Abusalomu agandisha abantu |
| 1. | Hanyuma y’ibyo, Abusalomu yitunganiriza igare n’amafarashi n’abagabo mirongo itanu bo kumwiruka imbere. |
| 2. | Kandi Abusalomu yajyaga azinduka kare, agahagarara iruhande rw’irembo ku karubanda, maze umuntu wese iyo yabaga afite urubanza rukwiriye kuburanirwa ku mwami, Abusalomu yaramuhamagaraga akamubwira ati “Uri uwo mu wuhe mudugudu?” Na we ati “Umugaragu wawe ndi uwo mu muryango naka wa Isirayeli.” |
| 3. | Abusalomu akamubwira ati “Umva, urubanza rwawe ni rwiza kandi ruraboneye, ariko nta muntu umwami yashyizeho kumva ibyawe.” |
| 4. | Kandi Abusalomu akongera ati “Yemwe, iyaba naragizwe umucamanza wo muri iki gihugu, umuntu wese wagize impamvu yose cyangwa urubanza akansanga, namuciriye urubanza rutabera.” |
| 5. | Iyo hagiraga umuntu umwegera kumuramya, yaramburaga ukuboko kwe akamufata, akamusoma. |
| 6. | Uko ni ko Abusalomu yagenzaga Abisirayeli bazaga kuburanira umwami bose. Nuko Abusalomu yigarurira imitima y’Abisirayeli. |
| 7. | Hashize imyaka ine, Abusalomu abwira umwami ati “Ndakwinginze, nyemerera njye guhigura umuhigo nahigiye Uwiteka i Heburoni. |
| 8. | Kuko umugaragu wawe nahize umuhigo ubwo nari ntuye i Geshuri muri Siriya, naravuze nti ‘Uwiteka naramuka anshubije i Yerusalemu, ni koko nzakorera Uwiteka.’ ” |
| 9. | Umwami aramusubiza ati “Genda amahoro.” Nuko arahaguruka ajya i Heburoni. |
| 10. | Bukeye Abusalomu yohereza abatasi mu miryango ya Isirayeli yose kwamamazayo ubutumwa ngo “Nimwumva ijwi ry’ikondera muzahereko muvuge muti ‘Abusalomu yimye i Heburoni.’ ” |
| 11. | Kandi muri iryo genda rya Abusalomu, yajyanye n’abagabo magana abiri avanye i Yerusalemu bahamagawe kugenda, bagenda batagira uburiganya, nta cyo bazi. |
| 12. | Maze Abusalomu atumira Ahitofeli w’i Gilo umujyanama wa Dawidi, ava mu mudugudu w’iwabo i Gilo mu gihe Abusalomu yatambaga ibitambo. Nuko ubugome buragwira, kuko abantu biyongeraga kubana na Abusalomu uko bukeye. |
Guhunga kwa Dawidi |
| 13. | Bukeye haza intumwa kuri Dawidi ivuga iti “Imitima y’Abisirayeli ikurikiye Abusalomu.” |
| 14. | Nuko Dawidi abwira abagaragu be bose bari kumwe na we i Yerusalemu ati “Nimuhaguruke duhunge, nitudahunga nta n’umwe muri twe uri burokoke Abusalomu. Mubanguke kugenda atadufata vuba akatugirira nabi, bigatuma arimbuza umurwa inkota.” |
| 15. | Abagaragu b’umwami baramusubiza bati “Abagaragu bawe twiteguye gukora icyo umwami databuja ashaka cyose.” |
| 16. | Nuko umwami asohokana n’abo mu rugo rwe bose bamukurikiye ariko umwami asigayo abagore cumi b’inshoreke ze bo kurinda urugo. |
| 17. | Umwami arasohoka abantu bose baramukurikira, bagera i Betimeruhaki batindayo. |
| 18. | Nuko abagaragu be bose baramushagara kandi Abakereti bose n’Abapeleti bose n’Abagiti bose uko ari magana atandatu, abari bavuye i Gati bamukurikiye, banyura imbere y’umwami. |
