Hushayi arogoya inama za Ahitofeli |
| 1. | Ahitofeli arongera abwira Abusalomu ati “Reka ntoranye ingabo inzovu imwe n’ibihumbi bibiri, mpaguruke nkurikire Dawidi muri iri joro. |
| 2. | Kandi ndamugwa gitumo arushye, amaboko ye atentebutse. Ndamutera ubwoba maze abantu bari kumwe na we bose bahunge, mpereko nice umwami wenyine. |
| 3. | Maze nzakugarurira abantu bose. Nuko nubona uwo muntu ushaka uzaba ugaruye bose, maze abantu bose bazabe amahoro.” |
| 4. | Abusalomu ashima iyo nama cyane, n’abatware ba Isirayeli bose barayishima. |
| 5. | Abusalomu aravuga ati “None nimumpamagarire Hushayi w’Umwaruki, na we twumve icyo avuga.” |
| 6. | Maze Hushayi yitabye Abusalomu, Abusalomu aramubwira ati “Ahitofeli yatubwiye ibi n’ibi. Mbese dukore uko yavuze? Niba atari uko, tubwire nawe.” |
| 7. | Hushayi asubiza Abusalomu ati “Inama Ahitofeli yagiye kuri ubu si nziza.” |
| 8. | Kandi ati “Uzi so n’ingabo ze ko ari abanyambaraga, kandi ubu baratse mu mitima yabo nk’idubu yākiwe abana bayo ku gasozi. Kandi uzi so ko ari intwari, ntagomba icumbi mu bantu. |
| 9. | None ubu yihishe mu mwobo cyangwa ahandi. Nuko nihagira bamwe bapfa bagitangira kurwana, uzabyumva wese azagira ati ‘Hapfuye benshi bo mu bakurikiye Abusalomu’, |
| 10. | bizatuma umuntu wese naho ari intwari ifite umutima nk’uw’intare ahamuka, kuko Abisirayeli bose bazi so ko ari umunyambaraga, kandi n’abo bari kumwe ko ari intwari. |
| 11. | Ahubwo jyewe inama nkugira ni iyi: teranya Abisirayeli bose uhereye i Dani ukageza i Bērisheba, bangane n’umusenyi wo mu kibaya cy’inyanja ubwinshi, kandi nawe ubwawe uzatabarane na bo. |
| 12. | Tuzamurasukiraho aho azaba ari hose, tumutondeho nk’ikime uko gitonda ku isi. Nuko uhereye kuri we ukageza ku bantu bari kumwe na we bose, ntituzasigaza n’umwe. |
| 13. | Kandi naramuka agiye mu mudugudu, na bwo Abisirayeli bose bazazana imirunga, dukururire uwo mudugudu mu mugezi kugeza aho hatazabonekayo akabuye na kamwe.” |
| 14. | Nuko Abusalomu n’abantu ba Isirayeli bose baravuga bati “Inama ya Hushayi w’Umwaruki iruse inama ya Ahitofeli”, kuko Uwiteka yagambiriye kurogoya inama nziza ya Ahitofeli, kugira ngo Uwiteka atere Abusalomu ibyago. |
Bazanira Dawidi inkuru z’izo nama |
| 15. | Maze Hushayi abwira Sadoki na Abiyatari b’abatambyi ati “Inama Ahitofeli yagiriye Abusalomu n’abatware ba Isirayeli ni iyi, ariko jyeweho namugiriye ntya na ntya. |
| 16. | Nuko none mutume kuri Dawidi vuba muti ‘Iri joro nturare ku byambu byo ku butayu, ahubwo ntihagire ikikubuza kwambuka, kugira ngo umwami atamiranwa n’abo bari kumwe bose.’ ” |
| 17. | Kandi Yonatani na Ahimāsi babaga Enirogeli, umuja akajya aza kubabwira, na bo bakajya babibwira Umwami Dawidi, kuko batari bakwiriye kwinjira mu murwa ku mugaragaro. |
| 18. | Ariko umuhungu arababona, abibwira Abusalomu, bagenda bihuta bombi bagera ku mugabo w’i Bahurimu wari ufite iriba mu rugo rwe, barijyamo. |
| 19. | Maze umugore asingira igipfundikizo, agipfundikiza ku munwa w’iriba, hejuru yacyo asanzaho ingano zisekuye, ntihagira ikimenywa. |
| 20. | Hanyuma abagaragu ba Abusalomu binjira mu rugo basanga uwo mugore, baramubaza bati “Ahimāsi na Yonatani bari he?” Umugore arabasubiza ati “Bakutse akagezi.” Nuko babashatse barababura, basubira i Yerusalemu. |
| 21. | Bamaze kugenda ba bandi bakuka mu iriba, baragenda babibwira Umwami Dawidi bati “Nimuhaguruke mwambuke uruzi vuba, kuko Ahitofeli yabagiriye inama atyo zo kubarwanya.” |
| 22. | Nuko Dawidi ahagurukana n’abantu bari kumwe na we bose bambuka Yorodani, umuseke utambika nta n’umwe muri bo wari utarambuka Yorodani. |
| 23. | Ariko Ahitofeli abonye ko badakurikije inama ye, ashyira amatandiko ku ndogobe ye, arahaguruka ataha iwe mu mudugudu w’iwabo, atunganya inzu ye yiyahuza umugozi arapfa, bamuhamba mu gituro cya se. |
| 24. | Nuko Dawidi ajya i Mahanayimu, Abusalomu na we yambuka Yorodani ari kumwe n’Abisirayeli bose. |
| 25. | Maze Abusalomu agira Amasa umugaba w’ingabo ze, mu cyimbo cya Yowabu. Kandi Amasa uwo yari umwana w’umugabo witwa Itura w’Umwisirayeli, waryamanye na Abigayili mwene Nahashi murumuna wa Seruya nyina wa Yowabu. |
| 26. | Abisirayeli na Abusalomu bagerereza mu gihugu cy’i Galeyadi. |
| 27. | Hanyuma Dawidi ageze i Mahanayimu, Shobi mwene Nahashi w’i Raba y’Abamoni, na Makiri mwene Amiyeli w’i Lodebari, na Barizilayi w’Umunyagaleyadi w’i Rogelimu, |
| 28. | bamuzanira amariri n’inzabya n’inkono, n’ingano na sayiri n’ifu n’ingano zikaranze, n’ibishyimbo n’udushyimbo duto n’inkori zikaranze, |
| 29. | n’ubuki n’amavuta, n’intama n’amavuta akuze bihawe Dawidi n’abo bari kumwe ngo babirye, kuko bari bavuze ngo abantu barashonje bararuha, bīcirwa n’umwuma mu butayu. |