Baziririza Pasika (2 Abami 23.21-23) |
| 1. | Bukeye Yosiya aziriririza Uwiteka Pasika i Yerusalemu, babīkira umwana w’intama wa Pasika ku munsi wa cumi n’ine w’ukwezi kwa mbere. |
| 2. | Ashyira abatambyi ku murimo wabo, abashyirishaho umwete wo gukora umurimo wo mu nzu y’Uwiteka. |
| 3. | Kandi abwira Abalewi bigishaga Abisirayeli bose, ari bo berejwe Uwiteka ati “Nimushyire isanduku yera mu nzu Salomo mwene Dawidi umwami wa Isirayeli yubatse, nta mutwaro muzongera guheka ku bitugu byanyu. Maze noneho mukorerane Uwiteka Imana yanyu n’ubwoko bwayo bw’Abisirayeli. |
| 4. | Mwitegure uko amazu ya ba sogokuruza banyu ari, n’ibihe byanyu nk’uko byanditswe na Dawidi umwami wa Isirayeli, na Salomo umuhungu we. |
| 5. | Maze muhagarare ahantu hera, uko amazu ya ba sogokuruza ya bene wanyu bo mu bantu agabanywamo, kugira ngo umuntu wese agire umugabane w’inzu ya ba sekuruza y’Abalewi, |
| 6. | muhereko mubīkīre umwana w’intama wa Pasika, mwiyeze mwitegurire bene wanyu, mukurikize ijambo ry’Uwiteka ryavuzwe na Mose.” |
| 7. | Maze Yosiya aha abantu bari bahari bose, abana b’intama n’ab’ihene bo mu mikumbi byo kuba ibitambo bya Pasika, umubare wabyo wari inzovu eshatu n’amapfizi ibihumbi bitatu, ibyo byose byavuye mu matungo y’umwami. |
| 8. | Kandi n’abatware be baha abantu n’abatambyi n’Abalewi ibyo gutamba, babitangana umutima ukunze. Hilukiya na Zekariya na Yehiyeli abatware b’inzu y’Imana, baha abatambyi ibyo gutambaho ibitambo bya Pasika, intama ibihumbi bitatu n’inka magana atatu. |
| 9. | Kandi na Konaniya na bene se Shemaya na Netaneli, n’abatware b’Abalewi Hashabiya na Yeyeli na Yozabadi, baha Abalewi ibyo gutamba ho ibitambo bya Pasika, intama ibihumbi bitanu n’inka magana atanu. |
| 10. | Uko ni ko biteguye umurimo, abatambyi bahagarara ahabo n’Abalewi bajya ku bihe byabo, nk’uko umwami yategetse. |
| 11. | Nuko babīkīra umwana w’intama wa Pasika, n’abatambyi bamisha amaraso bayahawe n’Abalewi, Abalewi barabibaga. |
| 12. | Bakurayo ibitambo byoswa, babigabanyaho ngo bagabanye amazu ya ba sekuruza b’abantu, kugira ngo babitambire Uwiteka nk’uko byanditswe mu gitabo cya Mose. Kandi n’inka bazigenza batyo. |
| 13. | Maze botsa igitambo cya Pasika uko bitegekwa, kandi n’amaturo yera bayateka mu nkono, no mu nkono zivuga no mu byuma bikaranga, babijyana vuba bahereza abantu bose. |
| 14. | Hanyuma bītegurira ibyabo ubwabo n’iby’abatambyi, kuko abatambyi bene Aroni bari bahugijwe no gutamba ibitambo byoswa n’urugimbu bukarinda bwira. Ni cyo cyatumye Abalewi bitegurira ibyabo ubwabo, bategura n’iby’abatambyi bene Aroni. |
| 15. | N’abaririmbyi bene Asafu bari ahabo, nk’uko byari byarategetswe na Dawidi na Asafu, na Hemani na Yedutuni bamenya w’umwami. N’abakumirizi bari ku marembo yose, ntibagombaga kuva ku murimo wabo kuko bene wabo b’Abalewi babiteguriye. |
| 16. | Uko ni ko umurimo wose w’Uwiteka watunganijwe, kuri uwo munsi wo kuziririza Pasika no gutamba ibitambo byoswa ku cyotero cy’Uwiteka, nk’uko Umwami Yosiya yari yategetse. |
| 17. | Icyo gihe Abisirayeli bari bahari baziririza Pasika, n’iminsi mikuru irindwi y’imitsima idasembuwe. |
| 18. | Mu Bisirayeli ntihigeze kuziririzwa Pasika nk’iyo uhereye mu bihe by’umuhanuzi Samweli, kandi nta mwami mu bami ba Isirayeli waziririje Pasika ihwanye n’iyo Yosiya yaziririje, afatanije n’abatambyi n’Abalewi n’Abayuda bose, hamwe n’Abisirayeli bari bahari n’abaturage b’i Yerusalemu. |
| 19. | Mu mwaka wa cumi n’umunani w’ingoma ya Yosiya, ni ho baziririje Pasika iyo. |
Umwami Yosiya agwa mu ntambara arwana n’umwami wa Egiputa (2 Abami 23.28-30) |
| 20. | Hanyuma y’ibyo byose, Yosiya amaze gutunganya urusengero, Neko umwami wa Egiputa arazamuka ajya gutera Karikemeshi ku ruzi rwa Ufurate, maze Yosiya ajya kurwana na we. |
| 21. | Ariko Neko amutumaho intumwa ati “Mpfa iki nawe, mwami w’Abayuda? Ubu ngubu si wowe nteye, ahubwo nteye inzu ndwana na yo, ndetse Imana integetse ko nihuta. Rorera kurogoya Imana iri kumwe nanjye, itagutsemba.” |
| 22. | Ariko Yosiya ntiyemera kumuha ibitugu ngo asubireyo, ahubwo ariyoberanya ngo arwane na we, ntiyumvira amagambo ya Neko aturutse mu kanwa k’Imana, ajya kurwanira mu kibaya cy’i Megido. |
| 23. | Maze abarashi barasa Umwami Yosiya, abwira abagaragu be ati “Nimunkure ku rugamba ndakomeretse cyane.” |
| 24. | Nuko abagaragu be bamukura mu igare, bamushyira mu rya kabiri yari afite bamuzana i Yerusalemu aherako aratanga, ahambwa mu bituro bya ba sekuruza. Abayuda bose b’ab’i Yerusalemu baramuririra. |
| 25. | Na Yeremiya aborogera Yosiya, n’abaririmbyi bose b’abagabo n’ab’abagore basingiza Yosiya mu miborogo yabo kugeza ubu. Babihindura itegeko mu Bisirayeli, kandi byanditswe mu miborogo. |
| 26. | Ariko indi mirimo ya Yosiya, n’ibyiza yakoze akurikije ibyanditswe mu mategeko y’Uwiteka, |
| 27. | n’ibyo yakoze, ibyabanje n’ibyaherutse, byanditswe mu gitabo cy’abami b’Abisirayeli n’ab’Abayuda. |