Somera Bibiliya kuri Telefone
Ingoma ya Yotamu (2 Abami 15.32-38)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter1.
Yotamu atangira gutegeka yari amaze imyaka makumyabiri n’itanu avutse, amara imyaka cumi n’itandatu i Yerusalemu ari ku ngoma, nyina yitwaga Yerusha umukobwa wa Sadoki.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter2.
Akora ibishimwa n’Uwiteka nk’ibyo se Uziya yakoraga byose, icyakora we ntiyinjiye mu rusengero rw’Uwiteka. Ariko abantu bagumya gukiranirwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter3.
Yubaka irembo ryo haruguru ku nzu y’Uwiteka, yubaka n’ibindi byubakwa byinshi ku nkike za Ofeli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter4.
Kandi yubaka n’imidugudu mu gihugu cy’imisozi y’i Buyuda, yubaka n’ibihome n’iminara mu mashyamba.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter5.
Kandi arwana n’umwami w’Abamoni, arabanesha. Muri uwo mwaka Abamoni bamutura italanto z’ifeza ijana, n’indengo z’ingano inzovu n’iza sayiri inzovu. Mu mwaka wa kabiri n’uwa gatatu bamutuye bene ibyo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter6.
Nuko Yotamu arakomera, kuko yatunganije inzira ze imbere y’Uwiteka Imana ye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter7.
Ariko indi mirimo ya Yotamu, n’intambara ze zose n’ingeso ze, byanditswe mu gitabo cy’abami b’Abisirayeli n’ab’Abayuda.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter8.
Kandi ubwo yatangiraga gutegeka yari amaze imyaka makumyabiri n’itanu avutse, amara imyaka cumi n’itandatu i Yerusalemu ari ku ngoma.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter9.
Nuko Yotamu aratanga asanga ba sekuruza, bamuhamba mu mudugudu wa Dawidi, maze umuhungu we Ahazi yima ingoma ye.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma 2 ibyo ku ngoma igice cya: