Indirimbo ya Dawidi (Zab. 18) |
   | 1. | Dawidi yabwiye Uwiteka amagambo y’iyi ndirimbo, umunsi Uwiteka yamukirije amaboko y’abanzi be bose n’aya Sawuli, aravuga ati |
   | 2. | “Uwiteka ni igitare cyanjye, Ni igihome cyanjye, Ni umukiza wanjye ubwanjye. |
   | 3. | Ni Imana igitare cyanjye, Ni yo nziringira. Ni yo ngabo inkingira, Ni ihembe ry’agakiza kanjye, Ni igihome cyanjye kirekire kinkingira, Ni ubuhungiro bwanjye. Ni umukiza wanjye unkiza urugomo. |
   | 4. | Ndambaza Uwiteka, ukwiriye gushimwa, Ni ko nzakizwa abanzi banjye. |
   | 5. | “Imiraba y’urupfu yarangose, Imyuzure y’ubugoryi yanteye ubwoba. |
   | 6. | Ingoyi z’ikuzimu zantaye hagati, Ibigoyi by’urupfu byantanze imbere. |
   | 7. | Mu mubabaro wanjye nambaje Uwiteka, Ni koko natakiye Imana yanjye, Yumvira ijwi ryanjye mu rusengero rwayo, Ibyo nayitakiye biyinjira mu matwi. |
   | 8. | “Maze isi iratigita, ihinda umushyitsi, Imfatiro z’ijuru ziranyeganyega, Zitigiswa n’uburakari bwayo. |
   | 9. | Umwotsi ucumba mu mazuru yayo, Umuriro uva mu kanwa kayo, uratwika, Havamo n’amakara yaka. |
   | 10. | Yunamisha ijuru, iramanuka, Umwijima w’icuraburindi wari munsi y’ibirenge byayo. |
   | 11. | Iguruka ihetswe na Kerubi, Ni ukuri ibonwa ku mababa y’umuyaga. |
   | 12. | Umwijima iwugira ihema ryayo riyigose, Igotwa n’ibirundo by’amazi, Ni byo bicu bya rukokoma byo mu ijuru. |
   | 13. | Ubwiza burabagirana buri imbere yayo, Butuma amakara yaka. |
   | 14. | Uwiteka ahindishiriza inkuba mu ijuru, Usumbabyose avuga ijwi rye. |
   | 15. | Arasa imyambi ye arabatatanya, Ni yo mirabyo ibakura umutima. |
   | 16. | Maze ubutaka bwo hasi y’inyanja buraboneka, Imfatiro z’isi ziratwikururwa, Ku bwo guhana k’Uwiteka, Ku bw’inkubi y’umwuka uva mu mazuru ye. |
   | 17. | “Ari mu ijuru, arambura ukuboko aramfata, Ankura mu mazi y’isanzure. |
   | 18. | Ankiza umwanzi wanjye ukomeye n’abanyambaraga, Kuko bandushaga amaboko. |
   | 19. | Bari baranteye ku munsi nagiriyeho amakuba, Ariko Uwiteka ni we wambereye ubwishingikirizo. |
   | 20. | Abinkuramo anshyira ahantu hagari, Yankirije kuko yanyishimiraga. |
   | 21. | “Uwiteka yangororeye ibikwiye gukiranuka kwanjye, Nk’uko amaboko yanjye atanduye, Ni ko yangiriye. |
   | 22. | Kuko nitondeye inzira z’Uwiteka, Kandi ntakoze icyaha cyo kureka Imana yanjye, |
   | 23. | Kuko amateka yayo yose yari imbere yanjye, Kandi amategeko yayo sinyaveho. |
   | 24. | Naramutunganiraga, Nirinze gukiranirwa kwanjye. |
   | 25. | Ni cyo cyatumye Uwiteka anyitura ibikwiriye gukiranuka kwanjye, Kandi ibikwiriye kutandura kwanjye imbere ye. |
   | 26. | “Ku munyambabazi uziyerekana nk’umunyambabazi, Ku utunganye, uziyerekana nk’utunganye, |
   | 27. | Ku utanduye, uziyerekana nk’utanduye. Ku kigoryi, uziyerekana nk’ugoramye. |
   | 28. | Abacishijwe bugufi ni bo uzakiza, Ariko igitsure cyawe kiri ku bibone, Kugira ngo ubacishe bugufi. |
   | 29. | Ni wowe tabaza ryanjye, Uwiteka, Uwiteka ni we uvira umwijima wanjye. |
   | 30. | Kuko ari wowe umpa gutwaranira umutwe w’ababisha, Kandi ari wowe Imana yanjye impa gusimbuka inkike z’ibihome. |
   | 31. | “Inzira y’Imana itungana rwose, Ijambo ry’Uwiteka ryaravugutiwe, Ni ingabo ikingira abamwiringira bose. |
   | 32. | Ni nde Mana itari Uwiteka? Ni nde gitare kitari Imana yacu? |
   | 33. | Imana ni igihome cyanjye gikomeye, Ishorerera umukiranutsi mu nzira yayo. |
   | 34. | Ihindura ibirenge bye nk’iby’imparakazi, Impagarika ku misozi yanjye. |
   | 35. | Yigisha amaboko yanjye kurasana, Bituma amaboko yanjye afora umuheto w’icyuma. |
   | 36. | Kandi wampaye ingabo inkingira, Ni yo gakiza kawe, Ubugwaneza bwawe bwampinduye ukomeye. |
   | 37. | Intambwe zanjye wazāguriye inzira, Ibirenge byanjye ntibyanyereye. |
   | 38. | “Nirukanye ababisha banjye ndabarimbura, Sinagaruka kugeza aho barimbukiye. |
   | 39. | Narabarimbuye ndabamenagura babura uko babyuka, Ni koko baguye munsi y’ibirenge byanjye. |
   | 40. | Wankenyeje imbaraga zo kurwana, Abampagurukiye bakantera warabancogoreje. |
   | 41. | Watumye ababisha banjye bampa ibitugu, Kugira ngo ndimbure abanyanga. |
   | 42. | Barakebaguje, babura ubakiza, Batumbiriye Uwiteka ntiyabarora. |
   | 43. | Maze mbasya nk’umukungugu, Mbaribata nk’ibyondo byo mu nzira, ndabatatanya. |
   | 44. | “Kandi wankijije imirwano y’abantu banjye, Wandindirije kuzaba umutware w’amahanga, Ishyanga ntigeze kumenya rizankorera. |
   | 45. | Abanyamahanga bazanyoboka, Nibamara kumva inkuru yanjye, bazanyumvira. |
   | 46. | Abanyamahanga bazacogora, Bazava mu bihome byabo bahinde imishyitsi. |
   | 47. | “Uwiteka ahoraho, Igitare cyanjye gihimbazwe, Imana y’igitare cy’agakiza kanjye ishyirwe hejuru. |
   | 48. | Ni yo Mana imporera, Ikangomorera amahanga nkayatwara, |
   | 49. | Ikankura mu babisha banjye. Ni koko unshyira hejuru y’abampagurukiye, Unkiza umunyarugomo. |
   | 50. | Ni cyo kizatuma ngushimira mu mahanga, Uwiteka, Ndirimba ishimwe ry’izina ryawe. |
   | 51. | Uwo yimitse amuha agakiza gakomeye, Agirira imbabazi uwo yimikishije amavuta, Ni we Dawidi n’urubyaro rwe iteka ryose.” |