Ibyo ku ngoma ya Ahazi (2 Abami 16.1-5) |
   | 1. | Ahazi atangira gutegeka yari amaze imyaka makumyabiri avutse, amara imyaka cumi n’itandatu i Yerusalemu ari ku ngoma, ntiyakora ibishimwa n’Uwiteka nka sekuruza Dawidi. |
   | 2. | Ahubwo agendana ingeso z’abami b’Abisirayeli, aremera Bāli ibishushanyo biyagijwe. |
   | 3. | Kandi yosereza imibavu mu gikombe cya mwene Hinomu, atwika abana be mu muriro akurikiza ibizira byakorwaga n’abanyamahanga Uwiteka yirukanye imbere y’Abisirayeli. |
   | 4. | Agatamba, akosereza imibavu mu ngoro no ku misozi, no munsi y’igiti kibisi cyose. |
   | 5. | Ni cyo cyatumye Uwiteka Imana ye imutanga, ikamugabiza umwami w’i Siriya. Abasiriya baramunesha, banyaga mu bantu be abanyagano benshi cyane, babajyana i Damasiko. Kandi arongera aratangwa, agabizwa umwami w’Abisirayeli aramunesha, yica benshi cyane. |
   | 6. | Nuko uwo Mwami Peka mwene Remaliya yica mu Bayuda abantu agahumbi n’inzovu ebyiri ku munsi umwe, bose bari abantu b’intwari, kuko bimuye Uwiteka Imana ya ba sekuruza. |
   | 7. | Zikuri, umugabo w’umunyamaboko wo mu Befurayimu yica Māseya umwana w’umwami, na Azirikamu w’umunyarugo na Elukana uwa kabiri ku mwami. |
   | 8. | Nuko Abisirayeli bajyana bene wabo ho abanyagano abantu uduhumbi tubiri, abagore n’abana b’abahungu n’ab’abakobwa, babanyagamo n’iminyago myinshi babijyana i Samariya. |
   | 9. | Ariko hariyo umuhanuzi w’Uwiteka witwaga Odedi, ajya gusanganira ingabo zijya i Samariya arazibwira ati “Uwiteka Imana ya ba sogokuruza banyu yarakariye Abayuda bituma ibabagabiza, kandi mwabicanye uburakari bwinshi bugeze mu ijuru. |
   | 10. | Kandi mugambiriye kunyitsa Abayuda n’ab’i Yerusalemu, ngo mubagire abaretwa n’abaja. Ariko aho mwebwe nta bicumuro mwacumuye ubwanyu ku Uwiteka Imana yanyu? |
   | 11. | Nuko rero none nimunyumvire musubizeyo abanyagano mwanyaze muri bene wanyu, kuko uburakari bw’inkazi bw’Uwiteka buri kuri mwe.” |
   | 12. | Nuko bamwe mu batware b’Abefurayimu, Azariya mwene Yohanani na Berekiya mwene Meshilemoti, na Yehizikiya mwene Shalumu na Amasa mwene Hadulayi, barahaguruka bahagarika abava mu ntambara. |
   | 13. | Barababwira bati “Abanyagano ntimubageze hano, kuko icyo mugambiriye gukora kizatuzanira igicumuro ku Uwiteka, kikongerwa ku byaha byacu no ku bicumuro byacu, kuko ibicumuro byacu ari byinshi kandi ku Bisirayeli hariho uburakari bw’inkazi.” |
   | 14. | Nuko abagabo bitwaje intwaro barekurira abanyagano, barekera n’iminyago imbere y’abantu n’iteraniro ryose. |
   | 15. | Maze abagabo bavuze mu mazina barahaguruka bajyana abanyagano, abari bambaye ubusa bose bo muri bo babambika iminyago, babaha imyambaro babambika n’inkweto, barabagaburira babaha n’ibyokunywa, barabahezura, n’abanyantegenke bo muri bo bose babaheka ku ndogobe babageza i Yeriko umudugudu w’imikindo kwa bene wabo, baherako basubira i Samariya. |
Abayuda batewe n’Abedomu batabaza abami ba Ashūri (2 Abami 16.7-9) |
   | 16. | Muri iyo minsi Umwami Ahazi atabaza abami ba Ashūri ngo bamuvune, |
   | 17. | kuko Abedomu bongeye gutera Abayuda bakabanesha, babajyana ari imbohe. |
   | 18. | Kandi Abafilisitiya na bo bari bateye imidugudu yo mu bibaya n’iy’u Buyuda bw’ikusi, bahindūra i Betishemeshi na Ayaloni, n’i Gederoti n’i Soko hamwe n’ibirorero byaho, n’i Timuna n’ibirorero byaho, n’i Gimuzo n’ibirorero byaho barahatura, |
   | 19. | kuko Uwiteka yacishije Abayuda bugufi, abahōra Ahazi umwami wa Isirayeli kuko yakoze iby’ubugome i Buyuda, agacumura ku Uwiteka cyane. |
   | 20. | Bukeye Tigulatipileneseri umwami wa Ashūri aza aho ari, ariko aho kumukomeza amukura umutima. |
   | 21. | Kuko Ahazi yenze ibintu bimwe byo mu nzu y’Uwiteka, no mu nzu y’umwami no mu mazu y’ibikomangoma akabitura umwami wa Ashūri, ariko ntibyagira icyo bimumarira. |
   | 22. | Umwami Ahazi mu gihe cyo gushoberwa akabya gucumura ku Uwiteka, |
   | 23. | kuko yatambiye imana z’i Damasiko zamunesheje akavuga ati “Imana z’abami b’i Siriya zabafashije, ni cyo kizantera kuzitambira ngo zimfashe.” Ariko zamurimburanye n’Abisirayeli bose. |
   | 24. | Nuko Ahazi ateranya ibintu byo mu nzu y’Imana arabitemagura, akinga inzugi z’inzu y’Uwiteka, yiremera ibicaniro ahantu hose h’i Yerusalemu. |
   | 25. | No mu midugudu yose y’i Buyuda yubakamo ingoro zo kosereza imibavu izindi mana, arakaza Uwiteka Imana ya ba sekuruza. |
   | 26. | Ariko indi mirimo ye n’ingeso ze zose, ibyabanje n’ibyaherutse, byanditswe mu gitabo cy’abami b’Abayuda n’ab’Abisirayeli. |
   | 27. | Ahazi aratanga asanga ba sekuruza, bamuhamba mu murwa w’i Yerusalemu, kuko batamuhambye mu mva z’abami ba Isirayeli, maze umuhungu we Hezekiya yima ingoma ye. |