Somera Bibiliya kuri Telefone
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter1.
Aya ni yo magambo ya Dawidi aheruka. Dawidi mwene Yesayi washyizwe ejuru, aravuga ati “Uwo Imana ya Yakobo yimikishije amavuta, Umuhimbyi w’igikundiro wa zaburi za Isirayeli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter2.
“Umwuka w’Uwiteka yavugiye muri jye, Ijambo rye ryari ku rurimi rwanjye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter3.
Imana ya Isirayeli yaravuze, Igitare cya Isirayeli yarabimbwiye iti ‘Utegekesha abantu gukiranuka,Agatwara yubaha Imana,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter4.
Azahwana n’umuseke utambitse w’izuba rirashe, N’igitondo kitagira igicu, Igihe ubwatsi bushya bwarukiye mu butaka, Ku bw’itangaze ry’umuhituko w’imvura.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter5.
“Ni koko, inzu yanjye ntimeze ityo ku Mana, Nyamara yasezeranye nanjye isezerano ritazakuka, Ritunganye muri bose kandi rikomeye, Kuko ari yo gakiza kanjye rwose, Kandi ririmo ibyo nifuza byose, nubwo itabikuza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter6.
Ariko abatubaha Imana bose bazahwana n’amahwa asunikwa, Kuko nta wushobora kuyafatisha intoki.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter7.
Ahubwo uyakoraho wese, Akwiye kwitwaza icumu cyangwa uruti rw’icumu, Kandi azatwikīrwa rwose ahantu hayo.”
Iby’ubutwari ingabo za Dawidi zakoze (1 Ngoma 11.10-47)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter8.
Aya ni yo mazina y’abantu b’intwari ba Dawidi: Yoshebubashebeti w’i Takemoni, yari ingenzi mu bandi batware, Adino w’Umwezini na we ni uko. Umunsi umwe yicishije icumu rye abantu magana inani, bagwira icyarimwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter9.
Akurikirwa na Eleyazari mwene Dodo umwana w’Umwahohi. Yari uwo muri abo bagabo batatu b’intwari bari bari kumwe na Dawidi, ubwo basuzuguzaga Abafilisitiya bari bateraniye kurwana, Abisirayeli bamaze guhunga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter10.
Arahaguruka yica Abafilisitiya, ukuboko kwe kugwa ikinya, kumiranwa inkota. Uwo munsi Uwiteka amuha kunesha cyane, abantu baherako baramugarukira bazanywe no kwayanwa iminyago gusa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter11.
Akurikirwa na Shama mwene Ageye w’Umuharari. Abafilisitiya bari bateranye umutwe umwe umwe mu murima wuzuye udushyimbo dutoya, abantu bahunga Abafilisitiya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter12.
Ariko we yihagararira mu murima hagati, awurindiramo yica Abafilisitiya, nuko Uwiteka amuha kunesha cyane.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter13.
Bukeye abatatu bo muri mirongo itatu y’ingenzi baramanuka, basanga Dawidi mu buvumo bwa Adulamu mu isarura, kandi umutwe w’Abafilisitiya wari ugerereje mu kibaya cya Refayimu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter14.
Icyo gihe Dawidi yari mu gihome, kandi abanyagihome cy’Abafilisitiya bari i Betelehemu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter15.
Dawidi akumbuye aravuga ati “Icyampa nkabona unsomya ku mazi y’iriba ryo ku irembo ry’i Betelehemu.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter16.
Maze abo bagabo b’intwari uko ari batatu batwaranira mu ngabo z’Abafilisitiya, bavoma amazi muri iryo riba ryo ku irembo ry’i Betelehemu, barayajyana bayashyira Dawidi ariko yanga kuyanywa, ahubwo ayabyarira imbere y’Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter17.
Aravuga ati “Ntibikabeho Uwiteka, kuba nakora ntyo. Ndebe nywe amaraso y’abantu bahaze amagara yabo?” Ni cyo cyatumye yanga kuyanywa. Ibyo ni byo byakozwe n’abo bagabo b’intwari uko ari batatu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter18.
Kandi Abishayi mwene se wa Yowabu mwene Seruya, ni we wari umutware w’abo batatu. Yakaraze icumu rye yica abantu magana atatu, maze asangira n’abo batatu izina ry’uburangirire.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter19.
Mbese ubwo ntiyari umunyacyubahiro muri abo batatu? Ni cyo cyatumye aba umutware wabo. Ariko rero ntiyagera kuri ba batatu ba mbere.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter20.
Kandi Benaya mwene Yehoyada umwana w’umugabo w’intwari w’i Kabuseli, yari yarakoze ibikomeye. Ni we wishe bene Ariyeli w’i Mowabu bombi, kandi aramanuka yicira intare mu isenga mu gihe cya shelegi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter21.
Yishe n’umugabo mwiza w’Umunyegiputa. Uwo Munyegiputa yari yitwaje icumu, ariko we amanuka yitwaje inkoni, aramusanga amushikuza icumu mu ntoki ze, ararimwicisha.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter22.
Ibyo ni byo Benaya mwene Yehoyada yakoze, yamamara muri abo bagabo batatu b’intwari.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter23.
Yarushaga icyubahiro ba bandi mirongo itatu, ariko ntagere kuri ba batatu ba mbere. Maze Dawidi amugira umutware w’abarinzi be.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter24.
Asaheli murumuna wa Yowabu yari umwe muri ba babandi mirongo itatu, hamwe na Eluhanani mwene Dodo w’i Betelehemu,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter25.
na Shama w’i Harodi na Elika w’i Harodi,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter26.
na Helesi w’i Paluti na Ira mwene Ikeshi w’i Tekowa,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter27.
na Abiyezeri w’Umunyanatoti na Mebunayi w’Umuhusha,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter28.
na Salumoni Umwahohi na Maharayi w’i Netofa,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter29.
na Helebu mwene Bāna w’i Netofa na Itayi mwene Ribayi w’i Gibeya y’Ababenyamini,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter30.
na Benaya w’i Piratoni na Hidaya w’imigezi y’i Gāshi,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter31.
na Abiyaluboni w’Umunyaraba na Azimaveti w’Umunyabahurimu,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter32.
na Eliyahaba w’i Shālabini, na bene Yasheni na Yonatani,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter33.
na Shāma w’i Harari na Ahiyamu mwene Sharari wa Arari,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter34.
na Elifeleti mwene Ahasubayi umuhungu wa wa Munyamāka, na Eliyamu mwene Ahitofeli w’i Gilo,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter35.
na Hesironi w’i Karumeli na Parayi wa Arubi,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter36.
na Igalu mwene Natani w’i Soba na Bani w’i Gadi,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter37.
na Seleki w’Umwamoni na Naharayi w’i Bēroti, abatwaraga intwaro za Yowabu mwene Seruya,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter38.
na Ira w’Umuyeteri na Garebu w’Umuyeteri,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter39.
na Uriya w’Umuheti. Bose ni mirongo itatu na barindwi.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma 2 samweli igice cya: