Umwami Uziya afashwa agakomera (2 Abami 14.21--15.7) |
   | 1. | Nuko Abayuda bose bajyana Uziya amaze imyaka cumi n’itandatu avutse, baramwimika aba umwami mu cyimbo cya se Amasiya. |
   | 2. | Yubaka Eloti ahagarurira u Buyuda, UmwamiAmasiya amaze gutanga asanze ba sekuruza. |
   | 3. | Uziya atangira gutegeka yari amaze imyaka cumi n’itandatu avutse. amara imyaka mirongo itanu n’ibiri i Yerusalemu ari ku ngoma, kandi nyina yitwaga Yekiliya w’i Yerusalemu. |
   | 4. | Uziyaakora ibishimwa n’Uwiteka, nk’ibyo se Amasiya yakoraga byose. |
   | 5. | Amaramaza gushaka Imana mu bihe bya Zekariya wari ufite ubwenge bwo kumenya ibyerekanwa, kandi igihe cyose yamaze ashaka Uwiteka, Imana imuha umugisha. |
   | 6. | Bukeye aratabara atera Abafilisitiya, asenya inkike z’i Gati n’iz’i Yabune n’iz’Ashidodi, maze yubaka imidugudu mu gihugu cya Ashidodi no mu Bafilisitiya. |
   | 7. | Imana imufasha arwana n’Abafilisitiya, n’Abarabu babaga i Guri Bāli, n’aba Meyunimu. |
   | 8. | Kandi Abamoni batura Uziya amaturo, izina rye riramamara rigera aharasukirwa ha Egiputa kuko yungutse amaboko cyane. |
   | 9. | Kandi Uziya yubaka iminara i Yerusalemu ku irembo ryo mu nkokora y’inkike, no ku irembo ryo mu gikombe n’aho inkike ihetera, arayikomeza. |
   | 10. | Kandi yubaka iminara no mu butayu, afukura n’amariba menshi, kuko yari afite amatungo menshi mu gihugu cy’imisozi y’imirambi no mu kibaya. Kandi yari afite abahinzi n’abicira inzabibu mu misozi no mu masambu yera cyane, kuko yakundaga guhinga. |
   | 11. | Kandi Uziya yari afite umutwe w’ingabo zatabaraga ari ibitero, uko umubare wabo wari uri babazwe na Yeyeli w’umwanditsi, na Māseya w’umutware watwariraga Hananiya, umwe mu bagaba b’umwami. |
   | 12. | Umubare wose w’abatware b’amazu ya ba sekuruza, abagabo b’abanyambaraga b’intwari, bari ibihumbi bibiri na magana atandatu. |
   | 13. | Kandi batwaraga ingabo zigishijwe kurwana uduhumbi dutatu n’ibihumbi birindwi na magana atanu, batabaranaga imbaraga nyinshi bakarengera umwami ku babisha be. |
   | 14. | Uziya atunganiriza umutwe w’ingabo wose ingabo n’amacumu, n’ingofero n’amafurebo y’ibyuma, n’imiheto n’amabuye y’imihumetso. |
   | 15. | Kandi i Yerusalemu ahakorera ibyuma byahimbwe n’abagabo b’abahanga, byo kuba ku minara no ku nkike aho kurwanira, ngo barase imyambi n’amabuye manini. Izina rye riramamara rigera kure kuko yafashijwe bitangaje, kugeza aho yagiriye imbaraga. |
Umwami Uziya yishyira hejuru agafatwa n’ibibembe |
   | 16. | Ariko agize imbaraga ariyogeza mu mutima we, bituma akora ibyo gukiranirwa acumura ku Uwiteka Imana ye, kuko yinjiye mu rusengero rw’Uwiteka akosereza imibavu ku cyotero cy’imibavu. |
   | 17. | Azariya w’umutambyi aherako yinjira amukurikiye kandi ari kumwe n’abatambyi b’Uwiteka, abagabo b’intwari mirongo inani, |
   | 18. | babuza Umwami Uziya baramubwira bati “Yewe Uziya we, ibyo ukora si umurimo wawe kosereza Uwiteka imibavu, ahubwo ni uw’abatambyi bene Aroni berejwe kosa imibavu. Aha Hera uhave kuko warengereye, kandi ntibizaguhesha icyubahiro kivuye ku Uwiteka Imana.” |
   | 19. | Uziya ararakara kandi yari afite icyotero mu ntoki, yenda kosa imibavu. Akirakariye abatambyi ibibembe bisesa mu ruhanga rwe, ari imbere y’abatambyi mu nzu y’Uwiteka iruhande rw’icyotero cy’imibavu. |
   | 20. | Azariya umutambyi mukuru n’abatambyi bose baramureba, maze babona ibibembe bimufashe mu ruhanga bahuta bamusunika ngo ahave, ndetse na we ubwe yihutira gusohoka kuko Uwiteka amuteje indwara. |
   | 21. | Nuko Umwami Uziya aba umubembe, ageza ku munsi yatangiyeho aba mu nzu ye y’akato ari umubembe, kuko yaciwe mu nzu y’Uwiteka. Umuhungu we Yotamu aba umutware w’inzu y’umwami, acira abantu bo mu gihugu imanza. |
   | 22. | Ariko indi mirimo ya Uziya, iyabanje n’iyaherutse, yanditswe n’umuhanuzi Yesaya mwene Amosi. |
   | 23. | Nuko Uziya aratanga asanga ba sekuruza, bamuhamba hamwe na ba sekuruza mu gikingi cy’abami kuko bavuze ko ari umubembe, maze umuhungu we Yotamu yima ingoma ye. |