Abisirayeli barwana n’aba Dawidi, Abusalomu agwayo |
   | 1. | Maze Dawidi abara abantu bari kumwe na we, abaha abatware bo gutwara imitwe y’ibihumbi, n’abo gutwara iy’amagana. |
   | 2. | Dawidi aherako agaba ingabo, igice cya gatatu agiha Yowabu, ikindi agiha Abishayi mwene Seruya, mwene se wa Yowabu, ikindi gice cya gatatu agiha Itayi w’Umugiti. Umwami abwira abantu ati “Nanjye ubwanjye sindi bubure gutabarana namwe.” |
   | 3. | Abantu baramuhakanira bati “Wowe nturi butabare, kuko niduhunga batazatwitaho, ndetse nubwo igice cya kabiri cy’abantu bacu cyapfa na bwo ntibatwitaho, kuko uhwanye n’abantu bacu inzovu. Ahubwo ibyarutaho ni uko wakwitegura kudutabara uturutse mu mudugudu.” |
   | 4. | Umwami arababwira ati “Ikibabereye icyiza ni cyo ndi bukore.” Nuko umwami ahagarara mu bikingi by’amarembo ingabo zose zirasohoka, amagana n’ibihumbi. |
   | 5. | Maze umwami yihanangiriza Yowabu na Abishayi na Itayi ati “Ku bwanjye murangenzereze neza uwo muhungu Abusalomu.” Kandi abantu bose bumva uko umwami yihanangirije abagaba bose ibya Abusalomu. |
   | 6. | Nuko abantu bajya kurwanira n’Abisirayeli ku gasozi, urugamba rusakiranira mu ishyamba rya Efurayimu. |
   | 7. | Abisirayeli bahanesherezwa n’abagaragu ba Dawidi, maze uwo munsi hapfa abantu inzovu ebyiri, |
   | 8. | kuko intambara yari yasandaye muri icyo gihugu cyose. Uwo munsi ijuri ryica abantu benshi kuruta abishwe n’inkota. |
   | 9. | Hanyuma Abusalomu ahubirana n’abagaragu ba Dawidi, kandi yari ku nyumbu ye. Maze inyumbu ye imunyurana munsi y’amashami y’impatanwa y’umwela w’ingāra, umutwe we ufatwa n’amashami yawo, ahera mu kirere hagati y’ijuru n’isi, inyumbu ye yari imuhetse irakomeza iragenda. |
   | 10. | Maze umugabo aramubona abibwira Yowabu ati “Nabonye Abusalomu anagana ku mwela.” |
   | 11. | Yowabu abaza nyir’ukumubwira ati “Dorere, umubonye ni iki cyatumye utamusogoterayo ukamutura hasi, ko mba nkugororeye ibice by’ifeza cumi n’umushumi?” |
   | 12. | Uwo mugabo asubiza Yowabu ati “Naho nagororerwa ibice by’ifeza igihumbi, sinakwemera kurambura ukuboko kwanjye ku mwana w’umwami, kuko twumvise umwami akwihanangirizanya na Abishayi na Itayi ati ‘Mwirinde hatagira ukora kuri uwo muhungu Abusalomu.’ |
   | 13. | None iyaba nabigenje ukundi ngakoberanya ubugingo bwe (kandi nta jambo umwami ahishwa), wowe ho wajyaga kubyigurutsa.” |
   | 14. | Yowabu aravuga ati “Simbasha gushyogoranya nawe ntyo.” Ajyana imyambi itatu, ayitikura Abusalomu mu mutima akiri muzima, aho yari ari mu mwela. |
   | 15. | Maze abahungu cumi b’abanyantwaro za Yowabu bagota Abusalomu, baramusogota arapfa. |
   | 16. | Yowabu aherako avuza ikondera, ingabo zirahindukira zirorera gukurikira Abisirayeli, kuko Yowabu yazibujije. |
