Ibyo ku ngoma ya Hezekiya (2 Abami 18.1-37) |
   | 1. | Hezekiya yatangiye gutegeka amaze imyaka makumyabiri n’itanu avutse, amara imyaka makumyabiri n’icyenda i Yerusalemu ari ku ngoma. Kandi nyina yitwaga Abiya, umukobwa wa Zekariya. |
   | 2. | Akora ibishimwa n’Uwiteka, nk’ibyo sekuruza Dawidi yakoraga byose. |
   | 3. | Mu mwaka wa mbere wo ku ngoma ye, mu kwezi kwa mbere, akingura inzugi z’inzu y’Uwiteka, arazisana. |
   | 4. | Yinjiza abatambyi n’Abalewi, abateraniriza ahantu hagari herekeye iburasirazuba, |
   | 5. | arababwira ati “Nimunyumve mwa Balewi mwe, mwiyeze nonaha mweze n’inzu y’Uwiteka Imana ya ba sogokuruza banyu, mukure imyanda Ahantu hera. |
   | 6. | Ba data bacumuraga bagakora ibyangwa n’Uwiteka Imana yacu, bakayimūra bagahindukira bagakura amaso ku buturo bw’Uwiteka, bakabutera umugongo. |
   | 7. | Kandi bakinze inzugi z’ibaraza, bazimya amatabaza kandi ntibosereza Imana ya Isirayeli imibavu, cyangwa kuyitambira ibitambo byoswa Ahantu hera. |
   | 8. | Ni cyo cyatumye uburakari bw’Uwiteka buba ku Bayuda n’ab’i Yerusalemu, akabahāna ngo bateraganwe hirya no hino, bakaba ibishungero byimyozwa nk’uko namwe mubirebesha amaso yanyu. |
   | 9. | Dore ibyo byateye ko ba data bicwa n’inkota, kandi abahungu bacu n’abakobwa bacu n’abagore bacu baba abanyagano. |
   | 10. | “None ngambiriye gusezerana isezerano n’Uwiteka Imana ya Isirayeli, kugira ngo uburakari bwayo bw’inkazi butuveho. |
   | 11. | None bana banjye, mwe gutenguha kuko Uwiteka yabatoreye kumuhagarara imbere mukamukorera, mukaba abahereza be, mukosa imibavu.” |
   | 12. | Maze Abalewi barahaguruka, ari bo Mahati mwene Amasayi, na Yoweli mwene Azariya bo muri bene Kohati, n’abo muri bene Merari ari bo Kishi mwene Abudi na Azariya mwene Yehalelēli, n’abo muri bene Gerishoni ari bo Yowa mwene Zima na Edeni mwene Yowa. |
   | 13. | N’abo muri bene Elisafaniari ari bo Shimuri na Yeweli, n’abo muri bene Asafuari ari bo Zekariya na Mataniya, |
   | 14. | n’abo muri bene Hemani ari bo Yehweli na Shimeyi, n’abo muri bene Yedutuni ari bo Shemaya na Uziyeli, |
   | 15. | bateranya bene wabo bariyeza, barinjira ngo batunganye inzu y’Uwiteka nk’uko itegeko ry’umwami ryategetse, rikurikije ijambo ry’Uwiteka. |
   | 16. | Nuko abatambyi bajya mu mwinjiro w’inzu y’Uwiteka kuwutunganya, basohora imyanda yose babonye mu rusengero rw’Uwiteka, bayigeza mu rugo rw’inzu y’Uwiteka. Abalewi baherako barayenda bayijyana ku gasozi, bayigeza ku kagezi kitwa Kidironi. |
   | 17. | Kandi bahera ku munsi wa mbere w’ukwezi kwa mbere batangira kweza, ku munsi wa munani w’uko kwezi bagera ku ibaraza ry’Uwiteka, maze bereza inzu y’Uwiteka indi minsi munani, nuko ku munsi wa cumi n’itandatu w’ukwezi kwa mbere bararangiza. |
   | 18. | Hanyuma bajya i bwami, basanga Umwami Hezekiya muri kambere ye baramubwira bati “Tumaze gutunganya inzu y’Uwiteka yose, n’icyotero cy’ibitambo byoswa n’ibintu byacyo byose, n’ameza imitsima yo kumurikwa iterekwaho imbere y’Uwiteka n’ibintu byayo byose. |
   | 19. | Kandi n’ibintu byose Umwami Ahazi yataye ubwo yacumuraga ari ku ngoma, twabitunganije turabyeza, none biri imbere y’icyotero cy’Uwiteka.” |