| 19. | Maze umwami abaza Itayi w’Umugiti ati “Wowe ni iki gitumye ujyana natwe? Subirayo ugumane n’umwami kuko uri umunyamahanga waje uciwe, subira iwawe. |
| 20. | Mbese ko waje ejo, none nabasha nte kukubwira ngo uzererane natwe hirya no hino, ubwo ngiye kujya aho mbonye hose? Subirayo, usubiraneyo na bene so. Imbabazi n’ukuri bibane nawe.” |
| 21. | Itayi asubiza umwami ati “Ndahiye Uwiteka uhoraho n’ubugingo bw’umwami databuja, aho umwami databuja azaba, ni kuba gupfa cyangwa kuba muzima, aho ni ho umugaragu wawe nzaba.” |
| 22. | Dawidi abwira Itayi ati “Genda wambuke.” Nuko Itayi w’Umugiti yambukana n’abantu be bose n’abana bari kumwe na we. |
| 23. | Igihugu cyose gicura umuborogo n’ijwi rirenga. Abantu bose barambuka, kandi n’umwami yambuka akagezi kitwa Kidironi. Nuko abantu bose barambuka, berekeye inzira ijya mu butayu. |
| 24. | Kandi Sadoki na we azana n’Abalewi bose, bahetse isanduku y’isezerano ry’Imana. Batereka hasi iyo sanduku y’Imana, maze Abiyatari arazamuka kugeza aho abantu barangirije kuva mu murwa. |
| 25. | Umwami abwira Sadoki ati “Subiza isanduku mu murwa. Nindamuka mbonye imbabazi ku Uwiteka azangarurayo, kandi azayinyereka n’ubuturo bwe. |
| 26. | Ariko nambwira atya ati ‘Sinkwishimira’, dore ndi hano nangenze uko ashaka.” |
| 27. | Umwami abwira Sadoki umutambyi ati “Aho nturi bamenya? Subira mu murwa amahoro n’abahungu bawe bombi, Ahimāsi umwana wawe, na Yonatani umwana wa Abiyatari. |
| 28. | Dore nzategerereza ku byambu byo ku ishyamba, kugeza aho muzantumiraho inkuru z’impamo.” |
| 29. | Sadoki na Abiyatari ni ko guheka isanduku y’Imana bayisubiza i Yerusalemu, bagumayo. |
| 30. | Dawidi aterera aho bazamukira ku musozi wa Elayono agenda arira ikijyaruguru, yari atwikiriye umutwe adakwese, kandi n’abari kumwe na we bose bitwikira imitwe bazamuka barira ikijyaruguru. |
| 31. | Maze umuntu abwira Dawidi ko Ahitofeli ari umwe mu bajyanama z’ubugome, ufatanije na Abusalomu. Dawidi arasenga ati “Uwiteka ndakwinginze, hindura inama za Ahitofeli ubusa.” |
| 32. | Dawidi ageze mu mpinga y’umusozi aho bajyaga basengera Imana, Hushayi w’Umwaruki aza guhura na we ashishimuye umwambaro we, igitaka kiri ku mutwe. |
| 33. | Dawidi aramubwira ati “Nitujyana uzandushya. |
| 34. | Ariko nusubira mu murwa ukabwira Abusalomu uti ‘Nzaba umugaragu wawe, nyagasani, nk’uko nari umugaragu wa so mu gihe gishize, na none ni ko nzaba umugaragu wawe.’ Nuko uzajye undogoyera inama za Ahitofeli. |
| 35. | Mbese ntuzaba uri kumwe na Sadoki na Abiyatari b’abatambyi? Nuko nugira ijambo ryose wumva ibwami, uzajye uribwira Sadoki na Abiyatari b’abatambyi. |
| 36. | Kandi bafiteyo abahungu babo bombi, Ahimāsi mwene Sadoki, na Yonatani mwene Abiyatari. Abo ni bo muzajya muntumaho, mumbwira ibyo muzumva byose.” |
| 37. | Nuko Hushayi incuti ya Dawidi ajya mu murwa. Maze Abusalomu ajya i Yerusalemu. |