   | 1. | Bukeye Ishibosheti mwene Sawuli yumvise ko Abuneri yaguye i Heburoni aracogora, Abisirayeli bose bahagarika umutima. |
   | 2. | Kandi Ishibosheti uwo mwene Sawuli yari afite abatware b’ingabo babiri: umwe yitwaga Bāna, undi yitwaga Rekabu, bene Rimoni w’i Bēroti wo mu muryango wa Benyamini. (Kuko i Bēroti habarwaga ku Babenyamini, |
   | 3. | kandi ab’i Bēroti bari barahungiye i Gitayimu, basuhukirayo na bugingo n’ubu.) |
   | 4. | Kandi Yonatani mwene Sawuli yari afite umwana waremaye amaguru. Ubwo imbitsi yavaga i Yezerēli kubika Sawuli na Yonatani, uwo mwana yari amaze imyaka itanu avutse, maze umurezi we aramubatura arahunga. Akimwirukankana ahunga, aramunyihuka yikubita hasi, aherako aramugara. Izina ry’uwo mwana yitwaga Mefibosheti. |
Urupfu rwa Ishibosheti |
   | 5. | Bukeye bene Rimoni w’i Bēroti, Rekabu na Bāna, baraza basohora kwa Ishibosheti ku manywa y’ihangu, basanga arambaraye. |
   | 6. | Binjira mu nzu ye nk’abashaka kudaha ingano, nuko bamutikura inkota ku nda. Rekabu na Bāna mwene se baherako barahunga. |
   | 7. | (Uko ni ko bamwishe, binjiye mu nzu ye basanga arambaraye ku gisasiro hakinze urusika, baramutikura baramwica, bamuca igihanga barakijyana, bagenda ijoro ryose mu nzira ijya muri Araba.) |
   | 8. | Maze icyo gihanga cya Ishibosheti bagishyira Dawidi i Heburoni babwira umwami bati “Ngiki igihanga cya Ishibosheti mwene Sawuli umwanzi wawe, wagenzaga ubugingo bwawe. Ubu Uwiteka ahōreye inzigo umwami databuja kuri Sawuli n’urubyaro rwe.” |
   | 9. | Dawidi asubiza Rekabu na mwene se Bāna, bene Rimoni w’i Bēroti arababwira ati “Ndahiye Uwiteka Uhoraho wacunguye ubugingo bwanjye mu byago byose: |
   | 10. | kera hariho umuntu waje arambwira ati ‘Sawuli yapfuye’, yibwiraga ko anzaniye inkuru nziza, mperako ndamufata mwicira i Sikulagi. Ibyo ni byo bihembo namuhembeye inkuru ze. |
   | 11. | None se nk’abantu babi biciye umukiranutsi mu nzu ye ku gisasiro, sinarushaho cyane kubahōra amaraso ye, nkabakura mu isi?” |
   | 12. | Maze Dawidi ategeka abasore be barabica, babaca ibikonjo n’ibirenge, babamanika iruhande rw’iriba ry’i Heburoni. Kandi igihanga cya Ishibosheti barakijyana, bagihamba mu gituro cya Abuneri i Heburoni. |