   | 17. | Nuko bajyana Abusalomu bamujugunya mu bushya bunini bwo mu ijuri, bamurundaho ikirundo cy’amabuye kinini cyane, maze Abisirayeli bose barahunga, umuntu wese ajya mu ihema rye. |
   | 18. | Kandi Abusalomu akiri muzima, yari yajyanye inkingi ayishinga mu gikombe cy’umwami, kuko yari yaravuze ati “Nta mwana w’umuhungu mfite, ngo bazamunyibukireho izina ryanjye”, ni ko kwitirira iyo nkingi izina rye. Nuko yitwa inkingi y’urwibutso rwa Abusalomu na bugingo n’ubu. |
Babikira umwami ko Abusalomu yapfuye |
   | 19. | Ahimāsi mwene Sadoki aravuga ati “Reka niruke mbwire umwami amacumu y’uko Uwiteka yamuhoreye inzigo y’abanzi be.” |
   | 20. | Yowabu aramubwira ati “Ntujya kuvuga amacumu uyu munsi, uzaba uyavuga ubundi. Ariko uyu munsi nturi buyavuge, kuko umwana w’umwami yapfuye.” |
   | 21. | Yowabu abwira Umukushi ati “Hoshi genda ubwire umwami ibyo wabonye.” Nuko Umukushi aca bugufi imbere ya Yowabu, ariruka. |
   | 22. | Ahimāsi mwene Sadoki arongera abwira Yowabu ati “Nta cyo bitwaye, ndakwinginze reka mpfe kugenda nkurikire uwo Mukushi.” Yowabu ati “Urirukanwa n’iki mwana wanjye, ko uzi ko utazahemberwa izo nkuru?” |
   | 23. | Undi ati “Nta cyo bitwaye mpfuye kugenda.” Yowabu ati “Irukanka.” Nuko Ahimāsi arirukanka aciye iy’ikigarama yose, anyura ku Mukushi. |
   | 24. | Kandi Dawidi yari yicaye hagati y’amarembo abiri, maze umurinzi yurira hejuru y’irembo ahateganye n’inkike z’amabuye, arambura amaso abona umuntu wiruka ari wenyine. |
   | 25. | Umurinzi ashyira ejuru abibwira umwami. Umwami aravuga ati “Niba ari wenyine hariho inkuru aje kubara.” Nuko aza yihuta agera hafi. |
   | 26. | Maze umurinzi abona undi mugabo wiruka. Umurinzi ahamagara umukumirizi ati “Dore undi mugabo wiruka ari wenyine.” Umwami aravuga ati “Na we azanye indi nkuru.” |
   | 27. | Umurinzi aravuga ati “Ngira ngo imyirukire y’uw’imbere isa n’iya Ahimāsi mwene Sadoki.” Umwami aravuga ati “Ni umugabo mwiza kandi azanye inkuru nziza.” |
   | 28. | Ahimāsi ashyira ejuru abwira umwami ati “Byose byabaye byiza.” Nuko yikubita hasi imbere y’umwami yubamye, aravuga ati “Uwiteka Imana yawe ihimbazwe, yakugabije abantu bari bahagurukirije amaboko yabo ku mwami databuja.” |
   | 29. | Umwami aramubaza ati “Wa muhungu Abusalomu ni amahoro?” Ahimāsi aramusubiza ati “Ubwo Yowabu yatumaga umugaragu w’umwami, umugaragu wawe narebaga abantu bacitsemo igikuba, ariko sinamenya ibyo ari byo.” |
   | 30. | Umwami aramubwira ati “Tambuka uhagarare hano.” Nuko aratambuka arihagararira. |
   | 31. | Umukushi araza aravuga ati “Ndi kabarankuru z’umwami databuja, kuko uyu munsi Uwiteka yaguhoreye inzigo kuri ba bandi baguhagurukiye bose.” |
   | 32. | Umwami abaza Umukushi ati “Wa muhungu Abusalomu ni amahoro?” Umukushi aramusubiza ati “Abanzi b’umwami databuja, n’abantu bose bahagurukiye kukugirira nabi, barakaba uko uwo muhungu yabaye.” |