Somera Bibiliya kuri Telefone
Kunesha kwa Dawidi (1 Ngoma 18.1-17)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter1.
Hanyuma y’ibyo Dawidi anesha Abafilisitiya arabacogoza, anyaga urufunguzo rw’umudugudu w’umurwa, arukura mu maboko y’Abafilisitiya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter2.
Bukeye anesha Abamowabu, maze abarambika hasi mu mirongo abageresha umugozi, inkubwe ebyiri zari iz’abo kwicwa, kandi iya gatatu yose yari iy’abo kurokorwa. Nuko Abamowabu bahinduka abagaragu ba Dawidi, bamuzanira amakoro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter3.
Bukeye Dawidi anesha Hadadezeri mwene Rehobu umwami w’i Soba, ubwo Hadadezeri yajyaga kugomorera ubwami bwe kuri rwa ruzi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter4.
Dawidi amutumuraho ingabo ze z’abagendera ku mafarashi igihumbi na magana arindwi, n’abagabo bigenza inzovu ebyiri. Maze Dawidi atemagura ibitsi by’amafarashi akurura amagare, ariko asigaza amafarashi yakwira amagare ijana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter5.
Bukeye Abasiriya b’i Damasiko baje batabaye Hadadezeri umwami w’i Soba, Dawidi abicamo abantu inzovu ebyiri n’ibihumbi bibiri.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter6.
Maze Dawidi ashyiraho ibihome by’abarinzi b’igihugu cy’i Siriya gitwarwa n’i Damasiko, nuko Abasiriya bahinduka abagaragu ba Dawidi bamuzanira amakoro. Uwiteka yajyaga aneshesha Dawidi aho yajyaga hose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter7.
Kandi Dawidi yacujije abagaragu ba Hadadezeri ingabo z’izahabu, azijyana i Yerusalemu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter8.
Kandi Umwami Dawidi akura iminyago y’imiringa myinshi cyane mu midugudu ya Hadadezeri, i Beta n’i Berotayi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter9.
Bukeye Toyi umwami w’i Hamati yumvise ko Dawidi yatsinze ingabo za Hadadezeri zose,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter10.
atuma umuhungu we Yoramu ku Mwami Dawidi kumuramutsa no kumushimira ko yarwanye na Hadadezeri akamunesha, kuko Hadadezeri yajyaga arwanya Toyi. Maze Yoramu azana ibintu by’ifeza n’iby’izahabu n’iby’imiringa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter11.
Na byo Umwami Dawidi abyereza Uwiteka hamwe n’ifeza n’izahabu yari yejeje, abikuye mu mahanga yose yanesheje:
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter12.
iby’i Siriya n’iby’i Mowabu, n’iby’Abamoni n’iby’Abafilisitiya, n’iby’Abamaleki n’ibyo ku munyago banyaze Hadadezeri mwene Rehobu umwami w’i Soba.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter13.
Dawidi yibonera izina, ubwo yatabarukaga kuneshereza Abasiriya mu kibaya cy’umunyu. Yari yishe abantu inzovu imwe n’ibihumbi munani.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter14.
Nuko ashyiraho ibihome by’abarinzi b’igihugu cya Edomu, abikwiza muri Edomu hose. Abanyedomu bose bahinduka abagaragu ba Dawidi, kandi Uwiteka yajyaga aneshesha Dawidi aho yajyaga hose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter15.
Nuko Dawidi ategeka Isirayeli yose, acira abantu bose imanza zitabera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter16.
Kandi Yowabu mwene Seruya ni we wari umugaba w’ingabo ze, na Yehoshafati mwene Ahiludi ni we wari umucurabwenge.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter17.
Kandi Sadoki mwene Ahitubu na Ahimeleki mwene Abiyatari ni bo bari abatambyi, kandi Seraya ni we wari umwanditsi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter18.
Kandi Benaya mwene Yehoyada ni we watwaraga Abakereti n’Abapeleti, kandi bene Dawidi bari abatware b’intebe.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma 2 samweli igice cya: