Isengesho rya Salomo (1 Abami 8.22-53) |
| 1. | Salomo aherako aravuga ati “Uwiteka wavuze ko azaba mu mwijima w’icuraburindi. |
| 2. | Ariko nakubakiye inzu yo kubamo, aho uzatura iteka ryose.” |
| 3. | Umwami arahindukira aha iteraniro ry’Abisirayeli ryose umugisha, iteraniro ry’Abisirayeli ryose ryari rihagaze. |
| 4. | Aravuga ati “Uwiteka Imana ya Isirayeli ihimbazwe, ni yo yivuganiye n’umukambwe wanjye Dawidi mu kanwa kayo, ikabisohoresha amaboko yayo iti |
| 5. | ‘Uhereye igihe nakuriye ubwoko bwanjye mu gihugu cya Egiputa, nta mudugudu wo mu miryango ya Isirayeli yose nigeze gutoranya wo kubakwamo inzu ngo izina ryanjye riyibemo, kandi nta muntu natoranyije kuba umutware w’ubwoko bwanjye bwa Isirayeli. |
| 6. | Ariko noneho ntoranije i Yerusalemu, kugira ngo abe ari ho izina ryanjye riba, kandi ntoranije Dawidi ngo ategeke ubwoko bwanjye bwa Isirayeli.’ |
| 7. | “Nuko umukambwe wanjye Dawidi yari yaragambiriye kuzubakira izina ry’Uwiteka Imana ya Isirayeli inzu. |
| 8. | Ariko Uwiteka aramubwira ati ‘Wari ufite umugambi wo kuzubakira izina ryanjye inzu, wagize neza kuko wabigambiriye mu mutima wawe, |
| 9. | ariko si wowe uzubaka iyo nzu, ahubwo umwana wawe uzikurira mu nda, uwo ni we uzubakira izina ryanjye inzu.’ |
| 10. | “None Uwiteka ashohoje ijambo yavuze, kuko mpagurutse mu cyimbo cy’umukambwe wanjye Dawidi, nkaba nicaye ku ntebe y’ubwami bwa Isirayeli nk’uko Uwiteka yasezeranye, kandi nujuje inzu nubakiye izina ry’Uwiteka Imana ya Isirayeli, |
| 11. | ni ho nabonye ubutereko bw’isanduku irimo isezerano ry’Uwiteka yasezeranye n’Abisirayeli.” |
| 12. | Aherako ahagarara imbere y’icyotero cy’Uwiteka iteraniro ry’Abisirayeli ryose rihari, atega amaboko ye. |
| 13. | Kandi Salomo yari yararemye ikintu gisa n’uruhimbi cy’imiringa, uburebure bwacyo bw’umurambararo bwari mikono itanu, ubugari bwacyo bwari mikono itanu, n’uburebure bwacyo bw’igihagararo bwari mikono itatu, agishinga mu rugo hagati agihagararaho, maze apfukama imbere y’iteraniro ry’Abisirayeli ryose, atega amaboko ayerekeje ku ijuru. |
| 14. | Arasenga ati “Uwiteka Mana ya Isirayeli, nta mana ihwanye nawe mu ijuru cyangwa mu isi, ikomeza gusohoreza isezerano abagaragu bawe no kubagirira ibambe, bagendera imbere yawe n’umutima wose. |
| 15. | Wakomeje ibyo wasezeranye n’umugaragu wawe umukambwe wanjye Dawidi, nk’uko wabivugishije akanwa kawe none ubisohoresheje ukuboko kwawe. |
| 16. | Nuko rero none Uwiteka Mana ya Isirayeli, komeza ibyo wasezeranije umugaragu wawe umukambwe wanjye Dawidi, nk’uko wamubwiye uti ‘Ntuzabura umuntu wo kwicara ku ntebe y’ubwami bwa Isirayeli imbere yanjye, niba abana bawe bazitonda mu ngeso zabo, bakagendera mu mategeko yanjye nk’uko wagenderaga imbere yanjye.’ |
| 17. | Nuko Uwiteka Mana ya Isirayeli, ijambo ryawe wabwiye umugaragu wawe Dawidi urihamye. |
| 18. | “Ariko se ni ukuri koko, Imana izaturana n’abantu mu isi? Dore ijuru ndetse n’ijuru risumba ayandi nturikwirwamo, nkanswe iyi nzu nubatse. |
| 19. | Ariko wite ku gusenga k’umugaragu wawe nkwinginga, Uwiteka Mana yanjye, wumve gutakamba no gusenga umugaragu wawe ngusengera imbere, |
| 20. | kugira ngo uhore ushyize amaso kuri iyi nzu ku manywa na nijoro, n’ahantu wavuze ko uzashyira izina ryawe ngo ubone uko ujya wumva gusenga umugaragu wawe nzajya nsenga nerekeye aha. |
| 21. | Nuko ujye wumva kwinginga k’umugaragu wawe n’ukw’abantu bawe b’Abisirayeli, uko bazajya basenga berekeye aha hantu. Ni koko ujye wumva uri mu buturo bwawe ari bwo ijuru, kandi uko uzajya wumva ubabarire. |
