| 1. | Simoni Petero imbata ya Yesu Kristo n’intumwa ye, ndabandikiye mwebwe abagabanye kwizera kw’igiciro cyinshi guhwanye n’ukwacu, muguheshejwe no gukiranuka kwa Yesu Kristo, ari we Mana yacu n’Umukiza. |
| 2. | Ubuntu n’amahoro bigwire muri mwe, mubiheshwa no kumenya Imana na Yesu Umwami wacu, |
| 3. | kuko imbaraga z’ubumana bwayo zatugabiye ibintu byose bizana ubugingo no kūbaha Imana, tubuheshejwe no kumenya neza uwaduhamagarishije ubwiza bwe n’ingeso ze nziza. |
| 4. | Ibyo ni byo byatumye aduha ibyo yasezeranije by’igiciro cyinshi, bikomeye cyane kugira ngo bibatere gufatanya na kamere y’Imana, mumaze guhunga no gukira kononekara kwazanywe mu isi no kwifuza. |
Ibyerekeye ingeso za Gikristo |
| 5. | Ibyo abe ari byo bituma mugira umwete wose, kwizera mukongereho ingeso nziza, ingeso nziza muzongereho kumenya, |
| 6. | kumenya mukongereho kwirinda, kwirinda mukongereho kwihangana, kwihangana mukongereho kūbaha Imana, |
| 7. | kūbaha Imana mukongereho gukunda bene Data, gukunda bene Data mukongereho urukundo. |
| 8. | Kuko ibyo nibiba muri mwe bikabagwiriramo, bizatuma mutaba abanyabute cyangwa ingumba ku byo kumenya neza Umwami wacu Yesu Kristo. |
| 9. | Kandi rero utagira ibyo aba ari impumyi ireba ibiri hafi gusa, akibagirwa yuko yejejweho ibyaha bye bya kera. |
| 10. | Ni cyo gituma bene Data, mukwiriye kurushaho kugira umwete wo gukomeza guhamagarwa no gutoranywa kwanyu, kuko nimukora ibyo ntabwo muzasitara na hato, |
| 11. | ahubwo bizabaha rwose kwinjira mu bwami butazahanguka bwa Yesu Kristo, ari we Mwami n’Umukiza wacu. |
| 12. | Ni cyo gituma nanjye iminsi yose ntazagira ubwo nirengagiza kubibutsa ibyo, nubwo musanzwe mubizi mugakomera mu kuri kuri muri mwe ubu. |
| 13. | Kandi rero ndibwira ko binkwiriye ko mbatera umwete mbibutsa nkiri muri iyi ngando, |
| 14. | kuko nzi yuko igihe cyo kunyagwa ingando yanjye kigiye gusohora vuba, nk’uko Umwami wacu Yesu Kristo yamenyesheje. |
| 15. | Ariko nzajya ngira umwete, kugira ngo nimara gupfa muzabashe guhora mwibuka ibyo iminsi yose. |
| 16. | Burya ntitwakurikije imigani yahimbwe n’ubwenge, ubwo twabamenyeshaga imbaraga z’Umwami wacu Yesu Kristo no kuzaza kwe, ahubwo twiboneye n’amaso yacu icyubahiro cye gikomeye, |
| 17. | kuko yahawe n’Imana Data wa twese ishimwe n’icyubahiro, ubwo ijwi ryavugiraga mu bwiza bukomeye cyane rimubwira riti “Nguyu Umwana wanjye nkunda nkamwishimira.” |
| 18. | Iryo jwi twaryumvise rivugira mu ijuru, ubwo twari kumwe na we kuri wa musozi wera. |
| 19. | Nyamara rero dufite ijambo ryahanuwe rirushaho gukomera, kandi muzaba mukoze neza nimuryitaho, kuko rimeze nk’itabaza rimurikira ahacuze umwijima rigakesha ijoro, rikageza aho inyenyeri yo mu ruturuturu izabandurira mu mitima yanyu. |
| 20. | Ariko mubanze kumenya yuko ari nta buhanuzi bwo mu byanditswe bubasha gusobanurwa uko umuntu wese yishakiye, |
| 21. | kuko ari nta buhanuzi bwazanywe n’ubushake bw’umuntu, ahubwo abantu b’Imana bavugaga ibyavaga ku Mana bashorewe n’Umwuka Wera. |