| 1. | Jyewe Umukuru ndabandikiye, Kuriya watoranijwe, wowe n’abana bawe, abo nkunda by’ukuri, nyamara si jye jyenyine ubakunda ahubwo n’abazi ukuri bose barabakunda, |
| 2. | ku bw’ukuri kuri muri twe kandi kukazaba muri twe iteka ryose. |
| 3. | Ubuntu n’imbabazi n’amahoro biva ku Mana Data wa twese no kuri Yesu Kristo Umwana we, bibane namwe mu kuri no mu rukundo. |
Urukundo rwa kivandimwe n’abigisha b’ibinyoma |
| 4. | Nishimiye cyane kuko nasanze bamwe mu bana bawe bagendera mu kuri, nk’uko twategetswe na Data wa twese. |
| 5. | Nuko rero ndakwinginga, mubyeyi (si uko nkwandikira itegeko rishya ahubwo ni iryo dusanganywe, dufite uhereye mbere na mbere) kugira ngo dukundane. |
| 6. | Uru ni rwo rukundo: ni uko tugenda dukurikiza amategeko ye. Itegeko ry’Imana ngiri: ni uko tugendera mu rukundo nk’uko mwigishijwe uhereye mbere na mbere. |
| 7. | Kuko abayobya benshi badutse bakaza mu isi, batemera ko Yesu Kristo yaje afite umubiri. Uvuga atyo ni we uyobya kandi ni we Antikristo. |
| 8. | Mwirinde mutabura iby’imirimo mwakoze, ahubwo ngo muzahabwe ingororano itagabanije. |
| 9. | Umuntu wese urengaho ntagume mu byo Kristo yigishije ntafite Imana, naho uguma mu byo yigishije ni we ufite Data wa twese n’Umwana we. |
| 10. | Nihagira uza iwanyu atazanye iyo nyigisho, ntimuzamucumbikire kandi ntimuzamuramutse muti “Ni amahoro”, |
| 11. | kuko uzamuramutsa atyo azaba afatanije na we mu mirimo ye mibi. |
| 12. | Nubwo mfite byinshi byo kubandikira sinshatse kubyandikisha wino ku rupapuro, ahubwo niringiye kuzaza iwanyu ngo tuvugane duhanganye, umunezero wacu ube mwinshi. |
| 13. | Abana b’intore, mwene so, baragutashya. |