| 22. | “Umuntu nacumura kuri mugenzi we bakamurahiza indahiro, akaza akarahirira imbere y’icyotero cyawe muri iyi nzu, |
| 23. | ujye wumva uri mu ijuru utegeke, ucire abagaragu bawe imanza zitsindisha abakiranirwa biturwe gukiranirwa kwabo, zigatsindishiriza abakiranutsi nk’uko gukiranuka kwabo kuri. |
| 24. | “Abantu bawe b’Abisirayeli nibirukanwa n’ababisha bazira ko bagucumuyeho, nyuma bakaguhindukirira bakerura izina ryawe, bagasenga bingingira imbere yawe muri iyi nzu, |
| 25. | ujye wumva uri mu ijuru ubabarire abantu bawe b’Abisirayeli igicumuro cyabo, ubagarure mu gihugu wabahanye na ba sekuruza. |
| 26. | “Ijuru nirikingwa imvura ntigwe kuko bagucumuyeho, nyuma bagasenga berekeye aha bakubaha izina ryawe, bakareka igicumuro cyabo kuko uzaba ubahannye, |
| 27. | ujye wumva uri mu ijuru ubabarire abagaragu bawe n’abantu bawe b’Abisirayeli igicumuro cyabo, uzabigishe kugendana ingeso nziza, uvubire igihugu cyawe imvura, icyo wahaye abantu bawe ho gakondo. |
| 28. | “Inzara nitera mu gihugu cyangwa mugiga, cyangwa kurumbya cyangwa gikongoro, cyangwa inzige cyangwa kagungu, cyangwa ababisha nibabagotera mu gihugu kirimo imidugudu yabo, nubwo hatera ibyago cyangwa indi ndwara yose, |
| 29. | maze umuntu wese nagira icyo asaba cyose yinginze, cyangwa abantu bawe b’Abisirayeli bose uko umuntu wese azajya yimenyaho indwara ye n’umubabaro we ku bwe, akarambura amaboko ye yerekeye iyi nzu, |
| 30. | ujye wumva uri mu ijuru ari ryo buturo bwawe ubabarire, witure umuntu wese ukurikije ibyo yakoze byose, wowe uzi umutima we (kuko ari wowe wenyine uzi imitima y’abantu), |
| 31. | kugira ngo bakubahe bagendere mu nzira zawe, iminsi bazamara yose mu gihugu wahaye ba sogokuruza bakiriho. |
| 32. | “Kandi iby’umunyamahanga utari uwo mu bwoko bwawe bwa Isirayeli, naza aturutse mu gihugu cya kure azanywe n’izina ryawe rikuru, n’amaboko yawe akomeye n’ukuboko kwawe kwagirije, nibaza basenga berekeye iyi nzu, |
| 33. | ujye wumva uri mu ijuru ari ryo buturo bwawe, umarire uwo munyamahanga ibyo agutakambira byose, bitume amoko yose yo mu isi amenya izina ryawe, akubahe nk’uko ubwoko bwawe bwa Isirayeli bukubaha, kandi bamenye yuko iyi nzu nubatse yitwa iy’izina ryawe. |
| 34. | “Abantu bawe nibatabara bakajya kurwana n’ababisha mu nzira yose uzabagabamo, maze bakagusenga berekeye uyu murwa watoranije n’inzu nubakiye izina ryawe, |
| 35. | ujye wumva gusenga kwabo no kwinginga kwabo uri mu ijuru, ubarengere mu byo bazaba barwanira. |
| 36. | “Nibagucumuraho (kuko ari nta muntu udacumura) ukabarakarira, ukabahāna mu babisha babo bakabajyana ari imbohe mu gihugu cya kure cyangwa icya hafi, |
| 37. | ariko bakisubiriramo mu gihugu bajyanywemo ari imbohe, bagahindukira bakagutakambira bari mu gihugu banyagiwemo bavuga bati ‘Twaracumuye, tugira ubugoryi dukora nabi’, |
| 38. | nibakugarukira n’umutima wose n’ubugingo bwabo bwose bari mu gihugu bari banyagiwemo, aho bajyanywe ari imbohe bagasenga berekeye igihugu cyabo wahaye ba sekuruza, n’umurwa watoranyije n’inzu nubakiye izina ryawe, |
| 39. | ujye wumva gusenga kwabo no kwinginga kwabo uri mu ijuru ari ryo buturo bwawe, ubabarire abantu bawe bagucumuyeho ubakiranurire ibyabo. |
| 40. | “Nuko Mana yanjye ndakwinginze, amaso yawe arebe n’amatwi yawe yumve ishengesho ryose rizasengerwa aha. |
| 41. | Nuko rero none Uwiteka Mana, haguruka winjire mu buruhukiro bwawe wowe ubwawe n’isanduku y’icyubahiro cyawe, abatambyi bawe Uwiteka Mana bambikwe agakiza, abakunzi bawe banezererwe amahirwe. |
| 42. | Uwiteka Mana, ntiwime uwo wimikishije amavuta, ujye wibuka imbabazi wagiriye umugaragu wawe Dawidi.” |