Dawidi yimikwa n’Abayuda |
   | 1. | Hanyuma y’ibyo Dawidi agisha Uwiteka inama ati “Mbese nzamuke njye mu mudugudu umwe mu y’Abayuda?” Uwiteka aramubwira ati “Zamuka.” Dawidi ati “Njye he?” Aramusubiza ati “I Heburoni.” |
   | 2. | Nuko Dawidi azamukana n’abagore be bombi, Ahinowamu w’i Yezerēli, na Abigayili wari muka Nabali Umunyakarumeli. |
   | 3. | Kandi n’abantu bari kumwe na Dawidi bose arabazamukana, umuntu wese n’abo mu rugo rwe, batura mu midugudu y’i Heburoni. |
   | 4. | Bukeye Abayuda baraza bamwimikishirizayo amavuta, kugira ngo abe umwami w’umuryango w’Abayuda. Bukeye babwira Dawidi bati “Ab’i Yabeshi y’i Galeyadi ni bo bahambye Sawuli.” |
   | 5. | Nuko Dawidi atuma intumwa ku b’i Yabeshi y’i Galeyadi arababwira ati “Muragahirwa n’Uwiteka, kuko mwagiriye shobuja Sawuli imbabazi mutyo, mukamuhamba. |
   | 6. | Nuko rero Uwiteka abagirire imbabazi n’umurava, nanjye nzabītura iyo neza, kuko mwagize mutyo. |
   | 7. | Nuko none mugire amaboko mube intwari, kuko shobuja Sawuli yapfuye, kandi ab’umuryango w’Abayuda banyimikishije amavuta ngo mbe umwami wabo.” |
Abagaragu ba Sawuli n’aba Dawidi barwana |
   | 8. | Bukeye Abuneri mwene Neri, umugaba w’ingabo za Sawuli, yari yarajyanye Ishibosheti mwene Sawuli, aramwambutsa amujyana i Mahanayimu. |
   | 9. | Amwimikirayo ngo abe umwami w’i Galeyadi n’uw’Abashuri, n’uw’i Yezerēli n’uw’Abefurayimu, n’uw’Ababenyamini n’uw’Abisirayeli bose. |
   | 10. | (Kandi Ishibosheti mwene Sawuli yari amaze imyaka mirongo ine ubwo yimaga muri Isirayeli, amara imyaka ibiri ari ku ngoma.) Ariko umuryango wa Yuda wayobokaga Dawidi. |
   | 11. | Kandi igihe Dawidi yamaze i Heburoni ari umwami w’umuryango wa Yuda, ni imyaka irindwi n’amezi atandatu. |
   | 12. | Bukeye Abuneri mwene Neri n’abagaragu ba Ishibosheti mwene Sawuli barimuka, bava i Mahanayimu bajya i Gibeyoni. |
   | 13. | Yowabu mwene Seruya na we n’abagaragu ba Dawidi barasohoka, bahurira na bo ku kidendezi cy’i Gibeyoni bicara hasi, bamwe hakurya y’icyo kidendezi, abandi hakuno yacyo. |
   | 14. | Abuneri abwira Yowabu ati “Ndakwinginze, abasore bahaguruke batwiyerekere.” Yowabu ati “Nibahaguruke.” |
   | 15. | Nuko barahaguruka barababara, abo mu ruhande rw’Ababenyamini n’abagaragu ba Ishibosheti mwene Sawuli baba cumi na babiri, kandi abo mu ruhande rwa Dawidi na bo baba cumi na babiri, baherako barasakirana. |
   | 16. | Umuntu wese asingira umutwe wa mugenzi we, batikagurana inkota mu mbavu, bacurangukira aho icyarimwe. Ni cyo cyatumye aho bahahimba Helikatihasurimu, hari i Gibeyoni. |
   | 17. | Uwo munsi haba intambara ikomeye cyane, Abuneri n’Abisirayeli baraneshwa, bahunga abagaragu ba Dawidi. |
   | 18. | Kandi bene Seruya batatu bari bahari ni bo aba: Yowabu na Abishayi na Asaheli, kandi Asaheli uwo yari nyakayaga nk’isirabo yo mu gasozi. |
   | 19. | Nuko Asaheli akurikira Abuneri, agenda adakebakeba iburyo cyangwa ibumoso ngo ateshuke Abuneri. |
   | 20. | Abuneri akebutse inyuma aravuga ati “Asaheli we, mbega ni wowe?” Na we aramusubiza ati “Ni jye.” |
   | 21. | Abuneri aramubwira ati “Gana iburyo aho cyangwa ibumoso, ufate umusore umwambure intwaro ze.” Ariko Asaheli yanga kumuvirira. |
   | 22. | Abuneri yongera kubwira Asaheli ati “Nyura hirya winkurikira. Mbese nagutsinda aha waba uzize iki? Uretse ibyo, nakubitana amaso nte na Yowabu mwene so?” |
   | 23. | Ariko yanga guteshuka. Ni cyo cyatumye Abuneri amutikura umuhunda w’icumu rye ku nda rigahinguka inyuma. Asaheli yikubita hasi agwa aho. Abantu bageze aho Asaheli yaguye barahagungirira. |
   | 24. | Ariko Yowabu na Abishayi bakurikira Abuneri, bageze ku musozi wa Ama uteganye n’i Giya mu nzira ijya mu butayu bw’i Gibeyoni, izuba ribarengeraho. |
   | 25. | Nuko Ababenyamini bateranira kuri Abuneri baba umutwe umwe, bahagarara mu mpinga y’umusozi. |
   | 26. | Abuneri ahamagara Yowabu aravuga ati “Mbese inkota izahora ibaga iteka? Ntuzi ko amaherezo yabyo azaba umubabaro usharira? Ariko uzageza he kudategeka abantu ngo barekere aho gukurikirana bene wabo?” |
   | 27. | Yowabu aramusubiza ati “Ndahiye Imana ihoraho, iyaba utavuze iryo jambo abantu bajyaga gukesha ijoro, umuntu wese agikurikiranye mwene se.” |
   | 28. | Nuko Yowabu avuza ikondera abantu bose barahagarara, ntibakomeza gukurikirana Abisirayeli cyangwa kubarwanya ukundi. |
   | 29. | Nuko Abuneri n’ingabo ze bagenda ijoro ryose banyura muri Araba, bambuka Yorodani banyura i Bitironi yose, basohora i Mahanayimu. |
   | 30. | Yowabu na we aragaruka arorera gukurikira Abuneri, amaze guteranya abantu bose, mu bagaragu ba Dawidi haburamo abantu cumi n’icyenda, na Asaheli. |
   | 31. | Ariko abagaragu ba Dawidi bari banesheje Ababenyamini n’ingabo za Abuneri, kandi bishemo abantu magana atatu na mirongo itandatu. |
   | 32. | Nuko baterura Asaheli bamuhamba mu mva ya se i Betelehemu. Yowabu n’ingabo ze baherako bagenda ijoro ryose, bucya bageze i Heburoni. |