Somera Bibiliya kuri Telefone
Abusalomu yiyunga na Dawidi
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter1.
Bukeye Yowabu mwene Seruya amenya ko umwami akumbuye Abusalomu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter2.
Yowabu aherako atuma intumwa i Tekowa, avanayo umugore w’umunyabwenge aramubwira ati “Ndakwinginze ihindure nk’uwirabuye, wambare umwambaro w’ubwirabure kandi we kwihezura, ahubwo use n’umugore umaze igihe kirekire wiraburiye ba nyakwigendera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter3.
Maze ujye ibwami, uku abe ari ko ubwira umwami.” Yowabu aherako amubwira ibyo ari buvuge.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter4.
Nuko uwo mugore w’i Tekowa agitangira kuvugana n’umwami yikubita hasi yubamye, aramuramya aravuga ati “Ntabara nyagasani.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter5.
Umwami aramubaza ati “Ubaye ute?” Aramusubiza ati “Ndi umupfakazi rwose, umugabo wanjye yarapfuye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter6.
Kandi umuja wawe nari mfite abana b’abahungu babiri, bukeye bombi bajya ku gasozi barwanirayo, kandi nta wari uhari wo kubakiza. Nuko umwe asogota undi, aramwica.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter7.
None sinakubwira, umuryango wose uhagurukiye umuja wawe kandi bariho baravuga ngo, nintange gatozi bamuhōra mwene se yishe. Nguko uko bagiye kurimbura umuragwa na we, uko ni ko bashaka kuzimya ikara nsigaranye, ngo badasigira umugabo wanjye izina cyangwa umwuzukuru ku isi.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter8.
Umwami abwira uwo mugore ati “Hoshi subira iwawe, ndi butegeke ibyawe.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter9.
Uwo mugore w’i Tekowa abwira umwami ati “Mwami nyagasani, icyaha kibe kuri jye no ku nzu ya data, umwami ye kugibwaho n’urubanza, ndetse n’ingoma ye.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter10.
Umwami aravuga ati “Nihagira ukubwira ijambo ryose umunzanire, ntazagusubiraho ukundi.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter11.
Umugore aherako aramubwira ati “Ndakwinginze nyagasani, ibuka Uwiteka Imana yawe kugira ngo umuhōzi atazongera kurimbura ukundi, bakica umuhungu nsigaranye.” Umwami aramusubiza ati “Ndahiye Uwiteka uhoraho, nta gasatsi na kamwe k’umuhungu wawe kazagwa hasi.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter12.
Uwo mugore aravuga ati “Ndakwinginze, umuja wawe ngire icyo mbwira umwami databuja.” Ati “Ngaho mbwira.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter13.
Umugore aravuga ati “Ni iki cyatumye urundurira iyo nama ku bantu b’Imana? Kuko umwami niba avuze iryo jambo asa n’utsinzwe n’urubanza, kuko umwami atagaruye umuntu we yirukanye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter14.
Twese tuzapfa duse n’amazi amenetse hasi, atakiyorwa ukundi. Kandi Imana na yo ubwayo ntihutiraho gukuraho ubugingo, ahubwo ishaka uburyo kugira ngo uwirukanywe ataba uciwe na yo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter15.
Nuko none nzanywe no kukubwira iryo jambo, kandi igitumye nza mbitewe n’uko abantu banteye ubwoba, umuja wawe ni ko kugira nti ‘Ngiye kwivuganira n’umwami, ahari umwami yakwemera gukora icyo umuja we amusabye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter16.
Umwami ari bwumvire umuja we, amukize uwo mugabo washatse kundimburana n’umwana wanjye, kugira ngo atuvane muri gakondo y’Imana.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter17.
Nuko umuja wawe ndavuga nti ‘Ndakwinginze, ijambo umwami databuja ari buvuge ribe iryo kumpumuriza, kuko Mwami nyagasani, umeze nka marayika w’Imana guhitamo ibibi n’ibyiza. Nuko Uwiteka Imana yawe igumane nawe.’ ”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter18.
Maze umwami asubiza uwo mugore ati “Ndakwinginze, ntumpishe ijambo ryose nkubaza.” Umugore aramusubiza ati “Umwami databuja narivuge.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter19.
Umwami aramubaza ati “Mbese ufatanije na Yowabu muri ibyo byose?” Umugore aramusubiza ati “Ndahiye ubugingo bwawe Mwami nyagasani, ntawabasha gukebereza iburyo cyangwa ibumoso, kugira ngo ave ku ijambo ryose umwami databuja avuze. Koko umugaragu wawe Yowabu ni we wategetse umuja wawe, kandi ni we wambwiye ayo magambo yose,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter20.
kugira ngo bihinduke ukundi. Ni cyo cyatumye umugaragu wawe Yowabu agenza atyo. Kandi databuja ni umunyabwenge bumeze nk’ubwa marayika w’Imana, akamenya ibiri mu isi byose.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter21.
Hanyuma umwami abwira Yowabu ati “Umva ye, ayo magambo ndayarangije. Nuko genda ugarure uwo muhungu Abusalomu.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter22.
Yowabu yikubita hasi yubamye imbere y’umwami aramuramya, aramushima. Yowabu aravuga ati “Ubu umugaragu wawe menye ko ngutonnyeho Mwami nyagasani, kuko wakoreye umugaragu wawe icyo ngusabye.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter23.
Yowabu aherako arahaguruka ajya i Geshuri, azana Abusalomu i Yerusalemu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter24.
Maze umwami aravuga ati “Nasubire mu rugo rwe, ariko ntazanca iryera.” Nuko Abusalomu asubira mu rugo rwe, ntiyabonana n’umwami.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter25.
Kandi mu Bisirayeli bose, ntawashimwaga nka Abusalomu ku bw’ubwiza bwe, uhereye mu bworo bw’ikirenge ukageza mu gihorihori nta nenge yamubonekagaho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter26.
Uko umwaka utashye yikemuzaga umusatsi kuko wamuremereraga, ni cyo cyatumaga awukemuza. Kandi iyo yawukemuzaga yarawugeraga, ukaba shekeli magana abiri ukurikije urugero rw’umwami.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter27.
Kandi Abusalomu abyara abana b’abahungu batatu n’umukobwa witwaga Tamari, yari umukobwa w’uburanga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter28.
Nuko Abusalomu amara imyaka ibiri i Yerusalemu, adaca iryera umwami.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter29.
Bukeye Abusalomu atumira Yowabu ngo amutume ku mwami, yanga kumwitaba. Yongera kumutumira ubwa kabiri na bwo yanga kumwitaba.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter30.
Ni cyo cyatumye abwira abagaragu be ati “Umva, umurima wa Yowabu uhereranye n’uwanjye kandi afitemo sayiri, nimugende muzitwike.” Nuko abagaragu ba Abusalomu baragenda barazikongeza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter31.
Yowabu arahaguruka ajya kwa Abusalomu aramubaza ati “Ni iki cyatumye abagaragu bawe bantwikira umurima?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter32.
Abusalomu asubiza Yowabu ati “Ni uko nagutumiye ngo wende hano ngutume ku mwami, ngo umumbarize uti ‘Nazanywe n’iki cyamvanye i Geshuri? Icyandutiraho ni uko mba narigumiyeyo kugeza ubu.’ Nuko reka mbonane n’umwami. Niba hariho gukiranirwa muri jye, anyice.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter33.
Nuko Yowabu ajya ibwam, abibwira umwami, maze umwami atumira Abusalomu, aramwitaba. Ageze imbere y’umwami yikubita hasi yubamye, umwami aramusoma.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma 2 samweli igice cya: