Somera Bibiliya kuri Telefone
Dawidi aba umwami w’Abisirayeli bose(1 Ngoma 14.8-17)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter1.
Bukeye imiryango ya Isirayeli yose isanga Dawidi i Heburoni, baravuga bati “Dore turi amagufwa yawe n’umubiri wawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter2.
Kandi mu bihe bya kera ubwo Sawuli yari umwami wacu, ni wowe watabazaga Abisirayeli ukabatabarura. Kandi Uwiteka yarakubwiye ati ‘Ni wowe uzagira ubwoko bwanjye bwa Isirayeli’, kandi ati ‘Uzaba umugaba wabo.’ ”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter3.
Nuko abakuru ba Isirayeli bose basanga umwami i Heburoni. Umwami Dawidi asezeranira na bo isezerano imbere y’Uwiteka i Heburoni, bamwimikisha amavuta ngo abe umwami wa Isirayeli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter4.
Kandi Dawidi yimye amaze imyaka mirongo itatu avutse, amara imyaka mirongo ine ari ku ngoma.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter5.
Yamaze imyaka irindwi n’amezi atandatu i Heburoni, ategeka Abayuda, kandi i Yerusalemu amarayo imyaka mirongo itatu n’itatu ategeka Abisirayeli bose n’Abayuda.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter6.
Hanyuma umwami ahagurukana n’ingabo ze bajya i Yerusalemu, batera Abayebusi b’abaturage b’aho. Bari baracyocyoye Dawidi bati “Nutamaraho impumyi n’ibirema ntuzatugeramo”, kuko bibwiraga ko Dawidi atabasha kuhagera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter7.
Ariko Dawidi ahindūra igihome gikomeye cya Siyoni, haba ururembo rwa Dawidi bwite.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter8.
Uko ni ko byagenze. Uwo munsi Dawidi aravuga ati “Umuntu wese uzanesha Abayebusi, azajugunye mu rusumo ibyo birema n’impumyi umutima wa Dawidi wanga.” Ni cyo cyatumye bavuga ngo “Nta mpumyi cyangwa ikirema bizinjira mu nzu.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter9.
Nuko Dawidi aba muri icyo gihome, acyita ururembo rwa Dawidi. Yubaka impande zose, uhereye inyuma ya Milo ukageza imbere y’aho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter10.
Dawidi akajya arushaho gukomera, kuko Uwiteka Imana Nyiringabo yari kumwe na we.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter11.
Bukeye Hiramu umwami w’i Tiro yohereza intumwa kuri Dawidi, n’ibiti by’imyerezi n’ababaji n’abubatsi b’amabuye, bubakira Dawidi inzu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter12.
Dawidi amenyeraho ko Uwiteka yamukomeje ngo abe umwami wa Isirayeli, kandi ko ashyize ubwami bwe hejuru ku bw’ubwoko bwe bwa Isirayeli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter13.
Dawidi amaze kwimuka i Heburoni akajya i Yerusalemu, akomeza kuzana izindi nshoreke n’abandi bagore, kandi yongera kubyara abana b’abahungu n’ab’abakobwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter14.
Aya ni yo mazina y’abo yabyariye i Yerusalemu: Shamuwa na Shobabu, na Natani na Salomo,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter15.
na Ibuhari na Elishuwa, na Nefegi na Yafiya,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter16.
na Elishama na Eliyada na Elifeleti.
Dawidi yongera gutsinda Abafilisitiya
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter17.
Bukeye Abafilisitiya bumvise ko Dawidi yimikishijwe amavuta kuba umwami wa Isirayeli, Abafilisitiya bose barazamuka bajya gushaka Dawidi. Dawidi abyumvise, aramanuka ajya mu bihome.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter18.
Abafilisitiya bari baje badendeza mu kibaya cy’Abarafa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter19.
Maze Dawidi agisha Uwiteka inama ati “Nzamuke ntere Abafilisitiya? Urabatanga ubangabize?” Uwiteka asubiza Dawidi ati “Zamuka kuko ntari bubure kukugabiza Abafilisitiya.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter20.
Nuko Dawidi ajya i Bāliperasimu, abatsindayo aravuga ati “Uwiteka yahomboreye abanzi banjye imbere yanjye nk’uko amazi ahomboka.” Ni cyo cyatumye ahimba aho hantu Bāliperasimu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter21.
Maze bahibagirirwa ibishushanyo byabo bisengwa, Dawidi n’abantu be barabijyana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter22.
Bukeye Abafilisitiya bongera kuzamuka ubwa kabiri, badendeza mu kibaya cy’Abarafa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter23.
Na bwo Dawidi agisha Uwiteka inama, aramusubiza ati “Nturi buzamuke ahubwo ubace ikubo, ubarasukireho ahateganye n’ishyamba ry’imitugunguru.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter24.
Nuko niwumva ikiriri cy’ingabo gihindira hejuru y’imitugunguru, uhereko uhutireho kuko ubwo Uwiteka ari bube akugiye imbere, gutsinda ingabo z’Abafilisitiya.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter25.
Nuko Dawidi abigenza atyo nk’uko Uwiteka amutegetse, atsinda Abafilisitiya uhereye i Geba ukageza i Gezeri.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma 2 samweli igice cya: