo ine i Yerusalemu ari ku ngoma. Nyina yitwaga Sibiya w’i Bērisheba. |
| 2. | Yowasi akora ibishimwa n’Uwiteka, mu minsi y’umutambyi Yehoyada yose. |
| 3. | Yehoyada amushyingira abagore babiri, abyara abana b’abahungu n’ab’abakobwa. |
| 4. | Hanyuma y’ibyo Yowasi ashaka gusana inzu y’Uwiteka. |
| 5. | Ateranya abatambyi n’Abalewi arababwira ati “Nimugende mujye mu midugudu y’i Buyuda, musonzoranye mu Bisirayeli bose impiya zisanishe inzu y’Imana yanyu uko umwaka utashye, mubigire vuba.” Ariko Abalewi ntibagira vuba. |
| 6. | Bukeye umwami atumira Yehoyada w’umutambyi mukuru aramubaza ati “Ni iki cyakubujije gutegeka Abalewi, gukoresha Abayuda n’ab’i Yerusalemu ikoro rya Mose umugaragu w’Uwiteka, ryategetswe iteraniro ry’Abisirayeli kuba ikoro ry’ihema ry’ibihamya?” |
| 7. | Kuko abahungu ba Ataliya wa mugore mubi, bari barangije inzu y’Imana n’ibintu byose byashinganywe byo mu nzu y’Uwiteka, bakabiha Bāli. |
| 8. | Nuko umwami ategeka ko babāza isanduku, bakayishyira hanze ku rugi rw’inzu y’Uwiteka. |
| 9. | Babyamamaza i Buyuda hose n’i Yerusalemu ngo bazane ikoro ry’Uwiteka, Mose umugaragu w’Imana yategetse Abisirayeli ubwo bari mu butayu. |
| 10. | Abatware bose n’abantu bose baranezerwa, barabizana babiroha muri iyo sanduku, kugeza aho barangirije. |
| 11. | Iyo Abalewi bazanaga isanduku mu nzu umwami yagiragamo inama bagasanga harimo impiya nyinshi, umwanditsi w’umwami n’umutware w’umutambyi mukuru barazaga bagasuka ibiri mu isanduku bakaranguza, bakayenda bakayisubiza ahantu hayo. Uko ni ko bagenzaga uko bukeye, bagateranya impiya nyinshi cyane. |
| 12. | Umwami na Yehoyada bakaziha abakoraga umurimo w’inzu y’Uwiteka, na bo bakazigurira abubatsi n’ababaji ngo basane inzu y’Uwiteka, bakagurira n’abacuzi b’ibyuma n’ab’imiringa ngo basane inzu y’Uwiteka. |
| 13. | Nuko abakozi barakora umurimo barawutunganya rwose, bahagarika inzu y’Imana bayisubiza uko yari iri, barayikomeza. |
| 14. | Bayujuje bazana impiya zisagutse bazishyira imbere y’umwami na Yehoyada, bazikoramo ibintu byo mu nzu y’Uwiteka, ibintu bikoreshwa n’ibyo gutambiramo n’indosho, n’ibintu by’izahabu n’ifeza. Maze bakajya batamba ibitambo byoswa mu nzu y’Uwiteka ubudasiba, iminsi yose Yehoyada yamaze akiriho. |
| 15. | Ariko Yehoyada ashyize kera agera mu za bukuru arapfa. Ubwo yapfaga yari amaze imyaka ijana na mirongo itatu avutse. |
| 16. | Bamuhamba mu mudugudu wa Dawidi hamwe n’abami, kuko yakoze ibyiza mu Bisirayeli no ku Mana, no ku nzu ye. |
Zekariya aterwa amabuye bamuhoye kuvuga ijambo ry’Imana |
| 17. | Nuko Yehoyada apfuye, ibikomangoma by’Abayuda biraza biramya umwami, umwami arabumvira. |
| 18. | Bareka inzu y’Uwiteka Imana ya ba sekuruza, bakorera ibishushanyo bya Ashera n’ibindi bishushanyo. Umujinya uza mu Bayuda n’i Yerusalemu ku bw’icyo gicumuro cyabo. |
| 19. | Nyamara Imana iboherereza abahanuzi bo kubagarura ku Uwiteka, bakajya babahamya ibyaha ariko bo ntibabitegera amatwi. |
| 20. | Umwuka w’Imana aza kuri Zekariya mwene Yehoyada w’umutambyi, ahagarara haruguru y’abantu arababwira ati “Uku ni ko Imana ivuze: ‘Ni iki gituma mucumurira amategeko y’Uwiteka, bikababuza kubona umugisha? Ariko rero mwaretse Uwiteka, na we ni cyo cyamuteye kubareka.’ ” |
| 21. | Baramugambanira, bamuterera amabuye mu rugo rw’inzu y’Uwiteka ku bw’itegeko ry’umwami. |
| 22. | Uko ni ko Umwami Yowasi atazirikanye ineza Yehoyada se wa Zekariya yamugiriye, akamwicira umwana. Ubwo yapfaga aravuga ati “Uwiteka abirebe abyiture.” |
| 23. | Nuko uwo mwaka ushize, ingabo z’Abasiriya zirazamuka ziramutera, ziza i Buyuda n’i Yerusalemu zirimbura ibikomangoma by’abantu byose, zibimaraho mu bantu, zoherereza umwami w’i Damasiko iminyago babanyaze yose. |
| 24. | Kandi ingabo z’Abasiriya zaje ari igitero gike, Uwiteka azigabiza ingabo z’Abayuda nyinshi cyane, kuko Abayuda bari barimūye Uwiteka Imana ya ba sekuruza. Nuko Abasiriya basohoza ijambo kuri Yowasi. |
| 25. | Bamuvuyeho kandi bari basize arwaye cyane, abagaragu be bwite baramugambanira ku bw’amaraso ya mwene Yehoyada w’umutambyi, bamwicira ku gisasiro cye aratanga, bamuhamba mu mudugudu wa Dawidi ariko ntibamuhamba mu bituro by’abami. |
| 26. | Kandi aba ni bo bamugambaniye: Zabadi mwene Shimeyati w’Umwamonikazi, na Yehozabadi mwene Shimuriti w’Umumowabukazi. |
| 27. | Kandi iby’abahungu be n’imiburo ikomeye bamuburiraga, n’ibyo kongera kubaka inzu y’Imana, mbese ntibyanditswe mu bisobanura ibyo mu gitabo cy’abami? Maze umuhungu we Amasiya yima ingoma ye. |