Umwami asubizaho imihango yo mu rusengero yari yaravuyeho |
   | 20. | Bukeye Umwami Hezekiya azinduka kare ateranya abatware b’umurwa, arazamuka ajya mu nzu y’Uwiteka. |
   | 21. | Bazana amapfizi arindwi n’amasekurume y’intama arindwi, n’abana b’intama barindwi n’amasekurume y’ihene arindwi, ngo bibe igitambo gitambirwa ibyaha by’ubwami, n’iby’ubuturo bwera n’iby’Abayuda. Ategeka abatambyi bene Aroni kubitambira ku cyotero cy’Uwiteka. |
   | 22. | Nuko ayo mapfizi barayabīkīra, abatambyi batega amaraso bayamisha ku cyotero, babīkīra amasekurume y’intama bamisha amaraso yayo ku cyotero, babīkīra n’abana b’intama bamisha amaraso yabo ku cyotero. |
   | 23. | Maze bigiza hafi amasekurume y’ihene imbere y’umwami n’iteraniro, bayarambikaho ibiganza ngo azabe igitambo gitambirwa ibyaha. |
   | 24. | Abatambyi barayabīkīra, batambira amaraso yayo ku cyotero bayatambirira icyaha ngo bahongerere Abisirayeli bose, kuko umwami yategetse ko batamba igitambo cyoswa, n’igitambo gitambirwa icyaha ngo bitambirwe Abisirayeli bose. |
   | 25. | Kandi ashyira Abalewi mu nzu y’Uwiteka bafite ibyuma bivuga na nebelu n’inanga, nk’uko byategetswe na Dawidi na Gadi bamenya w’umwami na Natani w’umuhanuzi, kuko itegeko ryavuye ku Uwiteka rivugwa n’abahanuzi be. |
   | 26. | Nuko Abalewi bahagarara bafite ibintu bya Dawidi, n’abatambyi bafite amakondera. |
   | 27. | Hezekiya ategeka gutambira igitambo cyoswa ku cyotero. Nuko igitambo cyoswa gitangiye gutambwa, indirimbo y’Uwiteka na yo iratangira, n’amakondera hamwe n’ibindi bintu bya Dawidi umwami wa Isirayeli. |
   | 28. | Maze iteraniro ryose riraramya, abaririmbyi bararirimba, abavuza amakondera barayavuza, byose bimera bityo kugeza aho igitambo cyoswa cyarangiye. |
   | 29. | Nuko barangije gutamba, umwami n’abari kumwe na we bose barapfukama, bararamya. |
   | 30. | Kandi Umwami Hezekiya n’abatware bategeka Abalewi kuririmbira Uwiteka ishimwe, mu ndirimbo za Dawidi n’iza Asafu bamenya. Baririmba ishimwe banezerewe, bubika imitwe bararamya. |
   | 31. | Maze Hezekiya arababwira ati “None ubwo mwihaye Uwiteka, mwigire hafi muzane ibitambo n’amaturo y’ishimwe mu nzu y’Uwiteka.” Nuko iteraniro rizana ibitambo n’amaturo y’ishimwe, n’abari bafite umutima ukunze bose bazana ibitambo byoswa. |
   | 32. | Umubare w’ibitambo byoswa iteraniro ryazanye, wari amapfizi mirongo irindwi n’amasekurume y’intama ijana n’abana b’intama magana abiri. Ibyo byose byari iby’igitambo cyoswa cy’Uwiteka. |
   | 33. | Kandi ibintu byejejwe byari inka magana atandatu, n’intama ibihumbi bitatu. |
   | 34. | Ariko abatambyi baba bake, ntibabasha kubaga ibitambo byoswa byose. Ni cyo cyatumye Abalewi bene wabo babafasha, kugeza aho umurimo warangiriye no kugeza aho abatambyi bamariye kwiyeza, kuko Abalewi barushaga abatambyi umutima utunganye wo kwiyeza. |
   | 35. | Kandi ibitambo byoswa byari byinshi cyane n’ibinure by’ibitambo by’ishimwe yuko bari amahoro, n’amaturo y’ibyokunywa aturanwa n’igitambo cyoswa cyose. Uko ni ko umurimo wo mu nzu y’Uwiteka watunganijwe. |
   | 36. | Hezekiya n’abantu bose banezererwa ibyo Imana yateguriye abantu, kuko byakozwe ikubagahu. |