Ishimwe Yohana ashimira Gayo |
   | 1. | Jyewe Umukuru, ndakwandikiye Gayo ukundwa, uwo nkunda by’ukuri. |
   | 2. | Ukundwa, ndagusabira kugira ngo ugubwe neza muri byose, ube mutaraga nk’uko umutima wawe uguwe neza, |
   | 3. | kuko nishimiye cyane ubwo bene Data bazaga, bagahamya uburyo ushikamye mu kuri ukakugenderamo. |
   | 4. | Nta cyantera umunezero waruta uwo kumva ko abana banjye bagendera mu kuri. |
   | 5. | Ukundwa, ukiranuka mu byo ukorera bene Data byose kandi ari abashyitsi |
   | 6. | bahamije urukundo rwawe mu maso y’Itorero. Uzaba ugize neza nubaherekeza neza nk’uko bikwiriye ab’Imana, |
   | 7. | kuko bavuye iwabo ku bw’izina rya Yesu ari nta cyo bātse abanyamahanga. |
   | 8. | Ni cyo gituma dukwiriye kwakira neza abameze batyo, kugira ngo dufatanye gukorera ukuri. |
Yohana arega Diyotirefe |
   | 9. | Hari icyo nandikiye Itorero, ariko Diyotirefe ushaka kuba ukomeye muri bo araturosera. |
   | 10. | Ni cyo gituma ubwo nzaza, nzabibutsa ibyo akora n’uko atuvuga amagambo mabi y’ubupfu, nyamara ibyo ntibimunyura ahubwo arengaho akanga no gucumbikira bene Data, n’ababishaka akababuza akabaca mu Itorero. |
   | 11. | Ukundwa, ntukīgane ikibi ahubwo wīgane icyiza. Ukora ibyiza ni we w’Imana, naho ukora ibibi ntiyari yabona Imana. |
   | 12. | Demeteriyo ahamywa na bose kandi n’ukuri ubwako kuramuhamya natwe turamuhamya, nawe uzi yuko ibyo duhamya ari iby’ukuri. |
   | 13. | Nari mfite byinshi byo kukwandikira ariko sinshaka kukwandikishiriza wino n’ikaramu, |
   | 14. | ahubwo niringiye kuzakubona vuba tukavugana duhanganye. |
   | 15. | Urasigare amahoro. Incuti ziragutashya. Untahirize incuti uzivuze mu mazina. |